Iyimukamisiri 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Musa yari aragiye ubushyo bwa sebukwe Yetero umuherezabitambo w’i Madiyani. Ayobora ubushyo hirya y’ubutayu, maze agera ku musozi w’Imana, i Horebu. 2 Nuko Umumalayika w’Uhoraho amubonekera mu kibatsi cy’umuriro waka mu gihuru rwagati. Musa aritegereza, asanga umuriro ugurumana mu gihuru cyose, ariko cyo ntigikongoke. 3 Musa aravuga ati «Reka njyeyo ndebe aka kataraboneka, n’impamvu ituma igihuru kidakongoka.» 4 Uhoraho abona aje hafi kureba ibyo ari byo. Nuko Imana imuhamagarira mu gihuru rwagati iti «Musa! Musa!» Undi ati «Ndi hano.» 5 Nuko Imana iramubwira iti «Wikwegera hano! Ndetse kuramo inkweto zawe, kuko ahantu uhagaze ari ubutaka butagatifu.» 6 Irongera iti «Ndi Imana ya so, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo.» Musa yipfuka mu maso, kuko yatinyaga kureba Imana. 7 Uhoraho aravuga ati «Amagorwa y’umuryango wanjye uri mu Misiri narayitegereje, kandi imiborogo baterwa n’abakoresha b’imirimo narayumvise, n’imiruho barimo ndayizi. 8 Ndamanutse ngo mbagobotore mu maboko y’Abanyamisiri, maze mbavane muri icyo gihugu, mbajyane ku butaka bw’indumbuke kandi bugari, mu gihugu gitemba amata n’ubuki, ahantu hatuwe n’Abakanahani, n’Abaheti, n’Abahemori, n’Abaperezi, n’Abahivi, n’Abayebuzi. 9 None ngaha induru y’Abayisraheli yangezeho, maze mbona ukuntu Abanyamisiri babica urupfu rubi. 10 Ubu ngubu rero genda: ngutumye kuri Farawo kugira ngo uvane mu Misiri Abayisraheli, umuryango wanjye.» 11 Musa abwira Imana, ati «Jyewe ndi nde wo gusanga Farawo no kuvana Abayisraheli mu Misiri?» 12 Imana iravuga iti «Ndi kumwe nawe; kandi dore ikizakubera ikimenyetso ko ari jye wagutumye: Numara kuvana umuryango wanjye mu Misiri, muzasengera Imana kuri uyu musozi.» Imana ibwira Musa izina ryayo 13 Musa abwira Imana, ati «Ngaho rero ningende nsange Abayisraheli, mbabwire ngo ’Imana y’abakurambere banyu yabantumyeho!’ Nibambaza ngo izina ryayo ni irihe, nzabasubiza ngo iki?» 14 Nuko Imana ibwira Musa, iti «NDI UHORAHO». Irongera iti «Uzabwire utyo Abayisraheli, uti ‘UHORAHO ni we ubantumyeho.’» 15 Imana yongera kubwira Musa, iti «Uzabwire Abayisraheli uti ’UHORAHO Imana y’abakuramere banyu, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo, yabantumyeho.’ Ngiryo izina ryanjye iteka ryose, nguko uko bazajya banyita banyambaza kuva mu gisekuru kugera mu kindi. 16 Genda rero ukoranye abakuru b’imiryango ya Israheli, maze ubabwire uti ‘Uhoraho Imana y’abakurambere banyu, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo yambonekeye maze arambwira ati: Niyemeje kubagoboka, kandi nzi ibyo mugirirwa mu Misiri, maze ndavuga nti 17 ‘Nzabakura mu magorwa murimo mu Misiri, mbajyane mu gihugu cy’Abakanahani, n’Abaheti, n’Abahemori, n’Abaperezi, n’Abahivi, n’Abayebuzi, igihugu gitemba amata n’ubuki.’ 18 Bazumva ijwi ryawe, maze wowe n’abakuru b’imiryango ya Israheli musange umwami wa Misiri, muzamubwire muti ‘Uhoraho Imana y’Abahebureyi yaratubonekeye. Ubu ngubu rero, uturekure tujye mu rugendo rw’iminsi itatu mu butayu gutura ibitambo Uhoraho Imana yacu.’ 19 Nzi neza ko umwami wa Misiri atazareka mugenda, keretse hagize ukuboko kw’ingufu kumucogoza. 20 Nzarambura rero ukuboko kwanjye, maze nyogoze Misiri, mpakorere ibitangaza byinshi bibatera ubwoba. Nyuma yabyo, Farawo azabareka mugende. 21 Nzatuma iyo mbaga ibona agahenge ku Banyamisiri, maze igihe muzahagurukira mwekuzagenda amara masa. 22 Ahubwo buri mugore azasange mugenzi we baturanye cyangwa umucumbikiye, amutire ibintu bya feza, n’ibintu bya zahabu, n’imyambaro muzambika abahungu n’abakobwa banyu, bityo muzasahure Abanyamisiri.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda