Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Iyimukamisiri 25 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


AMATEGEKO YEREKEYE INGORO Y’UHORAHO Umusanzu wo kubaka Ingoro y’Imana

1 Uhoraho abwira Musa muri aya magambo, ati

2 «Ubwire Abayisraheli banzanire umusanzu, muzakire ibyo umuntu wese azatangana umutima ukeye.

3 Dore umusanzu bazaguha: ni zahabu, feza, imiringa,

4 imyenda y’isine, iy’umuhemba, n’itukura; hariri inetereye, n’ubwoya bw’ihene;

5 impu z’amapfizi y’intama zivanzemo ikigina, impu z’ibihura n’ibiti by’iminyinya;

6 amavuta y’imizeti yo gucana mu itara, imibavu igenewe kuvangwa n’amavuta yo gusiga, n’imibavu yo gutwikwa;

7 amoko yose y’amabuye y’agaciro yo gutaka ku mwenda w’umusanganyagihimba no ku mwenda w’umusesuragituza.

8 Bazanyubakire Ingoro, maze nzature muri bo rwagati.

9 Ngaho nkwereke igipimo cy’iyo ngoro, n’igipimo cy’ibintu bizayijyamo byose: muzabe ari ko mubikora.


Ubushyinguro bw’Isezerano

10 Bazabaza ubushyinguro mu giti cy’umunyinya, bufite uburebure bw’imikono ibiri n’igice, umukono n’igice by’ubugari, n’umukono n’igice by’ubuhagarike.

11 Imbere n’inyuma uzomekeho zahabu iyunguruye, unabuzengurutseho umusozo wa zahabu.

12 Uzashongeshe zahabu, uyikoremo ibifunga bine, ubishyire ku maguru yabwo ane; ibifunga bibiri mu ruhande rumwe n’ibindi bibiri mu rundi.

13 Uzabaze imijishi mu giti cy’umunyinya, maze uyomekeho zahabu.

14 Uzinjize iyo mijishi mu bifunga biri mu mpande z’ubushyinguro, ikazakoreshwa mu kubuheka.

15 Imijishi izagume mu bifunga by’ubushyinguro, yekujya isohorokamo.

16 Uzashyire mu bushyinguro urwibutso nzaguha.

17 Uzakore urwicurizo muri zahabu iyunguruye, rufite uburebure bw’imikono ibiri n’igice, n’umukono n’igice by’ubugari.

18 Uzakore n’Abakerubimu babiri muri zahabu, uzabacure muri zahabu itsitse, ku mitwe yombi y’urwicurizo.

19 Abo Bakerubimu uzabashyire umwe ku ruhande rumwe, n’undi ku rundi; kandi bakozwe mu cyuma kimwe n’urwicurizo.

20 Abakerubimu bazagire amababa aramburiye hejuru, ku buryo urwicurizo barutwikiriza amababa yabo. Bazabe berekeranye, ku buryo uruhanga rwabo ruzaba rwunamiye ku rwicurizo.

21 Uzashyire urwicurizo hejuru y’ubushyinguro, hanyuma ushyire mu bushyinguro urwibutso nzaguha.

22 Aho ngaho nzajya mpabonanira nawe, maze hejuru y’urwicurizo, hagati y’Abakerubimu bazaba bari hejuru y’ubushyinguro bw’urwibutso, nzahakubwirire ibyo ntegeka Abayisraheli byose.


Ameza bazateguraho imigati y’umumuriko

23 Uzakore ameza mu giti cy’umunyinya, afite uburebure bw’imikono ibiri, umukono umwe mu bugari, n’umukono umwe n’igice mu buhagarike.

24 Uzayomekeho zahabu iyunguruye hanyuma uzayazengurutseho umusozo wa zahabu.

25 Hagati y’amaguru y’ameza uzatambikeho utubaho tungana no mu kiganza, maze utwo tubaho uzadutakeho zahabu.

26 Uzakore ibifunga bine bya zahabu, maze ubishyire ku nkokora enye zizaba ziri ku maguru ane y’ameza.

27 Ibifunga bizaba hafi y’utubaho dutambitse ku maguru, kugira ngo bishyirwemo imijishi bazakoresha baheka ameza.

28 Imijishi uzayikore mu biti by’iminyinya, maze uyomekeho zahabu, kugira ngo bayikoreshe baheka ameza.

29 Uzakore kandi amasahani yayo, imbehe zayo n’ibikopo byayo, n’udukombe twayo, byo gukoreshwa igihe cy’ibitambo biseswa; uzabikore muri zahabu iyunguruye.

30 Hejuru y’ameza uzateguraho imigati y’umumuriko, ihore imbere yanjye ubudahwema.


Ikinyarumuri gifite amashami arindwi

31 Uzakore ikinyarumuri muri zahabu iyunguruye. Ibice byose by’icyo kinyarumuri bazabicure bifatanye: ikirenge n’uruti byacyo, hamwe n’amababi n’indabo bigitatse, byose bizabe bifatanye.

32 Amashami atandatu azashingira ku mpande: amashami atatu y’ikinyarumuri ku ruhande rumwe rwacyo, n’andi mashami atatu ku rundi ruhande rwacyo.

33 Kuri buri shami hazabe imitako ishushanya umubumburo w’ururabo. Bizagende bityo kuri ya mashami atandatu y’ikinyarumuri.

34 Uruti rw’ikinyarumuri ubwarwo ruzagire imitako ine ishushanya umubumburo w’ururabo.

35 Hazabe umutako mu nsi y’amashami abiri ya mbere ashingiye ku ruti rwacyo, n’umutako mu nsi y’amashami abiri akurikiyeho ashingiye kuri cyo, n’umutako mu nsi y’amashami abiri aheruka ashingiye kuri cyo. Bityo kuri ya mashami atandatu ashingiye ku kinyarumuri.

36 Ibice byose by’icyo kinyarumuri, ari amashami, ari imitako, byose bazabicure muri zahabu iyunguruye, bifatanye.

37 Uzakore amatara yacyo arindwi, maze uzayagishyireho ku buryo amurika imbere yacyo.

38 Ibikoresho bigenewe gutunganya ayo matara bizabe bikozwe muri zahabu iyunguruye.

39 Ikinyarumuri kizakorwe n’italenta imwe ya zahabu iyunguruye, hamwe n’ibikoresho byacyo byose.

40 Itegereze, maze uzakore ukurikije urugero werekewe hejuru y’umusozi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan