Iyimukamisiri 1 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUbucakara bw’Abayisraheli mu Misiri 1 Dore amazina y’abana ba Israheli baje mu Misiri hamwe na Yakobo. Bahageze buri muntu ari kumwe n’urugo rwe. 2 Abo ni Rubeni, Simewoni, Levi na Yuda, 3 Isakari, Zabuloni na Benyamini; 4 Dani na Nefutali; Gadi na Asheri. 5 Abantu bakomoka kuri Yakobo bari mirongo irindwi bose hamwe; Yozefu we yari asanzwe atuye mu Misiri. 6 Nuko Yozefu arapfa kimwe n’abavandimwe be bose, n’igisekuru cye cyose. 7 Abayisraheli barororoka, baragwira, bahinduka ishyano ryose, bagenda bunguka amaboko, kugeza aho buzura igihugu. 8 Ubwo mu gihugu cya Misiri haza kwima undi mwami utari waramenye Yozefu. 9 Abwira ingabo ze, ati «Dore umuryango w’Abayisraheli uranga ukaturuta ubwinshi, kandi ukaturusha amaboko. 10 Nimucyo tuwigire ubwenge, ejo utazarushaho kugwira, maze intambara yatera ukifatanya n’abanzi bacu, ukaturwanya, hanyuma ukazava muri iki gihugu!» 11 Ubwo Abanyamisiri bashyiriraho Abayisraheli abategeka b’akazi, kugira ngo babicishe imirimo y’agahato. Ni bwo bubakiye batyo Farawo imigi y’ibihunikwa: uwa Pitomu n’uwa Ramusesi. 12 Nyamara uko babakandamizaga, ni ko umubare wabo warushagaho kwiyongera, bagakwira hose. Nuko Abanyamisiri batangira kwanga urunuka Abayisraheli. 13 Abanyamisiri bakoresha Abayisraheli by’agahato n’ubugome, 14 babatera kuzinukwa ubuzima bwabo ku mpamvu y’uburetwa bukabije: nko gukata ibumba, kubumba amatafari, kuvunwa n’ubuhinzi, n’indi mirimo yose inaniza babagerekagaho ku gahato. Farawo atoteza Abayisraheli 15 Mu Bahebureyi hari abagore babiri bazi kubyaza, umwe akitwa Shifira, undi akitwa Puwa. Umwami wa Misiri arababwira, ati 16 «Igihe muzajya mubyaza abagore b’Abahebureyi, maze mwakwitegereza igitsina cy’umwana mugasanga ari umuhungu, mujye mumwica; naho naba umukobwa, mujye mumureka abeho.» 17 Ariko abo bagore b’ababyaza batinya Imana; ntibagenza uko umwami wa Misiri yari yarababwiye, maze abahungu barabareka babaho. 18 Umwami wa Misiri ahamagaza abo bagore bazi kubyaza, arabatonganya ati «Mwabigiriye iki kureka abahungu babaho?» 19 Abagore basubiza Farawo, bati «Ni uko abagore b’Abahebureyi batameze nk’Abanyamisirikazi: ni abanyangufu, maze bakabyara umubyaza atarahagera!» 20 Imana igirira neza abo babyaza. Nuko umuryango uriyongera, ugwiza amaboko. 21 Abo bagore babiri b’ababyaza, Imana ibahembera ko bayitinye, ibaha urubyaro. 22 Ni bwo Farawo ahaye igihugu cye cyose itegeko, agira ati «Umuhungu wese w’Umuhebureyi uzavuka, mujye mumujugunya mu Ruzi, naho abakobwa bo mujye mubareka babeho.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda