Iyimukamisiri 29 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUburyo bwo kwegurira Imana abaherezabitambo 1 Dore uko uzagenza kugira ngo ubahindure abaherezabitambo banjye banyeguriwe. Uzende ikimasa n’amasekurume abiri y’intama atagira inenge; 2 uzende kandi imigati idasembuye, n’udutsima tudasembuye, dukoreshejwe amavuta y’imizeti, n’uduhwahure tw’imigati isizeho amavuta y’imizeti; byose uzabikore mu ifu igogoye y’ingano. 3 Uzabishyire mu gatebo, maze uzature ako gatebo hamwe na cya kimasa na ya masekurume abiri y’intama. 4 Uzazane Aroni n’abahungu be ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, maze uzabuhagize amazi. 5 Hanyuma uzende imyambaro, wambike Aroni ikanzu, ugerekeho igishura cy’umusanganyagihimba ubwawo, n’umusesuragituza, maze uzawukindikirishe umukandara wo ku musanganyagihimba. 6 Uzamutamirize igitambaro ku mutwe, maze hejuru y’igitambaro uhashyire ikamba ry’uweguriwe Uhoraho. 7 Uzende amavuta yo gusiga, uyasuke ku mutwe we, maze uyamusige. 8 Uzigize hino n’abahungu be, maze ubambike amakanzu. 9 Uzabakindikirishe umukandara, ubambike n’ingofero zibahesha icyubahiro. Nuko ubuherezabitambo buzababere umurage w’umwihariko, ku bw’itegeko ridakuka. Nguko rero uko uzegurira Aroni n’abahungu be umurimo bashinzwe. 10 Uzazane cya kimasa imbere y’ihema ry’ibonaniro, maze Aroni n’abahungu be baramburire ibiganza ku mutwe w’ikimasa. 11 Ikimasa uzagitambirire imbere y’Uhoraho, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. 12 Uzende ku maraso y’ikimasa, uyakozemo urutoki rwawe, maze uyasige ku mahembe y’urutambiro; amaraso yose asigaye uzayasese mu nsi y’urutambiro. 13 Uzende ikinure cyose cyoroshe amara n’umwijima; wende n’impyiko zombi kimwe n’ikinure kizoroshe, maze ibyo byose ubitwikire ku rutambiro. 14 Naho inyama z’ikimasa, n’uruhu n’amayezi, uzabitwikire inyuma y’ingando: ni igitambo gihongerera ibyaha. 15 Uzende imwe mu mapfizi y’intama, maze Aroni n’abahungu be baramburire ibiganza ku mutwe w’iyo mpfizi y’intama. 16 Uzabage iyo mpfizi y’intama, utege amaraso yayo, maze uyamishe ku mpande zose z’urutambiro. 17 Uzatanyagure impfizi y’intama, woze amara n’amaguru, ubigereke hejuru y’indi myanya no ku mutwe wayo, 18 maze utwikire impfizi y’intama yose ku rutambiro. Ni igitambo gikongokeye Uhoraho, gifite impumuro imugusha neza, ikiribwa gikongokeye Uhoraho. 19 Uzende impfizi y’intama ya kabiri, maze Aroni n’abahungu be bazaramburire ibiganza ku mutwe w’iyo mpfizi y’intama. 20 Uzabage iyo mpfizi y’intama, maze wende ku maraso yayo, uyarabe ku gikobokobo cy’ugutwi kw’iburyo kw’Aroni, no ku gikobokobo cy’ugutwi kw’iburyo kw’abahungu be, no ku gikumwe cy’ikiganza cyabo cy’iburyo, no ku ino rinini ry’ikirenge cyabo cy’iburyo, maze usese amaraso ku mpande zose z’urutambiro. 21 Uzende amaraso azaba ari ku rutambiro, n’amavuta yo gusiga, maze ubimishe kuri Aroni no ku myambaro ye, ku bahungu be no ku myambaro yabo. Bityo, azaba yeguriwe Uhoraho, we n’imyambaro ye, kimwe n’abahungu be n’imyambaro yabo. 22 Hanyuma uzende ikinure cy’impfizi y’intama: umurizo, ikinure cyoroshe amara, n’ikinure kiri ku mwijima; wende n’impyiko zombi hamwe n’ikinure kizorosheho, ndetse n’itako ry’iburyo, kuko ari yo rugeyo y’intangizamirimo yabo. 23 Byongeye uzende ikimanyu cy’umugati, umutsima ukoreshejwe amavuta y’imizeti n’agahwahure k’umugati biri mu gatebo gateretse imbere y’Uhoraho; 24 uzashyire ibyo byose mu biganza bya Aroni no mu biganza by’abahungu be, kugira ngo babiture Uhoraho babimwereka. 25 Hanyuma uzabivane mu biganza byabo, maze ubikongereze ku rutambiro, biri hamwe n’igitambo gitwikwa, bibe impumuro igusha neza Uhoraho: igitambo gikongokeye Uhoraho. 26 Hanyuma uzende inkoro ya rugeyo y’intangizamirimo ya Aroni, uyiture Uhoraho uyimwereka; nuko bizabe umugabane wawe. 27 Nguko uko uzegurira Uhoraho inkoro n’itako bya rugeyo y’intangizamirimo ya Aroni n’abahungu be. 28 Bizaba umusogongero Aroni n’abahungu be bazahabwa n’Abayisraheli, mu bitambo byabo byose by’ubuhoro. Ni itegeko ridakuka; ni umusogongero bazagenera Uhoraho. 29 Aroni napfa, imyambaro ye izahabwe abahungu be, bayambare igihe bazaba bagiye gusigwa amavuta, no gushingwa umurimo w’ubuherezabitambo. 30 Uwo mu bahungu be uzaba umuherezabitambo mu mwanya we, azajya ayambara mu minsi irindwi, igihe cyose azinjira mu ihema ry’ibonaniro gukorera imihango mu Ngoro nyirizina. 31 Uzende rugeyo y’intangizamirimo, maze utekeshe inyama zayo ahantu hatagatifu. 32 Aroni n’abahungu be bazarira inyama za rugeyo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, hamwe n’umugati uzaba uri muri ka gatebo. 33 Bazarye rero batyo ikizaba cyakoreshejwe guhongerera ibyaha byabo, ku munsi wabo wo kwegurirwa Uhoraho no gutangira imirimo yabo. Nta wundi uzaziryaho, kuko zizaba ari ibintu bitagatifu. 34 Bukeye bwaho niba hari icyasigaye ku nyama z’intangizamirimo, no ku migati, uzatwike ibyo bisigazwa. Ntibazabirye, kuko bizaba ari ibintu bitagatifu. 35 Uzagenzereze utyo Aroni n’abahungu be, ukurikije amabwiriza naguhaye. Imihango yo kubashinga imirimo yabo mitagatifu izamare iminsi irindwi yose. Uburyo bwo gutagatifuza urutambiro 36 Uzajye utura buri munsi ikimasa kibe igitambo gihongerera ibyaha; uzakureho utyo ubwandure bw’urutambiro, maze urusige amavuta kugira ngo urutagatifuze. 37 Mu minsi irindwi uzakorera urutambiro imihango yo kurukiza ubwandure, maze urwegurire Imana; nuko urutambiro ruzabe rutagatifu rwose, n’ikizakora ku rutambiro cyose kizabe gitagatifu. Ibitambo bya buri munsi 38 Dore ibyo uzatura ku rutambiro: uzatambe abana b’intama b’umwaka umwe, buri munsi babiri, uko ibihe bigenda bisimburana iteka. 39 Uzatambe umwe muri abo bana b’intama mu gitondo, maze undi uwutambe nimugoroba, mu kabwibwi. 40 Byongeye, hamwe n’uwo mwana w’intama wa mbere, uzature akebo kuzuye ifu igogoye y’ingano, ivangavanze n’amavuta y’imizeti yakuzura akabindi, n’agacuma ka divayi. 41 Uzatambe umwana w’intama wa kabiri nimugoroba, mu kabwibwi; uyigeretseho amaturo, na divayi y’igitambo gisheshwe, bimeze nk’ibyo mu gitondo. Bizaba impumuro igusha neza Uhoraho, n’igitambo kimutwikiwe. 42 Ngicyo igitambo gitwikwa kizagomba guturwa namwe ubuziraherezo, uko ibihe bigenda bisimburana, mukabikorera ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, imbere y’Uhoraho, aho nzajya mbigaragariza kugira ngo nkuvugishe. 43 Nzajya mbonanira aho ngaho n’Abayisraheli, hazatagatifuzwe n’ikuzo ryanjye. 44 Nzatagatifuza ihema ry’ibonaniro n’urutambiro, ntagatifuze kandi Aroni n’abahungu be ngo begukire ubuherezabitambo bwanjye. 45 Nzatura mu Bayisraheli rwagati, maze mbe Imana yabo. 46 Bazamenya ko Imana yabo ari jyewe Uhoraho, wabavanye mu gihugu cya Misiri, ngo mbaturemo rwagati. Jyewe Uhoraho, ni jye Mana yabo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda