Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Iyimukamisiri 13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ikivutse uburiza cyose muri Israheli kizaturwe Imana

1 Uhoraho abwira Musa aya magambo, ati

2 «Uburiza bwose muri Israheli, uzabunture, bwaba ari ubw’umuntu cyangwa se ubw’itungo: ni ubwanjye.»

3 Musa abwira rubanda, ati «Muzajye mwibuka wa munsi mwaviriyeho mu Misiri, mu nzu y’ubucakara, kuko Uhoraho yabakuyeyo abigirishije imbaraga z’ukuboko kwe. Ntimuzarye imigati isembuye kuri uyu munsi,

4 kuko musohotse ubu ngubu mu kwezi kw’Amahundo.

5 Igihe rero Uhoraho azaba yakwinjije mu gihugu cy’Abakanahani, n’Abahiti, n’Abahemori, n’Abahivi, n’Abayebuzi, ari na cyo yarahiriye abakurambere bawe ko azakiguha, igihugu gitemba amata n’ubuki, uzakore uyu muhango muri uku kwezi nyine.

6 Uzamare iminsi irindwi utunzwe gusa n’imigati idasembuye; maze ku munsi wa karindwi hazabe umunsi mukuru wo gusingiza Uhoraho.

7 Bazamara iminsi irindwi barya imigati idasembuye. Ntihazagire umugati usembuye uboneka iwawe, ntihazagire umusemburo uboneka iwawe mu gihugu cyawe cyose.

8 Kuri uwo munsi uzasobanurire umwana wawe, uti ’Tugenza dutyo twibuka ibyiza Uhoraho yatugiriye igihe adukuye mu Misiri.’

9 Uhoraho yagukuye mu Misiri abigirishije imbaraga z’ukuboko kwe. Ngicyo ikizakubera nk’ikimenyetso mu kiganza cyawe, cyangwa urwibutso ruri hagati y’amaso, kugira ngo itegeko ry’Uhoraho rihame mu kanwa kawe.

10 Uzubahirize iryo tegeko igihe cyaryo kigeze, uko imyaka igenda isimburana.

11 Igihe rero Uhoraho azaba yakwinjije mu gihugu cy’Abakanahani, maze akakikwegurira nk’uko yabikurahiye ubwawe n’abakurambere bawe,

12 uzature Uhoraho ikivutse uburiza cyose ku mugore, n’ikivutse uburiza cyose ku matungo uzaba ufite: uburiza bwose bw’igitsinagabo bugenewe Uhoraho.

13 Icyakora uburiza bwose bw’indogobe, uzabucunguze isekurume y’intama; niba utayibucunguje, uzabuvune ijosi. N’umuhungu wese w’imfura mu bana bawe, na we uzamucunguze itungo.

14 Igihe rero umwana wawe azakubaza ngo: ’Ibi ngibi bivuga iki?’ uzamusubize uti ’Ni uko Uhoraho yatuvanye mu Misiri, mu nzu y’ubucakara, abigirishije imbaraga z’ukuboko kwe.

15 Koko rero, Farawo yari yanze kuturekura ngo tugende, maze Uhoraho yica ibyavutse uburiza byose mu gihugu cya Misiri, kuva ku mfura y’umuntu kugeza ku buriza bw’amatungo. Ngiyo impamvu ituma ntura Uhoraho igitambo cy’ibivutse uburiza byose by’igitsinagabo, ariko ngacungura imfura yose mu bahungu banjye.’

16 Ibyo bizakubera nk’ikimenyetso mu kiganza cyawe, cyangwa hagati y’amaso yawe, byibutse ko Uhoraho yatuvanye mu Misiri ku bubasha bw’ukuboko kwe.»


Imana inyuza Abayisraheli mu nzira iziguye

17 Farawo amaze kurekura imbaga y’Abayisraheli ngo bigendere, Imana ntiyabanyujije mu nzira iboneza mu gihugu cy’Abafilisiti, n’ubwo ari yo yari iy’ubusamo; kuko Imana yibwiraga iti «Hato iyi mbaga itazisubiraho ku mpamvu yo gutinya imirwano, maze bakisubirira mu Misiri!»

18 Imana rero inyuza rubanda mu nzira iziguye, ahagana mu butayu bwegereye Inyanja y’Urufunzo. Abayisraheli bimutse mu gihugu cya Misiri bigabanyijemo imitwe.

19 Musa yimukana amagufwa ya Yozefu, kuko Yozefu uwo yari yarabisabye Abayisraheli, akabarahiza ababwira ati «Imana ntizabura kubatabara; icyo gihe muzave muri iki gihugu mujyanye n’amagufwa yanjye!»

20 Bahaguruka rero i Sukoti, baca ingando ahitwa Etamu, ku musezero w’ubutayu.

21 Uhoraho ubwe yabagendaga imbere: ku manywa yabaga ari mu nkingi y’agacu kugira ngo abayobore inzira, nijoro akaba ari mu nkingi y’umuriro kugira ngo abamurikire; bityo bagashobora kugenda ku manywa na nijoro.

22 Inkingi y’agacu ntiyaburaga na rimwe kujya rubanda imbere ku manywa, n’inkingi y’umuriro ikabagenda imbere nijoro.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan