Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Iyimukamisiri 30 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Urutambiro ruturirwaho imibavu

1 Uzubake urutambiro rwo gutwikiraho imibavu; uzarukore mu giti cy’umunyinya.

2 Uburebure bwarwo buzabe umukono umwe, n’ubugari bwarwo bube umukono umwe; ruzabe rufite rero impande zingana. Ruzagire n’ubuhagarike bw’imikono ibiri, kandi amahembe yarwo azabe akozwe mu giti kimwe na rwo.

3 Uzarwomekeho zahabu iyunguruye ku ruhande rwo hejuru, ku mpande zarwo hirya no hino, no ku mahembe yarwo, maze uzaruzengurutseho umuguno wa zahabu.

4 Uzarutereho ibifunga bibiri bya zahabu, mu nsi y’umuguno ku mpande ebyiri. Uzabishyire mu mbavu ebyiri, kugira ngo bizinjizwemo imijishi bazajya bahekesha urutambiro.

5 Imijishi uzayikore mu giti cy’umunyinya, na yo uyomekeho zahabu.

6 Uzashyire urutambiro imbere y’umubambiko ukingirije ubushyinguro, aho nzajya mbonanira nawe.

7 Aroni azajye ahatwikira imibavu igenewe gutwikwa; abigire buri gitondo igihe atunganya amatara.

8 Kandi igihe Aroni azajya acana amatara nimugoroba, mu kabwibwi, naho azayitwike. Bizaba umubavu w’iteka ryose imbere y’Uhoraho, uko ibihe bigenda bisimburana.

9 Hejuru y’urwo rutambiro ntimuzagerekeho umubavu udatagatifujwe, cyangwa igitambo gitwikwa, cyangwa ituro, kandi ntimuzarusukeho igitambo giseswa.

10 Byongeye, Aroni azakorere umuhango wo guhongerera ibyaha, ku mahembe y’urutambiro rimwe mu mwaka. Azajye arusukura akoresheje amaraso y’igitambo gihongerera ibyaha, rimwe mu mwaka, uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Urwo rutambiro ruzabera Uhoraho ahantu hatagatifu rwose.»


Ikoro ry’Uhoraho

11 Uhoraho abwira Musa, avuga ati

12 «Igihe uzabarura Abayisraheli, buri muntu muri bo azahe Uhoraho ingurane y’ubugingo bwe, kugira ngo hatazagira icyorezo cyabadukamo, ku mpamvu y’iryo barura.

13 Dore icyo bazatanga: buri muntu mu bagomba kubarurwa azatanga igice cy’isikeli gipimiye kuri sikeli y’Ingoro, ingana n’amagera makumyabiri. Icyo gice cya sikeli kizaba ikoro ry’Uhoraho.

14 Umuntu wese uzaba afite imyaka makumyabiri, cyangwa ayirengeje, azatanga iryo koro ry’Uhoraho, igihe azajya kubarurwa.

15 Igihe muzazana ikoro ry’Uhoraho ngo ribe ingurane y’ubugingo bwanyu, umukungu ntazasumbyeho, n’umukene ntazatange ikiri hasi y’igice cy’isikeli.

16 Abayisraheli bazaguhe ifeza y’iyo ngurane, maze uyikoreshe imirimo y’ihema ry’ibonaniro. Ibyo bizabera Abayisraheli urwibutso rw’ingurane y’ubugingo bwanyu mu maso y’Uhoraho.»


Igikarabiro bisukuriramo

17 Uhoraho abwira Musa muri aya magambo, ati

18 «Uzakore igikarabiro mu cyuma cy’umuringa n’urugata rwacyo mu cyuma cy’umuringa, bajye bakisukuriramo. Uzagishyire hagati y’ihema ry’ibonaniro n’urutambiro, maze uzasukemo amazi,

19 kugira ngo Aroni n’abahungu be bayogerezemo ibiganza n’ibirenge.

20 Igihe bazinjira mu ihema ry’ibonaniro, bazajye bakaraba ayo mazi kugira ngo batazapfa; kimwe n’igihe bazegera urutambiro ngo bakore imirimo yabo, batwikira Uhoraho ibitambo.

21 Bazajye biyoza ibirenge n’ibiganza kugira ngo batazapfa. Bizabe itegeko ridakuka kuri Aroni no ku bazamukomokaho, uko ibihe bigenda bisimburana.»


Amavuta matagatifu

22 Uhoraho abwira Musa aya magambo, ati

23 «Ushake imibavu y’indobanure: uburemere bw’amasikeli magana atanu ya manemane y’umushongi; igice cy’ubwo buremere ari byo kuvuga amasikeli magana abiri na mirongo itanu ya sinamomu; n’amasikeli magana abiri na mirongo itanu y’imbingo zihumura cyane;

24 amasikeli magana atanu ya kasa, byose bipimiye kuri sikeli y’Ingoro, hamwe n’urwabya rw’amavuta y’imizeti.

25 Uzabikoremo amavuta matagatifu agenewe gusiga, bibe ikivange gihumura cyane nk’imibavu yakozwe n’umuhanga; bizabe amavuta matagatifu agenewe gusiga.

26 Uzayasige ihema ry’ibonaniro, Ubushyinguro bw’Isezerano,

27 ameza n’ibikoresho byayo byose, ikinyarumuri n’ibigendana na cyo byose, urutambiro rw’imibavu,

28 urutambiro rw’ibitambo bitwikwa n’ibikoresho byarwo byose, igikarabiro hamwe n’urugata rwacyo.

29 Uzabitagatifuze, bihinduke bitagatifu rwose; maze n’ikizabikoraho na cyo kizabe gitagatifu.

30 Uzasige Aroni n’abahungu be, maze ubatagatifuze ngo begukire ubuherezabitambo bwanjye.

31 Hanyuma uzabwire Abayisraheli, uti ‘Aya ngaya ni amavuta matagatifu agenewe gusiga; uko ibihe bigenda bisimburana.’

32 Ntibazayasige ku mubiri w’umuntu, kandi ntibazakore ayandi ameze nka yo. Ni ikintu gitagatifu, maze azakomeze ababere matagatifu.

33 Nihagira ugerageza gukora amavuta nk’ayo, cyangwa akayasiga ku muntu usanzwe, uwo nguwo azacibwa mu muryango we.»


Uko bazakora imibavu mitagatifu

34 Uhoraho abwira Musa, ati «Ushake imibavu: amakakama atoranyijwe, imbingo zihumura z’amoko yose, n’ububani bw’indobanure, byose mu rugero ruhwanye.

35 Uzabikoremo umubavu utwikwa, uvanze ku buryo bw’abahanga; uzongeremo umunyu, maze byose bihinduke umubavu usukuye kandi mutagatifu.

36 Uzasye mukeya, maze uwushyire imbere y’urwibutso rw’Isezerano, mu ihema ry’ibonaniro, aho nzajya mbonanira nawe. Uzakubere ikintu gitagatifu rwose.

37 N’uwo mubavu uzakora, ntuzagire undi wikorera umeze nka wo; uzakubere ikintu cyeguriwe Uhoraho.

38 Nihagira umuntu ukora undi nka wo, ngo awinukirize, azacibwa mu muryango we.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan