Iyimukamisiri 21 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmategeko yerekeye abagaragu b’Abahebureyi 1 Dore amategeko uzabasobanurira: 2 Nugura umucakara w’Umuhebureyi, azagukorera imyaka itandatu, mu wa karindwi azigendere yigenge, atagize icyo yishyura. 3 Niba yaraje iwawe ari wenyine, azigendera wenyine; niba yari afite umugore, uwo mugore bazajyana. 4 Naho niba ari shebuja wamuhaye umugore, bakabyarana abahungu cyangwa abakobwa, umugore n’abana be bazaba aba shebuja, naho we yigendere wenyine. 5 Niba umucakara avuze ati «Nkunze databuja, n’umugore wanjye, n’abana banjye, sinshaka kugira ubwigenge», 6 ubwo ngubwo shebuja azabimurahiza imbere y’Imana; nuko amujyane iruhande rw’umuryango cyangwa ku nkomanizo zawo, hanyuma shebuja azatoboze ugutwi kwe uruhindu, maze amukorere gicakara burundu. 7 Igihe umuntu azaba yaraguze umukobwa we ngo abe umuja, nta bwo azigendera nk’abacakara b’abagabo. 8 Nadashimisha shebuja wari waramwigeneye, shebuja ashobora kumugurisha. Nyamara ntazashobora kumugurisha ku munyamahanga, kuko byaba ari ukumuhemukira. 9 Niba yaramugeneye umuhungu we, azamugenzereza nk’uko bagenzereza abakobwa bashyingirwa. 10 Niba yishakiye undi mugore, nta cyo azagerura ku byo yahaga uwa mbere: ari ibiryo, ari imyambaro, ari n’ibihe byo kuryamana. 11 Niba kandi atamugiriye ibyo ngibyo uko ari bitatu, umuja azashobora kwigendera nta ncungu, atagize icyo yishyura. Ibyaha bihanishwa urupfu 12 Umuntu wese uzakubita undi akamwica, na we bazamwice. 13 Ariko niba atari yamwubikiye, maze Imana ikamugusha gitumo mu maboko ye, nzakwereka ahantu azashobora guhungira. 14 Naho umuntu nahigira mugenzi we, akamwica amwubikiye, uzamuhubuze ndetse no ku rutambiro rwanjye kugira ngo bamwice. 15 Umuntu uzakubita se cyangwa nyina agomba kwicwa. 16 Nihagira ushimuta umuntu akamutwara kugira ngo amucuruze, uwo nguwo agomba kwicwa, yaba amaze kumugurisha cyangwa bamumugobotoye mu maboko. 17 Uzatuka se cyangwa nyina, agomba kwicwa. Gukubita no gukomeretsa undi 18 Abantu nibarwana, maze umwe agatera undi ibuye cyangwa akamukubita ikofe, ariko ntamwice, ahubwo akamukomeretsa ku buryo agomba kuryama, 19 uwamukubise azababarirwa icyaha niba nyir’ugukomereka ageze aho akabasha kubyuka no gusohoka, kabone n’aho yaba agendera ku kibando. Gusa, uwamukubise azamuriha iminsi yose yamaze atikorera, kandi agomba kumuvuza kugeza igihe akiriye. 20 Umuntu nakubita inkoni umugaragu we cyangwa umuja we, maze bagapfira mu maboko ye, bazahorerwa; 21 ariko niba babayeho umunsi umwe cyangwa ibiri, ntibazahorerwa, kuko bari basanzwe ari abo yiguriye ku mari ye. 22 Abantu nibarwana, maze bagahutaza umugore utwite, ariko umwana akavuka nta ngorane zindi, bazatanga indishyi y’akababaro isabwe n’umugabo w’uwo mugore, bayitange bakurikije ibyemejwe n’ababakiranura. 23 Naho rero uwo mugore niba bimugendekeye nabi, ubugingo buzishyurwe ubugingo, ijisho ryishyurwe ijisho, 24 iryinyo ryishyurwe iryinyo, ikiganza cyishyurwe ikiganza, ikirenge cyishyurwe ikirenge, 25 ubushye bwishyurwe ubushye, ubukoboke bwishyurwe ubukoboke, uruguma rwishyurwe uruguma. 26 Umuntu nakubita umugaragu we cyangwa umuja we akamumena ijisho, azabegurira ubwigenge, bube indishyi y’ijisho ryabo; 27 nakubita umugaragu we cyangwa umuja we, akamukura iryinyo, na bwo azabegurira ubwigenge, bube indishyi y’iryinyo ryabo. 28 Inka nitera ihembe umugabo cyangwa umugore, bagapfa, iyo nka izicishwa amabuye, kandi ntibazarye inyama zayo; nyamara nyirayo azaba ari umwere. 29 Ariko niba inka yari isanzwe yica, maze nyirayo aho abimenyeye ntajye ayigendaho, maze ikica umugabo cyangwa umugore, ikabahwanya, izicishwe amabuye, kandi nyirayo na we azicwe. 30 Niba nyirayo bamuciye gutanga incungu y’amagara ye, agomba gutanga ibyo bazamuca byose. 31 Inka niyica umuhungu cyangwa umukobwa, nyirayo bazamugenzereza ibihuje n’iryo tegeko. 32 Inka niyica umucakara cyangwa umuja, bazishyura shebuja amasikeli mirongo itatu y’ifeza, hanyuma iyo nka yicishwe amabuye. 33 Umuntu nasiga iriba rirangaye, cyangwa agafukura iriba ntaripfundikire, hanyuma inka cyangwa indogobe ikarigwamo, nyir’iriba azatanga indishyi: 34 azariha nyir’itungo igiciro cya feza gihwanye n’iryo tungo, maze we asigarane ibyapfa byaryo. 35 Inka y’umuntu nitera ihembe inka y’undi ikayihwanya, ba nyirazo bazagurishe inka isigaye ari nzima, bigabanye ikiguzi cyayo; bagabane kandi n’inka yapfuye. 36 Niba byari bizwi ko iyo nka yari isanzwe yica, maze nyirayo ntayigendeho, azatanga indishyi, inka yishyurwe indi, we asigarane ya nka yapfuye. Kwiba amatungo 37 Umuntu niyiba inka cyangwa intama, maze akayibaga cyangwa akayigurisha, azariha inka eshanu zihwane n’iyo nka, n’intama enye zihwane n’iyo ntama. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda