Iyimukamisiri 20 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmategeko cumi y’Imana 1 Nuko Imana ivuga aya magambo yose, iti 2 «Ni jyewe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara: 3 Nta mana zindi uzagira kereka jyewe. 4 Ntuzikorere ishusho ry’iribazanyo cyangwa se ikindi kibonetse cyose; cyaba gisa n’ibiri hejuru mu kirere cyangwa n’ibiri hasi ku isi cyangwa se n’ibiri mu mazi akikije isi. 5 Ntuzapfukame imbere y’ibyo bigirwamana kandi ntuzabiyoboke; kuko Imana yawe ari jyewe Uhoraho, nkaba Imana ifuha, ihanira icyaha cy’ababyeyi mu bana babo, kugeza mu gisekuruza cya gatatu no mu cya kane cy’abanyanga, 6 nyamara abankunda bagakurikiza amategeko yanjye, mbagaragariza ubudahemuka bwanjye ingoma ibihumbi. 7 Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu bintu by’amanjwe, kuko Uhoraho atazareka guhana uzaba yavuze izina rye mu bintu by’amanjwe. 8 Urajye wibuka umunsi w’isabato, uwegurire Imana. 9 Uzakore imirimo yawe yose mu minsi itandatu, 10 naho uwa karindwi ni isabato y’Uhoraho Imana yawe; ntuzagire umurimo n’umwe ukora: ari wowe, ari umuhungu wawe, ari umugaragu wawe, ari umuja wawe, ari itungo ryawe, ari n’umusuhuke waje iwanyu. 11 Kuko mu minsi itandatu Uhoraho yahanze ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose, maze akaruhuka ku munsi wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uhoraho aha umugisha umunsi w’isabato, akawiyegurira. 12 Wubahe so na nyoko, kugira ngo uzarambe mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye. 13 Ntuzice umuntu. 14 Ntuzasambane. 15 Ntuzatware umuntu ngo umugire uwawe ku ngufu. 16 Ntuzavuge ibinyoma ubeshyera mugenzi wawe. 17 Ntuzararikire inzu ya mugenzi wawe, ntuzararikire umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, mbese ikintu cya mugenzi wawe icyo ari cyo cyose.» 18 Icyo gihe, imbaga yose yumvaga inkuba n’imyoromo y’impanda, bakabona ibishashi by’umuriro n’umusozi ucucumuka umwotsi; uko babyitegereza bagahinda umushyitsi, maze bagahagarara ahitaruye. 19 Babwira Musa, bati «Utwibwirire wowe, tuzumva; naho Imana ntituvugishe, hato bitatuviramo gupfa!» 20 Musa asubiza imbaga, ati «Mwigira ubwoba! kuko Imana yazanywe no kugira ngo ibagerageze, maze muhore muyitinya kandi mwekuzacumura.» 21 Nuko Imbaga iguma ahitaruye, naho Musa yegera umwijima ubuditse, aho Imana yari iri. Amategeko yerekeye urutambiro 22 Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Ubwire Abayisraheli uti ‘Mwiboneye ubwanyu ko nabavugishije nturuka mu ijuru. 23 Ntimuzangenzereze nk’imana icuzwe muri feza cyangwa se muri zahabu; muramenye ntimuzihimbire ibintu nk’ibyo. 24 Uzanyubakire urutambiro rw’igitaka, ari na rwo uzaturiraho ibitambo byawe bitwikwa, n’ibitambo by’ubuhoro, intama zawe n’ibimasa byawe. Ahantu hose nzaguhamagarira kunsenga, nkwibutsa izina ryanjye, nzahagusanga maze mpaguhere umugisha. 25 Niba unyubakiye urutambiro rw’amabuye, ntuzarwubakishe amabuye abajwe, kuko kuyabajisha umutwero — byaba kuyaka ubusugi bwayo. 26 Ntuzazamukire ku madarajya ujya ku rutambiro rwanjye, kugira ngo batabona ko nta cyo wambariyeho. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda