Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Iyimukamisiri 27 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Urutambiro rw’ibitambo bitwikwa

1 Uzubake urutambiro mu biti by’iminyinya, rufite uburebure bw’imikono itanu, n’ubugari bw’imikono itanu. Urutambiro ruzabe rufite impande zireshya, rugire n’ubuhagarike bw’imikono itatu.

2 Ku nguni zarwo uko ari enye, uzahubake amahembe. Ayo mahembe azakorwe mu giti gifatanye n’urutambiro, maze uzayomekeho icyuma cy’umuringa.

3 Urutambiro uzarukorere ibyungo byo gukuburiramo ivu ryarwo, ibidahuzo byarwo, ibisukirizo byarwo, n’ibirahuzwa amakara byarwo, byose uzabikore mu cyuma cy’umuringa.

4 Urutambiro uzarukorere uruzitiro mu twuma tw’umuringa, dushandikiranyije nk’urushundura, maze urwo rushundura uzarushyireho ibifunga bine by’umuringa ku mfuruka zarwo enye.

5 Urwo ruzitiro ruzazenguruka urutambiro, ruhereye hasi rukageza mu cya kabiri cy’ubujyejuru bwarwo.

6 Uzakorere urutambiro imijishi mu giti cy’umunyinya, uyomekeho icyuma cy’umuringa.

7 Bazinjize iyo mijishi mu bifunga, maze izajye ihora mu mpande z’urutambiro igihe bazajya baruheka.

8 Uzarukore mu mbaho, urugire umurangara mu nda, nk’uko wabyerekewe hejuru y’umusozi.


Urugo rukikije Ingoro y’Uhoraho

9 Uzubake kandi urugo ruzengurutse Ingoro. Mu ruhande rw’amajyepfo yayo, urugo ruzakingirizwe n’imibambiko ya hariri ihotoye, ku burebure bw’imikono ijana.

10 Iyo mibambiko izafatwe n’inkingi makumyabiri, zifite ibishyigikizo makumyabiri by’icyuma cy’umuringa; intendekero zo ku nkingi n’ibifunga byazo, bizabe bikozwe muri feza.

11 Bityo kandi, mu cyerekezo cy’amajyaruguru, hazabe imibambiko ku burebure bw’imikono ijana, ifatwe n’inkingi makumyabiri, n’ibishyigikizo makumyabiri by’icyuma cy’umuringa; intendekero zo ku nkingi n’ibifunga byazo, bizabe bikozwe muri feza.

12 Mu ruhande rw’iburengerazuba, ku bugari bw’urugo, hazabe imibambiko y’imikono mirongo itanu, ifatwe n’inkingi cumi, n’ibishyigikizo cumi byazo.

13 Mu ruhande rw’iburasirazuba, urugo ruzagire ubugari bw’imikono mirongo itanu,

14 kandi mu ruhande rumwe hazabe imibambiko y’imikono cumi n’itanu, ifatwe n’inkingi eshatu, n’ibishyigikizo bitatu byazo.

15 Mu rundi ruhande naho hazabe imibambiko y’imikono cumi n’itanu mu ruhande rwa kabiri, ifatwe n’inkingi eshatu, n’ibishyigikizo bitatu byazo.

16 Naho irembo ry’urugo rizakingishwe umwenda w’imikono makumyabiri, ukozwe mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba, n’ubutukura, na hariri ihotoye, byaboshywe n’umudozi w’umuhanga, ufatwe n’inkingi enye, n’ibishyigikizo bine byazo.

17 Inkingi zose zizengurutse urugo zizafatanishwe imbariro za feza, zigire n’intendekero za feza, n’ibishyigikizo by’umuringa.

18 Uburebure bw’urugo buzabe imikono ijana impande zombi, ubugari bwarwo buzabe imikono mirongo itanu impande zombi, n’ubuhagarike bw’urugo buzabe imikono itanu.

19 Ibikoresho byose bigenewe imirimo y’Ingoro, inkingi zayo zose n’inkingi zose z’urugo, bizabe mu cyuma cy’umuringa.


Amavuta y’itara

20 Uzabwire na none Abayisraheli bakuzanire amavuta arongoroye y’imizeti isekuye, agenewe itara.

21 Hahore iteka itara ryaka mu ihema ry’ibonaniro. Aroni n’abahungu be bazaryiteho ku buryo rimurika kuva ku mugoroba kugeza mu gitondo imbere y’Uhoraho. Ni itegeko ridakuka mu Bayisraheli, uko ibihe bigenda bisimburana.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan