Iyimukamisiri 28 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuImyambaro y’abaherezabitambo 1 Ikindi kandi, wigize hafi yawe Aroni umuvandimwe wawe, kugira ngo abe umuherezabitambo wanjye; unahamagare mu Bayisraheli abahungu ba Aroni, ari bo Nadabu, Abihu, Eleyazari na Itamari. 2 Umuvandimwe wawe Aroni, umudodeshereze imyambaro y’ubuherezabitambo imuhesha ikuzo n’icyubahiro. 3 Uzabwire rero abadozi b’abahanga, abo nahaye ububasha bukomeye, maze bazadodere Aroni imyambaro imugenewe, kugira ngo abe intore ntagatifu, ashingwe umurimo w’ubuherezabitambo bwanjye. 4 Dore imyambaro bazakora: umusesuragituza, umusanganyagihimba, igishura, ikanzu itatse, igitambaro batamiriza, n’umukandara. Iyo myambaro mitagatifu bazayikorere Aroni umuvandimwe wawe, n’abahungu be, kugira ngo babe abaherezabitambo banjye. 5 Bazabikore muri zahabu, mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba, n’ubutukura, na hariri inetereye. Umusanganyagihimba 6 Umusanganyagihimba bazawukoreshe zahabu, ubwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubutukura, na hariri ihotoye: uzadodwe n’umuhanga. 7 Uwo mwambaro uzafatwe n’imishumi ibiri iteye ku mitwe yawo yombi. 8 Umukandara wo kuwukenyeza na wo uzakorwe muri zahabu, ubwoya bw’isine, bw’umuhemba, n’ubutukura, na hariri ihotoye. 9 Uzende amabuye abiri y’imboneranyi, maze uyandikeho amazina y’abana ba Israheli: 10 uzandike amazina atandatu ku ibuye rya mbere, yandi atandatu asigaye ku ibuye rya kabiri, uko bakurikirana mu mavuka yabo. 11 Umubaji w’amabuye, uzi gucura za kashe, azabe ari we usharaga amazina y’abana ba Israheli kuri ayo mabuye yombi, maze uyafungire mu tugotesho twa zahabu. 12 Uzashyire ayo mabuye yombi ku mishumi y’intugu ifata umusanganyagihimba, kugira ngo mujye mwibuka iteka abana ba Israheli. Bityo Aroni ajye ajyana amazina yabo ho urwibutso ku ntugu ze, imbere y’Uhoraho. 13 Umaze gukora utwo tugotesho twa zahabu, 14 uzanakore imikufi ibiri ya zahabu iyunguruye, kandi yacuranywe ubuhanga, maze azabe ari yo uzatakisha utwo tugotesho. Umusesuragituza 15 Uzakore umusesuragituza ugenewe kumara impaka, ukorwe n’abahanga, bawutake kimwe n’umusanganyagihimba. Uzawukoreshe zahabu, ubwoya bw’isine, bw’umuhemba, n’ubutukura, na hariri ihotoye. 16 Uzamere nk’uruhago rufite impande zireshya; uburebure bwawo buzabe igice cy’umukono, n’ubugari bwawo bube igice cy’umukono. 17 Uzawutakeho imisitari ine y’amabuye y’agaciro. Mu musitari wa mbere hashyirwe isarudoni, itopazi na emerodi. 18 Mu musitari wa kabiri hashyirwe malakita, isafiri na diyama. 19 Mu musitari wa gatatu hashyirwe opali, agate na emetista. 20 Mu musitari wa kane hashyirwe: ikrizoliti, imboneranyi na jasipi. Ayo mabuye azabe afungiye mu tugotesho twa zahabu. 21 Amabuye azahwane n’amazina y’abana ba Israheli; azabe cumi n’abiri nk’amazina yabo bazayasharage nka za kashe, maze buri buye rizagire izina ryaryo, rimwe mu mazina y’imiryango cumi n’ibiri. 22 Umusesuragituza uzawukorere imikufi ya zahabu iyunguruye, iboshye nk’utuziriko. 23 Uzanakorere umusesuragituza ibifunga bibiri bya zahabu, maze uzashyire bya bifunga byombi ku mitwe yombi y’umusesuragituza. 24 Uzafunge ya mikufi ibiri ya zahabu mu bifunga byombi, ku mitwe yombi y’umusesuragituza: 25 maze uzapfundike imisozo yombi y’imikufi mu tugotesho twombi dutatse imishumi y’intugu y’umusanganyagihimba, ahareba imbere. 26 Uzakore n’ibindi bifunga bibiri bya zahabu; uzabishyire ku mitwe yombi yo hepfo y’umusesuragituza, ku ruhande rukora ku musanganyagihimba. 27 Uzongere ukore ibifunga bibiri bya zahabu; uzabishyire mu nsi y’imishumi yombi y’intugu y’umusanganyagihimba, aherekera imbere hejuru y’umukandara. 28 Umusesuragituza bazawupfundikishe ibyo bifunga ku bifunga by’umusanganyagituza bacishijemo injishi y’isine, kugira ngo ube hejuru y’umukandara wo ku musanganyagituza, maze umusesuragituza wekuzashobora gutandukana n’umusanganyagihimba. 29 Aroni rero igihe azinjira mu Ngoro nyirizina, azajye ajyana ku mutima we amazina y’abana ba Israheli, ku musesuragituza ugenewe gukemura impaka, bibe urwibutso rw’iteka imbere y’Uhoraho. 30 Kandi mu musesuragituza, uzashyiremo Urimu na Tumimu, maze bizahore ku mutima wa Aroni, igihe azajya ahinguka imbere y’Uhoraho. Bityo, Aroni azahorane iteka ku mutima we ubucamanza bw’abana ba Israheli. Indi myambaro y’abaherezabitambo 31 Uzakore igishura cy’umusanganyagituza mu bwoya bw’isine bwihariye. 32 Muri cyo rwagati, hazabemo umwenge banyuzamo umutwe, kandi uwo mwenge uzazengurukwe n’umusozo w’umubohano, nk’umuguno w’ikoti ry’intambara, kugira ngo igishura kitazatanyuka. 33 Ku musozo wo hasi uzashyireho amapfundo y’ubwoya bw’isine, bw’umuhemba, n’ubutukura, kandi uzongereho n’amayugi ya zahabu awuzengurutse. 34 Impande zose ku musozo wo hasi y’igishura, iyugi rya zahabu rizakurikirane n’ipfundo ry’umuhemba, bityo bityo. 35 Aroni azajye acyambarira gukora umurimo w’Uhoraho, maze bajye bamwumva ajegeza amayugi igihe azaba yinjiye mu Ngoro nyirizina imbere y’Uhoraho, n’igihe azasohokamo, bityo nta bwo azapfa. 36 Kandi uzakore n’ikamba rya zahabu iyunguruye, ritatswe n’ururabo imbere, maze uzasharageho aya magambo uti «Uweguriwe Uhoraho.» 37 Uzarifungishe umushumi w’isine, uzabe ku gitambaro cyo mu mutwe. Uwo mutako ugomba kuba imbere ku gitambaro cyo mu mutwe. 38 Uzahore mu ruhanga rwa Aroni, kugira ngo yigerekeho ibyaha byakozwe n’Abayisraheli mu bintu bitagatifu: uzahore iteka mu ruhanga rwe kugira ngo babone ubutoni imbere y’Uhoraho. 39 Hanyuma, uzadodeshe ikanzu mu budodo bwa hariri inetereye, kandi ukore n’igitambaro cyo mu mutwe, n’umukandara; byose bizakorwe n’umuhanga uzi gutaka. 40 Abahungu ba Aroni na bo uzabakorere amakanzu n’imikandara, ubakorere n’ingofero zibahesha ikuzo n’icyubahiro. 41 Iyo myambaro yose uzayambike Aroni umuvandimwe wawe, hamwe n’abahungu be. Uzabasige amavuta, maze ubahe ububasha bwo gutunganya imihango mitagatifu; uzabanyegurira, babe abaherezabitambo banjye. 42 Uzabakorere amakabutura ya hariri kugira ngo boye kwambara ubusa; azahera mu rukenyerero kugeza ku bibero. 43 Aroni n’abahungu be bazajya bayambara igihe bazaba binjiye mu ihema ry’ibonaniro, cyangwa igihe bagiye ku rutambiro gukora imirimo yo mu Ngoro nyirizina, kugira ngo batazikururira igicumuro maze bagapfa. Iryo tegeko ni indakuka, kuri we no ku bazamukomokaho. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda