Iyimukamisiri 18 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuMusa ahura na sebukwe Yetero 1 Yetero, umuherezabitambo w’i Madiyani, sebukwe wa Musa, aza kumenya ibyo Imana yagiriye Musa na Israheli umuryango wayo, amenya ukuntu Uhoraho yavanye Israheli mu Misiri. 2 Yetero, sebukwe wa Musa, ajyana Sipora umugore wa Musa (kuko Musa yari yaramwohereje iwabo), 3 ajyana kandi n’abahungu ba Sipora. Umwe yitwaga Gerishomu (ari byo kuvuga Musuhuke) kuko Musa yavugaga ati «Ndi umusuhuke mu gihugu cy’amahanga»; 4 undi akitwa Eliyezeri (ari byo kuvuga Hakizimana yanjye) kuko Musa yavugaga ati «Imana ya data yarantabaye, maze inkiza inkota ya Farawo.» 5 Yetero, sebukwe wa Musa, hamwe n’abahungu ba Musa n’umugore we, baza bamusanga aho yari acumbitse mu butayu ku musozi w’Imana. 6 Atuma kuri Musa, ati «Ni jyewe Yetero sobukwe; nje ngusanga ndi kumwe n’umugore wawe n’abahungu be bombi bamuherekeje.» 7 Musa ajya gusanganira sebukwe. Amugeze imbere, arapfukama, aramuhobera. Bamaze kuramukanya, binjira mu ihema. 8 Nuko Musa atekerereza sebukwe ibyo Uhoraho yakoreye Farawo na Misiri byose ku mpamvu ya Israheli, amubwira n’amagorwa yose bari bagiriye mu nzira, n’ukuntu Uhoraho yayabakijije. 9 Yetero yishimira ibyiza byose Uhoraho yari yaragiriye Abayisraheli igihe abakijije ikiganza cy’Abanyamisiri. 10 Nuko Yetero aravuga ati «Haragasingizwa Uhoraho wabakijije Abanyamisiri na Farawo, maze imbaga akayikiza ubucakara bw’Abanyamisiri! 11 Noneho menye neza ko Uhoraho aruta imana zose, kuko yazitsinze igihe zahigiraga abe.» 12 Nuko Yetero, sebukwe wa Musa, atura igitambo gitwikwa, n’ibindi bitambo bigenewe Imana. Aroni n’abakuru bose b’imiryango ya Israheli baza kwifatanya na sebukwe wa Musa basangirira imbere y’Imana izo nyama z’ibitambo. Musa ashyiraho abamufasha guca imanza 13 Bukeye Musa yicara mu nteko ngo acire rubanda imanza. Rubanda rero bakirirwa bahagaze imbere ya Musa kuva mu gitondo kugeza nimugoroba. 14 Sebukwe wa Musa ngo abone ibyo yakoreraga rubanda, aravuga ati «Mbese ibyo ni iki ugirira bariya bantu? Ni iki gituma uca imanza wenyine, maze rubanda bose bakirirwa baguhagaze imbere kuva mu gitondo kugeza nimugoroba?» 15 Musa asubiza sebukwe, ati «Ni uko rubanda bansanga kugira ngo basiganuze Imana. 16 Iyo bafite icyo bapfa, baransanga, nkabakiranura; hanyuma nkabamenyesha amabwiriza y’Imana n’amategeko yayo.» 17 Sebukwe wa Musa aramusubiza ati «Uko ugenza uko, nta bwo ari byiza! 18 Bizagera aho bikurembye, binanize n’iyi mbaga muri kumwe. Uwo murimo uzakuvuna; nta bwo ushobora kuwurangiza wenyine. 19 Noneho umva nkubwire! Ngiye kukugira inama, maze Imana ibe kumwe nawe. Wowe ujye uhagararira rubanda imbere y’Imana, abe ari wowe ugeza imanza zabo ku Mana, 20 ubatoze amabwiriza n’amategeko, kandi ubamenyeshe inzira bagomba kunyuramo, hamwe n’ibyo bagomba gukora. 21 Ahasigaye, utoranye muri rubanda rwose abantu b’inyangamugayo kandi batinya Imana, abantu b’intabera kandi batikanyiza; maze ubagire abatware bategeka abantu igihumbi, n’abatware bategeka abantu ijana, n’abatware bategeka abantu mirongo itanu, n’abatware bategeka abantu cumi. 22 Bajye bacira rubanda imanza zisanzwe; imanza zikomeye bajye bazikuzanira, naho bo bace imanza zoroheje. Bityo ugabanye umuzigo wawe, mufatanye kuwikorera. 23 Nukora utyo, uzashobora kurangiza icyo Imana igushakaho, kandi iyi mbaga izashobore gusubira imuhira amahoro.» 24 Musa yumvira sebukwe, maze akora ibyo yari yavuze byose. 25 Musa atoranya muri Israheli yose abantu b’inyangamugayo, maze abashyiraho ngo babe abatware ba rubanda: abatware bategeka abantu igihumbi, n’abatware bategeka abantu ijana, n’abatware bategeka abantu mirongo itanu, n’abatware bategeka abantu icumi. 26 Bagacira rubanda imanza zisanzwe; bagashyira Musa imanza zose ziruhije, naho bo bagaca imanza zose zoroheje. 27 Nuko Musa asezerera sebukwe, asubira mu gihugu cy’iwabo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda