Iyimukamisiri 10 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIcyago cya munani: inzige 1 Uhoraho abwira Musa, ati «Genda usange Farawo, kuko ari jye wateye umutima we kutava ku izima, kimwe n’uw’ibyegera bye, kugira ngo mbone uko nkorera ibimenyetso byanjye muri bo rwagati. 2 Bityo uzatekerereze umuhungu wawe n’umwuzukuru wawe ukuntu nasumbirije Abanyamisiri, n’ukuntu nakoreye ibimenyetso iwabo, kugira ngo mumenye ko ari jyewe Uhoraho.» 3 Musa na Aroni basanga Farawo, maze baramubwira bati «Uhoraho Imana y’Abahebureyi aravuze ngo: Uzanga kwiyoroshya imbere yanjye uzahereze hehe? Rekura umuryango wanjye kugira ngo ujye kunsenga; 4 niba kandi wanze kurekura umuryango wanjye ngo ugende, guhera ejo nzateza inzige mu gihugu cyawe. 5 Zizatwikira igihugu cyose, maze begushobora kubona ubutaka. Zizarya ibyari byararokotse, ibyo urubura rwagusigiye, zizarye ibiti byose bikurira mu mirima yanyu. 6 Zizuzura mu mazu yawe, no mu mazu y’abagaragu bawe bose, no mu mazu y’Abanyamisiri bose; ibyo kandi ababyeyi bawe n’abakurambere bawe ntibigeze babibona kuva aho babereyeho ku isi kugera uyu munsi.» Musa arikubura, asiga Farawo aho ngaho. 7 Abagaragu ba Farawo baramubwira bati «Uriya muntu azatubuza uburyo ahereze hehe? Reka abo bantu bagende, bajye gusenga Uhoraho Imana yabo. Mbese ntubona ubu ngubu ko Misiri imaze kuzahara?» 8 Bahamagaza Musa na Aroni kwa Farawo, nuko arababwira ati «Ngaho nimugende, musenge Uhoraho Imana yanyu! Ati ariko se ni bande bagomba kujyayo?» 9 Musa arasubiza ati «Tuzagenda hamwe n’abana n’abakambwe bacu, tuzagenda hamwe n’abahungu n’abakobwa bacu, hamwe n’intama zacu n’inka zacu; kuko kuri twe ari urugendo rugenewe kubaha Uhoraho.» 10 Nuko Farawo arababwira ati «Uhoraho abane namwe, niba koko mbarekuye mukagenda hamwe n’abana banyu! Nyamara ariko murabyitondere, kuko mbona mufite imigambi mibi! 11 Na ko ntibishoboka! Nihagende gusa mwebwe abagabo, maze musenge Uhoraho Imana yanyu, umva ko ari byo muharanira da!» Nuko babirukana mu maso ya Farawo. 12 Uhoraho abwira Musa, ati «Ramburira ukuboko kwawe ku gihugu cya Misiri, kugira ngo inzige zaduke mu gihugu cya Misiri, zirye ibimera byose mu butaka, ibyo urubura rwari rwasize byose.» 13 Musa aramburira inkoni ye ku gihugu cya Misiri, maze uwo munsi wose n’ijoro ryose, Uhoraho ayobora hejuru y’igihugu umuyaga w’iburasirazuba; igitondo gitangaje, umuyaga w’iburasirazuba uba wazanye inzige. 14 Inzige ziroha mu gihugu cyose cya Misiri, maze zizimagiza ubutaka bwose bwa Misiri. Zari nyinshi cyane, zirenze umubare utigeze uboneka kandi utazongera kuboneka ukundi. 15 Zitwikira ubutaka bwose, kugeza aho butakigaragara. Ziyongobeza ibyatsi byo mu gihugu, n’imbuto zose ziri ku biti, izo urubura rwari rwarasize; maze ntihasigara ibabi na rimwe ku biti, cyangwa icyatsi na kimwe mu mirima y’igihugu cyose cya Misiri. 16 Farawo yihutira guhamagaza Musa na Aroni, aravuga ati «Nacumuriye Uhoraho Imana yanyu, kandi namwe ndabahemukira. 17 Nanone emera umbabarire icyaha cyanjye ubu ngubu bwonyine, maze wambaze Uhoraho Imana yanyu, kugira ngo nibura ankize uru rupfu.» 18 Musa asohoka kwa Farawo, maze yambaza Uhoraho. 19 Nuko wa muyaga, Uhoraho awuhindura uw’iburengerazuba urahuhera cyane. Ukubura inzige, maze uziroha mu nyanja y’Urufunzo; ntihasigara uruzige na rumwe mu gihugu cyose cya Misiri. 20 Nyamara Uhoraho atera umutima wa Farawo kunangira, maze Farawo ntiyareka Abayisraheli bagenda. Icyago cya cyenda: umwijima ubuditse 21 Uhoraho abwira Musa, ati «Rambura ukuboko kwawe werekeza ku ijuru, maze mu gihugu cyose cya Misiri hacure umwijima ubuditse, ku buryo umuntu yawukorakora.» 22 Musa arambura ukuboko kwe akwerekeza ku ijuru, maze hacura umwijima ubuditse mu gihugu cyose cya Misiri; umara iminsi itatu. 23 Nta washoboraga kubona uwo bava inda imwe; ntihagira uva aho yari ari, muri iyo minsi itatu! Nyamara ahantu Abayisraheli bari batuye, wasangaga habona. 24 Farawo ahamagaza Musa, aramubwira ati «Ngaho nimugende musenge Uhoraho! Icyakora intama zanyu n’inka zanyu byo bizasigare hano; naho abana banyu n’abagore banyu, bo mushobora kujyana.» 25 Musa arasubiza ati «Ese ni wowe uzaduherayo ibyo gutamba, no gutwikira Uhoraho Imana yacu? 26 Reka da! Tuzajyana n’amatungo yacu! Nta tungo na rimwe rizasigara ino, kuko ari yo tuzavanamo ibyo gutura Uhoraho Imana yacu, kandi ntitwamenya ibyo tuzatura Uhoraho tutaragera aho hantu!» 27 Nyamara Uhoraho atera umutima wa Farawo kunangira, yanga kubarekura. 28 Farawo aramubwira ati «Hoshi mva iruhande! Wirinde kongera kumpinguka imbere, kuko umunsi uzampinguka imbere, nzakwica!» 29 Musa arasubiza ati «Urabivuze, sinzongera guhinguka imbere yawe!» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda