Iyimukamisiri 17 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmazi y’i Massa n’i Meriba 1 Imbaga yose y’Abayisraheli ihaguruka mu butayu bwa Sini, ngo bakomeze urugendo rwabo uko Uhoraho yabishakaga. Bageze i Refidimu bahaca ingando, ariko ntibahabona amazi yo kunywa. 2 Nuko rubanda batera amahane kuri Musa, bakamubwira bati «Duhe amazi yo kunywa!» Musa arabasubiza ati «Kuki munteraho amahane? Igituma mugerageza Uhoraho ni iki?» 3 Nuko imbaga yose yicirwa n’inyota mu butayu, rubanda bitotombera Musa, bavuga bati «Kuki watuvanye mu Misiri? Ni ukugira ngo utwicishe inyota hamwe n’abana bacu n’amatungo yacu?» 4 Musa atakambira Uhoraho avuga ati «Iyi mbaga ndayigenza nte? Ni akanya gato bakanyicisha amabuye!» 5 Uhoraho abwira Musa, ati «Jya imbere ya rubanda, ujyane na bamwe mu bakuru b’imiryango ya Israheli; ufate na ya nkoni yawe wakubitaga mu ruzi, maze ugende. 6 Dore ndi buguhagarare imbere, hejuru ya ruriya rutare ruri ku musozi wa Horebu. Uze gukubita urutare, rutobokemo amazi, maze rubanda banywe.» Musa rero abigenza atyo, mu maso y’abakuru b’imiryango ya Israheli. 7 Aho hantu ahita izina rya Massa na Meriba, (ari byo kuvuga Kigeragezo na Rwiyenzo), ku mpamvu y’urwiyenzo Abayisraheli bari bamushatseho, no kubera ko bari bagerageje Uhoraho, bavuga ngo: Mbese Uhoraho aturimo, cyangwa se si byo? Abamaleki barwanya Abayisraheli 8 Nuko igitero cy’Abamaleki kiraza, maze kirwanya Israheli i Refidimu. 9 Ni bwo Musa abwiye Yozuwe, ati «Dutoranyirize intwari, maze ujye kurwanya Abamaleki; ejo nzahagarara mu mpinga ya kariya gasozi, mfite inkoni y’Imana mu kiganza cyanjye.» 10 Yozuwe agenza uko Musa yari yamubwiye. Arwana n’Abamaleki; naho Musa na Aroni na Huru bazamuka mu mpinga y’agasozi. 11 Iyo Musa yabaga ateze amaboko, Abayisraheli baraganzaga; naho yaba amanuye amaboko, Abamaleki bakaganza. 12 Hashize igihe, amaboko ya Musa aza kunanirwa. Nuko benda ibuye barimwicazaho; Aroni na Huru bakaramira amaboko ye, umwe ari mu ruhande rumwe, undi mu rundi. Bityo amaboko ye aguma hamwe, kugeza igihe izuba rirenga. 13 Nuko Yozuwe amarira ku bugi bw’inkota Amaleki n’ingabo ze. 14 Uhoraho abwira Musa, ati «Andika ibyo ngibyo mu gitabo, bizabe urwibutso, kandi umenyeshe Yozuwe ko nzasibanganya burundu Abamaleki mu nsi y’ijuru, ku buryo batazongera kubibuka!» 15 Musa yubaka urutambiro, arwita ‘Uhoraho‐ibendera‐ryanjye.’ 16 Nuko aravuga ati «Ubwo Amaleki yamanitse ukuboko irwanya ijabiro ry’Uhoraho, Uhoraho na Amaleki bazagirana inzigo ingoma ibihumbi!» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda