Iyimukamisiri 19 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuImana imenyesha Abayisraheli ko izagirana na bo Isezerano 1 Mu kwezi kwa gatatu nyuma y’aho Abayisraheli baviriye mu Misiri, uwo munsi nyine, bagera mu butayu bwa Sinayi. 2 Bari bahagurutse i Refidimu, bataha mu butayu bwa Sinayi, nuko baca ingando muri ubwo butayu. Israheli ica ingando aho ngaho, hateganye n’umusozi. 3 Musa rero azamuka umusozi asanga Imana. Uhoraho amuhamagarira mu mpinga y’umusozi, avuga ati «Bwira utya inzu ya Yakobo, kandi utangarize Abayisraheli, uti 4 ’Mwiboneye ubwanyu ibyo nakoreye Misiri, n’ukuntu mwebwe nabahetse nk’uko kagoma iguruka ihetse abana bayo, maze nkabazana mbiyegereza. 5 None rero nimwumva ibyo mbabwira, mukubahiriza Isezerano ryanjye, muzaba abanjye bwite mu miryango yose, n’ubwo isi yose na yo ari iyanjye; 6 ariko mwebwe muzambera urugaga rw’intore zinshengerera n’umuryango mutagatifu’. Ngayo amagambo uza kubwira Abayisraheli.» 7 Musa araza, akoranya abakuru ba rubanda, maze abasubirira muri ayo magambo yose, uko Uhoraho yari yabimutegetse. 8 Imbaga yose uko yakabaye isubiza nk’umuntu umwe, iti «Ibyo Uhoraho yavuze byose tuzabirangiza!» Nuko Musa ashyira Uhoraho igisubizo cy’imbaga. 9 Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ngiye kugusanga ndi mu gicu kibuditse, kugira ngo imbaga ishobore kumva uko nzaba mvugana nawe, kandi nawe ubwawe bashobore kukwizera ubudatezuka.» Nuko Musa amenyesha Uhoraho igisubizo cy’imbaga. Imana ibonanira na Musa ku musozi wa Sinayi 10 Uhoraho abwira Musa, ati «Genda usange rubanda maze ubatunganye none n’ejo; bamese imyambaro yabo. 11 Bazabe biteguye ku munsi wa gatatu, kuko ku munsi wa gatatu nyine ari bwo Uhoraho azamanukira ku musozi wa Sinayi imbaga yose ibyirebera. 12 Uzashingire rubanda urubibi batazarenga, ubabwire uti ‘Mwirinde kuzamuka ku musozi, ndetse no kwegera uru rubibi’. Umuntu wese uzakandagira ku musozi, azicwa: 13 ntihazagire umukoraho, ahubwo bazamwicishe amabuye cyangwa bamurase imyambi: ryaba itungo cyangwa umuntu, ntibikabeho. Ihembe nirivuga, abantu bamwe bazazamuke ku musozi.» 14 Nuko Musa amanuka umusozi asanga imbaga. Atunganya imbaga; bamesa imyambaro yabo. 15 Hanyuma abwira imbaga, ati «Mwitegure mu minsi itatu; ntimwegere abagore banyu.» 16 Ku munsi wa gatatu, bugicya, inkuba zirahinda; imirabyo irarabya, igicu kirabudika hejuru y’umusozi, n’ijwi ry’impanda riroroma cyane; maze imbaga yose aho iri mu ngando iradagadwa. 17 Musa asohora imbaga mu ngando ngo basanganire Imana, maze bahagarara mu nsi y’umusozi. 18 Umusozi wa Sinayi wose wacucumukaga umwotsi, kuko Uhoraho yari yawumanukiyeho mu muriro; umwotsi wawo wacucumukaga nk’uw’itanura, n’umusozi wose ukanyeganyega bikomeye. 19 Imyoromo y’impanda igenda irushaho gusakabaka: Musa yaravugaga, maze Imana ikamusubirisha imyoromo y’inkuba. 20 Uhoraho rero amanukira ku musozi wa Sinayi, mu mpinga yawo, maze Uhoraho ahamagara Musa ngo aze mu mpinga y’umusozi; nuko Musa azamuka umusozi. 21 Uhoraho abwira Musa, ati «Manuka, wihanangirize rubanda, bamenye ntibarenge urubibi bashaka kureba Uhoraho, hato badapfamo benshi. 22 Ndetse n’abaherezabitambo basanzwe begera Uhoraho, na bo bagomba kubanza kwitunganya, hato Uhoraho atabacurangura.» 23 Musa abwira Uhoraho, ati «Rubanda ntibari bushobore kuzamuka ku musozi wa Sinayi, kuko watwihanangirije uvuga uti ‘Shinga urubibi uzengurutse umusozi, maze uwegurire Uhoraho.’» 24 Nuko Uhoraho aramusubiza ati «Ngaho manuka, hanyuma uze kuzamukana na Aroni; nyamara, ari abaherezabitambo ari na rubanda, ntibarenge umupaka ngo bazamuke bagana Uhoraho, hato atabacurangura!» 25 Musa rero amanuka asanga rubanda, maze arababwira . . . . . . |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda