Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Iyimukamisiri 12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umunsi mukuru wa Pasika

1 Uhoraho abwira Musa na Aroni bari mu gihugu cya Misiri, ati

2 «Uku kwezi kuzababere intangiriro y’amezi, kuzabe ukwa mbere mu mezi y’umwaka wanyu.

3 Nimubwire imbaga yose y’Abayisraheli, muti ’Ku munsi wa cumi w’uku kwezi, muzafate itungo rimwe muri buri muryango, itungo muri buri rugo.

4 Niba urugo rurimo abantu bake kuri iryo tungo, bazarifatanye n’umuturanyi ubari hafi cyane, baringanize n’umubare w’abantu. Muzahitemo iryo tungo mukurikije icyo buri muntu ashobora kurya.

5 Iryo tungo rizabe ridafite inenge, kandi ari isekurume imaze umwaka umwe. Muzaritoranye mu bana b’intama cyangwa mu bana b’ihene.

6 Muzarigumane kugeza ku munsi wa cumi n’ine w’uku kwezi, maze ikoraniro ryose ry’imbaga y’Abayisraheli bazaribage mu mugoroba w’akabwibwi.

7 Bazende ku maraso y’iryo tungo, bayasige ku nkomanizo z’imiryango no ku mitambiko y’inzugi z’amazu bazaririramo.

8 Bazarye inyama zaryo muri iryo joro. Bazazirye zokeje, bazirishe imigati idasembuye n’imboga zisharira.

9 Ntimuzagire icyo murya cyazo ari kibisi cyangwa se cyatetswe mu mazi: byose bizabe byokeje gusa, ari umutwe, ari amaguru n’amara.

10 Mugomba kuzaba mwarangije butaracya; kandi nihagira ibisaguka mu gitondo, muzabitwike.

11 Iryo tungo muzarirya mutya: muzabe mukenyeje umukoba, mwambaye inkweto mu birenge, mufite inkoni mu ntoki; kandi muzarye mugira bwangu, kuko ari Pasika y’Uhoraho.

12 Muri iryo joro, nzambukiranya igihugu cya Misiri, maze nice icyavutse uburiza cyose mu gihugu cya Misiri, guhera ku bantu kugeza ku nyamaswa; kandi n’ibigirwamana bya Misiri byose mbicire imanza. Ni jye Uhoraho!

13 Amaraso azababera ikimenyetso ku mazu muzaba murimo. Nzabona amaraso, maze mbahiteho, mwoye kuzarimburwa igihe nzaba ndiho noreka igihugu cya Misiri.

14 Uwo munsi uzababere urwibutso; buri mwaka muzajye mukora urugendo rwo kujya gusingiza Uhoraho. Muzajye muhimbaza uwo munsi uko ibihe bigenda bisimburana. Ngiryo itegeko ridakuka mbahaye.’»


Iminsi irindwi yo kurya imigati idasembuye

15 Uhoraho yungamo ati «Mu minsi irindwi, muzajya murya imigati idasembuye. Guhera ku munsi wa mbere, muzavane mu mazu yanyu icyitwa umusemburo cyose. Kandi nihagira urya umugati usembuye, kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa karindwi, uwo azaba aciwe muri Israheli.

16 Ku munsi wa mbere muzagire ikoraniro ritagatifu, no ku munsi wa karindwi mugenze mutyo. Muri iyo minsi, nta murimo n’umwe bazakora, uretse gutegura ibyo kurya.

17 Muzubahirize umunsi mukuru w’imigati idasembuye, kuko kuri uwo munsi nyine ari bwo navanye ingabo zanyu mu gihugu cya Misiri. Muzubahirize rero uwo munsi mukuru uko ibihe bigenda bisimburana. Ngiryo itegeko ridakuka mbahaye.

18 Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi nimugoroba, muzajye murya imigati idasembuye kuzageza ku munsi wa makumyabiri n’umwe w’ukwezi nimugoroba.

19 Mu minsi irindwi ntihazagire imisemburo iba mu mazu yanyu. Kandi nihagira urya umugati usembuye, uwo muntu azaba aciwe mu ikoraniro rya Israheli; yaba umusuhuke, yaba umwenegihugu.

20 Ntimuzagire icyo murya na kinzinya kirimo umusemburo. Aho muzaba mutuye hose, muzajye murya imigati idasembuye.»


Gutegura ifunguro rya Pasika

21 Musa atumiza abakuru bose b’imiryango ya Israheli, maze arababwira ati «Nimugende mutoranye itungo, murebe irikwiranye n’ingo zanyu, maze mutambe Pasika.

22 Muzende umushandiko w’icyuhagiro, mwinike mu maraso azaba ari ku ibesani; ayo maraso azaba ari ku ibesani muyasige ku mutambiko w’urugi no ku nkomanizo zombi. Naho mwebwe, ntihazagire umuntu urenga umuryango w’inzu ye, kugeza mu gitondo.

23 Igihe Uhoraho azambukiranya Misiri kugira ngo ayoreke, azabona amaraso ku mutambiko w’umuryango no ku nkomanizo zawo zombi, maze Uhoraho atambuke uwo muryango, yegutuma Umunyacyorezo yinjira mu mazu yanyu ngo abarimbure.

24 Ibyo maze kubabwira ni itegeko muzakurikiza, wowe n’abana bawe, iteka ryose.

25 Igihe rero muzaba mwarinjiye mu gihugu Uhoraho azabaha nk’uko yabivuze mbere, muzubahirize uwo muhango.

26 Abana banyu nibababaza ngo: Uwo muhango mukoze uvuga iki?

27 muzabasubize muti ’Ni igitambo cya Pasika dutuye Uhoraho; kuko yahise imbere y’ingo z’Abayisraheli igihe bari mu Misiri, akica Abanyamisiri, nyamara akarokora ingo zacu.’» Nuko imbaga irapfukama, barasenga.

28 Hanyuma Abayisraheli barataha, maze ibyo Uhoraho yari yategetse Musa na Aroni, byose babigenza uko yabibabwiye.


Icyago cya cumi: urupfu rw’ibyavutse uburiza byose mu Misiri

29 Igicuku rero kinishye, Uhoraho yica icyavutse uburiza cyose mu gihugu cya Misiri, guhera ku mfura ya Farawo yari kumusimbura ku ngoma kugeza ku mfura y’umunyururu uri mu buroko, no ku buriza bwose bw’amatungo.

30 Muri iryo joro, Farawo arabyuka kimwe n’abagaragu be bose n’Abanyamisiri bose; maze mu Misiri hose hacura imiborogo, kuko nta rugo na rumwe rutari rufite intumbi.

31 Nuko Farawo ahamagaza Musa na Aroni nijoro, arababwira ati «Nimuhaguruke mugende, mumvire mu gihugu, mwebwe n’Abayisraheli banyu, mujye gutura ibitambo Uhoraho nk’uko mwabishakaga.

32 Mushorere kandi n’amatungo yanyu, amagufi n’amaremare, nk’uko mwabisabye, maze mugende! Ariko nanjye munsabire umugisha.»

33 Abanyamisiri bashushubikanya Abayisraheli ngo babavire mu gihugu ako kanya. Koko rero baravugaga bati «Twese tugiye gupfira gushira!»

34 Imbaga y’Abayisraheli ihagurukana icyanga cy’imigati kitaratangira gututumba; ibyibo babipfunyika mu bishura byabo, maze babiterera ku ntugu.

35 Abayisraheli bari bagenjeje uko Musa yari yababwiye: bari batiye Abanyamisiri ibintu bya feza, ibintu bya zahabu, n’imyambaro,

36 kuko Uhoraho yari yatumye Abanyamisiri borohera imbaga ye, maze babemerera ibyo babasabaga. Nuko basahura batyo Abanyamisiri!

37 Abayisraheli bahaguruka i Ramusesi berekeza i Sukoti; bagenda ari abagabo nk’ibihumbi magana atandatu, utabariyemo abagore n’abana.

38 Byongeye, hari ikivange cy’abantu b’impunzi baturutse hirya no hino, bazamukana na bo, hamwe n’amashyo yabo menshi y’intama n’inka.

39 Icyanga cy’imigati bari bavanye mu Misiri baracyotsa, kivamo udusheshe tw’imigati idasembuye, kuko cyari kitaraganya gututumba igihe birukanwaga mu Misiri hutihuti. Bagiye ubudatindiganya, ndetse badateguye n’impamba.

40 Abayisraheli bamaze imyaka magana ane na mirongo itatu mu Misiri.

41 Iyo myaka yose imaze gushira, kuri uwo munsi nyine, imbaga y’Uhoraho yose isohoka mu gihugu cya Misiri.

42 Ryabaye ijoro ryo gutaramira Uhoraho igihe abavanye mu Misiri. Kuva ubwo, iryo joro nyine Abayisraheli barigenera Uhoraho, maze buri mwaka bakarikoramo igitaramo, uko ibihe bigenda bisimburana.


Andi mategeko yo guhimbaza Pasika

43 Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Dore amabwiriza yerekeye Pasika: Nta munyamahanga uzayiryaho.

44 Umucakara wese uzaba yaraguzwe ifeza, uzabanze umugenye, maze abone kuyiryaho.

45 Naho umushyitsi n’umucanshuro, bo ntibazayiryeho.

46 Muzayirire mu nzu nyirizina. Ntihazagire inyama zayo musohokana hanze, kandi ntihazagire igufwa ryayo muvuna.

47 Imbaga yose ya Israheli izahimbaze Pasika.

48 Nihagira umusuhuke ucumbitse iwawe, agashaka na we guhimbaza Pasika yo gusingiza Uhoraho, bizaba ngombwa ko uwitwa umuhungu wese umukomokaho abanza kugenywa; hanyuma azemererwe kuyihimbaza, kuko noneho azaba abaye nk’umwenegihugu. Ariko nta n’umwe uzayiryaho atabanje kugenywa.

49 Itegeko rero rizaba rimwe ku muturage no ku musuhuke uzaba abatuyemo.»

50 Abayisraheli bose bakora uko Uhoraho yari yategetse Musa na Aroni; babigenza batyo.

51 Nuko kuri uwo munsi nyine, Uhoraho avana Abayisraheli mu gihugu cya Misiri, akurikije imitwe baremye.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan