Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Iyimukamisiri 24 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Imana igirana Isezerano na Israheli

1 Uhoraho abwira Musa, ati «Zamuka umusozi unsange, uze uri kumwe na Aroni, na Nadabu, na Abihu, n’abantu mirongo irindwi mu bakuru b’imiryango ya Israheli, maze mupfukame ahitaruye.

2 Ariko Musa wenyine abe ari we uza hafi y’Uhoraho, abandi ntibaze kwegera, kandi rubanda ntibazamuke hamwe na we.»

3 Musa agarutse, amenyesha imbaga amagambo yose y’Uhoraho, hamwe n’amabwiriza ye yose. Nuko imbaga yose isubiza mu ijwi rimwe, iti «Amagambo yose Uhoraho yavuze, tuzayakurikiza!»

4 Musa yandika amagambo y’Uhoraho yose. Hanyuma azinduka mu gitondo cya kare, yubaka urutambiro mu nsi y’umusozi, anahashinga amabuye cumi n’abiri yibutsa Imiryango cumi n’ibiri ya Israheli.

5 Hanyuma yohereza abasore b’Abayisraheli; batura Uhoraho ibitambo bitwikwa, maze ibimasa babitambaho ibitambo by’ubuhoro.

6 Musa yenda igice cy’amaraso ayashyira mu nzeso; asigaye ayatera ku rutambiro.

7 Nuko yenda igitabo cy’Isezerano, agisomera imbaga. Baravuga bati «Ibyo Uhoraho yavuze byose, tuzabikora kandi tuzamwumvira.»

8 Musa yenda amaraso asigaye, ayatera imbaga, avuga ati «Aya ni amaraso y’Isezerano Uhoraho yagiranye namwe, bishingiye kuri aya magambo yose yavuze.»

9 Musa azamuka umusozi ari kumwe na Aroni, na Nadabu, na Abihu, n’abantu mirongo irindwi mu bakuru b’imiryango ya Israheli.

10 Maze babona Imana ya Israheli; mu nsi y’ibirenge byayo hari hashashe amabuye y’agaciro, ubururu bwayo bukabengerana nk’ijuru.

11 Nyamara ntiyagira icyo atwara izo nyamibwa z’Abayisraheli; bitegereza Imana, maze bararya kandi baranywa.


Musa amara iminsi mirongo ine ku musozi ari kumwe n’Imana

12 Uhoraho abwira Musa, ati «Zamuka unsange ku musozi uhagume; maze nzaguhe ibimanyu by’amabuye nanditseho amategeko n’amabwiriza yanjye ngo bibabere inyigisho.»

13 Musa ajyana na Yozuwe umufasha we, bazamuka ku musozi w’Imana.

14 Ariko akaba yabwiye abakuru b’imiryango, ati «Mudutegerereze hano kugeza igihe tugarukira. Dore muri kumwe na Aroni na Huru; nihaboneka umuntu ufite urubanza, azabe ari bo abaza.»

15 Musa azamuka ku musozi, maze igihu kiwubudikaho.

16 Ikuzo ry’Uhoraho riguma hejuru y’umusozi wa Sinayi, igihu kiwubudikaho iminsi itandatu yose. Ku munsi wa karindwi, Uhoraho ahamagarira Musa mu gihu rwagati.

17 Ikuzo ry’Uhoraho ryabonekeraga Abayisraheli rimeze nk’umuriro ugurumanira mu mpinga y’umusozi.

18 Musa rero yinjira mu gihu, maze azamuka ku musozi. Musa aguma ku musozi, ahamara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan