Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Iyimukamisiri 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ivuka rya Musa n’ubuto bwe

1 Hariho umugabo wo mu nzu ya Levi, ajya kurongora umukobwa wo kwa Levi.

2 Uwo mugore arasama, abyara umuhungu. Abonye ko ari mwiza, aramuhisha bimara amezi atatu.

3 Kubera ko yari atagishoboye gukomeza kumuhishahisha, amubohera agatebo k’urufunzo, agahomesha ubujeni n’amakakama, aryamishamo umwana, maze amurambika mu rufunzo ku nkombe y’Uruzi.

4 Mushiki w’umwana yicara ahitaruye ngo arebe icyaza kumugwirira.

5 Nuko rero umukobwa wa Farawo amanuka ku Ruzi ajya koga, naho abaja be bagendagenda ku nkombe y’Uruzi. Ngo arabukwe ka gaebo mu rufunzo, yohereza umuja we aragaterura.

6 Ngo agapfundure, abonamo akana k’agahungu kariraga. Nuko agira impuhwe, aravuga ati «Ni umwana w’Abahebureyi we!»

7 Ubwo mushiki w’umwana abwira umukobwa wa Farawo, ati «Mbese urashaka ko njya kugushakira umurezi mu bagore b’Abahebureyi, kugira ngo akonkereze uyu mwana?»

8 Umukobwa wa Farawo aramusubiza ati «Ngaho genda.» Nuko umukobwa ajya gushaka nyina w’umwana.

9 Umukobwa wa Farawo aramubwira ati «Jyana uyu mwana, umunyonkereze, nzaguhemba.» Umugore atwara umwana, maze akajya amwonsa.

10 Amaze gukura, amuzanira umukobwa wa Farawo, nuko amugira umwana we, ati «Mwise Musa, kuko namukuye mu mazi.»


Musa ahungira mu gihugu cya Madiyani

11 Muri icyo gihe, Musa amaze kuba mukuru, ajya gusura bene wabo. Nuko yibonera ubwe imirimo y’agahato yari ibashikamiye, ndetse n’Umunyamisiri wakubitaga Umuhebureyi wo mu bavandimwe be.

12 Areba hirya areba hino, maze asanze nta muntu umubona, agira wa Munyamisiri amutsinda aho, amutaba mu musenyi.

13 Bukeye yongera gusohoka, abona Abahebureyi babiri barwanaga. Abwira uwarenganyaga undi, ati «Ni iki gituma ukubita mugenzi wawe?»

14 Uwo muntu aramusubiza ati «Ni nde wakugize umutware n’umucamanza wacu? Mbese uribwira ko wanyica, nk’uko wishe wa Munyamisiri?» Musa agira ubwoba, aribwira ati «Nta kabuza, byaramenyekanye!»

15 Farawo ngo abimenye, ashaka kwica Musa. Ariko Musa ahita ahunga Farawo, acikira mu gihugu cya Madiyani; yicara iruhande rw’iriba.

16 Hariho umuherezabitambo w’i Madiyani wari ufite abakobwa barindwi. Baza kuvoma amazi, buzuza ibibumbiro ngo buhire amatungo ya se.

17 Ariko haza kuza abashumba, birukana abo bakobwa. Ubwo Musa arahaguruka, arabatabara; maze yuhira amatungo yabo.

18 Igihe basubiye imuhira, se Rehuweli arababaza ati «Ni iki gitumye noneho mubanguka uyu munsi?»

19 Baramusubiza bati «Hari Umunyamisiri wadukijije abashumba, ndetse aratudahirira, yuhira amatungo.»

20 Rehuweli abaza abakobwa be, ati «Uwo mugabo ari hehe? Ni iki cyatumye mumusiga? Nimumuhamagare, aze tumuhe icyo kurya.»

21 Nuko Musa yemera kuguma kwa Rehuweli; Rehuweli amushyingira umukobwa we Sipora.

22 Sipora abyara umuhungu, Musa amwita Gerishomu (Umusuhuke ino), kuko yavugaga ati «Ndi umusuhuke mu gihugu cy’amahanga.»


Imana itora Musa ngo imutume kubohora Abayisraheli

23 Hashira imyaka myinshi, nuko umwami wa Misiri arapfa. Abayisraheli baganyira aho bari mu bucakara, baraboroga, maze induru bavugirije mu bucakara irarenga igera ku Mana.

24 Imana yumva imiborogo yabo, yibuka Isezerano yagiranye na Abrahamu, Izaki na Yakobo.

25 Imana ireba Abayisraheli, maze imenya (amagorwa barimo) . . .

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan