Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Iyimukamisiri 22 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Umujura nafatirwa mu cyuho nijoro, bakamukubita agapfa, nta we uzabazwa amaraso ye;

2 nyamara niba afashwe yiba ku manywa y’ihangu, bazabazwa amaraso ye. Uwo mujura agomba kuriha ibyo yibye; niba ari nta cyo atunze, azagurishwe ubwe, kugira ngo arihe ibyo yibye.

3 Itungo azaba yibye, — ari inka, ari indogobe cyangwa intama —, narifatanwa rikiri rizima, azaririha incuro ebyiri.


Kwangiza iby’abandi

4 Umuntu nareka amatungo ye akajya kona imyaka cyangwa imizabibu y’undi, ntayakuremo, azariha ibyangijwe, atange ibivuye mu murima we uruta iyindi cyangwa ibivuye mu muzabibu we uruta iyindi afite.

5 Umuntu nacana umuriro, ukagurumana, ugakwira mu bihuru by’amahwa, maze ugatwika imirara y’ingano, cyangwa ingano zigihagaze mu murima, uzaba yacanye iyo nkongi azatanga indishyi y’ibyo yangije.

6 Umuntu nabitsa undi imari ye, yaba ifeza cyangwa ibindi bintu, maze bikibirwa mu nzu y’ubibitse, umujura nafatwa azabiriha incuro ebyiri.

7 Niba umujura atabonetse, nyir’ukubitswa azajya kurahirira imbere y’Imana, kugira ngo rubanda bamenye ko atari we wibye ibintu bya mugenzi we.

8 Impaka zose zerekeye inka, indogobe, intama, cyangwa umwambaro byibwe, cyangwa se ikintu cyose cyazimiye, ku buryo bavuga ngo «Ni naka wabigize», ababurana bombi bazajyane urubanza rwabo imbere y’Imana; uwo Imana izaba yerekanye ko atsinzwe, azariha mugenzi we incuro ebyiri.

9 Umuntu naragiza mugenzi we inka, intama, cyangwa irindi tungo, iryo tungo rigapfa cyangwa rikavunika, cyangwa se rikanyagwa ntawabibonye,

10 uwo muturanyi azarahirira imbere y’Uhoraho ko atibye itungo ry’undi. Nyir’itungo azabyemere kubera iyo ndahiro, maze undi yegutanga indishyi.

11 Ariko itungo niryibirwa iwe, azaririha nyiraryo.

12 Niba itungo ryatanyaguwe n’inyamaswa, azagaragaze icyemezo cyabyo, maze yekuzariha itungo ryatanyaguwe.

13 Umuntu natira undi itungo, hanyuma rikavunika cyangwa rigapfa nyiraryo atahibereye, azagomba kuririha.

14 Niba ibyo bibaye nyirayo ahibereye, nyir’ukuritira ntagomba kuririha; niba itungo ryakodeshejwe, nyir’ukurikodesha azatange gusa igiciro cy’ubukodeshe.

15 Umuntu nagusha mu bishuko umukobwa utarasabwa, maze akaryamana na we, azagomba gutanga inkwano kugira ngo abe umugore we.

16 Niba se yanze kumumushyingira, uwo mugabo azishyure ifeza zihwanye n’inkwano basanzwe baka ku bakobwa.


Andi mategeko yerekeye kudahemukira Imana no kutarenganya abatishoboye

17 Uwitwa umupfumukazi wese uzamurwanye, yoye gukomeza kubaho.

18 Umuntu wese ufashwe asambana n’inyamaswa, agomba kwicwa.

19 Uzatura ibitambo izindi mana, uretse Uhoraho wenyine, azavumirwe kurimbuka.

20 Ntuzanyunyuze imitsi y’umusuhuke cyangwa ngo umukandamize, kuko namwe mwabaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri.

21 Ntimuzagirire nabi umupfakazi cyangwa imfubyi.

22 Numugirira nabi akantakira, nzumva amaganya ye,

23 maze uburakari bwanjye bugurumane, mbamarire ku nkota, abagore banyu bapfakare, n’abana banyu babe imfubyi.

24 Niba ugurije amafeza umuntu wo mu muryango wanjye, cyane cyane umutindi muturanye, ntuzamugenzereze nk’abaharanira gukira vuba: ntuzamushakeho urwunguko.

25 Niba igishura cya mugenzi wawe ugitwayeho ingwate, uzakimusubize mbere y’uko izuba rirenga;

26 kuko ari cyo kiringiti cye rukumbi, n’umwambaro yifubika. None se yaryama mu ki? Nantakambira nzamwumva, kuko jyeweho ndi umunyampuhwe.

27 Ntuzatuke Imana, kandi ntuzatuke umuntu wese ufite ubutegetsi mu gihugu.

28 Uzaze kuntura bidatinze ibingenewe mu musaruro wawe n’umutobe w’imizabibu yawe. Uzanture imfura mu bahungu bawe;

29 uzabigenze utyo no ku buriza bw’inka yawe n’ubw’intama yawe. Izagumane na nyina iminsi irindwi, ku wa munani uyinture.

30 Muzambere abantu b’intungane! Ntimuzarye itungo ryatanyaguriwe n’igikoko mu gasozi; muzarijugunyire imbwa.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan