Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ivugururamategeko 8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Uhoraho yigishirije Israheli mu butayu

1 Amategeko yose nguhaye uyu munsi muzihatire kuyakurikiza kugira ngo mubeho, mugwire kandi mwigarurire igihugu Uhoraho yasezeranyije indahiro abasokuruza banyu, maze mugitunge.

2 Uzajye wibuka urugendo rurerure Uhoraho Imana yawe yagukoresheje mu butayu mu myaka mirongo ine yose, kugira ngo agucishe bugufi, bityo akugerageze, amenye ikiri mu mutima wawe kandi amenye niba uzakurikiza amategeko ye cyangwa niba utazayakurikiza.

3 Yagucishije bugufi, atuma wicwa n’inzara, maze akugaburira manu wari utazi, n’abasokuruza bawe batigeze bamenya: ibyo ari ukugira ngo akumenyeshe ko umuntu adatungwa n’umugati gusa, ko ahubwo atungwa n’ijambo ryose riturutse mu kanwa k’Uhoraho

4 Muri iyo myaka mirongo ine, imyenda yawe ntiyagusaziyeho, ibirenge byawe ntibyabyimbye

5 kandi niba utekereza, urabona yuko Uhoraho Imana yawe yakwigishaga nk’uko umuntu agenzereza umwana we.


Ibishuko Israheli izagirira mu gihugu yasezeranyijwe

6 Uzakurikize amategeko y’Uhoraho Imana yawe, unyure mu nzira akuyoboyemo, kandi umutinye.

7 Uhoraho Imana yawe akwinjije mu gihugu cyiza: igihugu cy’imigezi n’amasoko, cy’amazi ari mu nda y’ubutaka akadudubiza mu bibaya no ku misozi,

8 igihugu cy’ingano na za bushoki, cy’imizabibu, cy’imitini n’amakomamanga, cy’amavuta y’imizeti n’ubuki;

9 igihugu uzariramo umugati ugahaga, ntugire icyo ubura; igihugu cy’amabuye y’ubutare, n’imisozi yacyo icukurwamo umuringa.

10 Uzarya uhage, uzashimire Uhoraho Imana yawe igihugu cyiza azaba yaguhaye.

11 Uzirinde kwibagirwa Uhoraho Imana yawe udakurikiza amategeko ye, amabwiriza ye n’imigenzo ye nguhaye uyu munsi.

12 Nurya ugahaga, ukiyubakira amazu meza yo kubamo,

13 ukagwiza amatungo magufi n’amaremare; ukagwiza feza na zahabu, kimwe n’undi mutungo w’ubwoko bwose,

14 uramenye ntuzirate ngo wibagirwe Uhoraho Imana yawe. Ni we wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara;

15 ni we wakunyujije muri bwa butayu bunini kandi buteye ubwoba, butuwe n’inzoka zifite ubumara butwika, na za manyenga, bukaba igihugu kigwengeye kitagira amazi; ni we wagukuriye amazi mu rutare rukomeye.

16 Muri ubwo butayu, ni we wakugaburiye manu, abasokuruza bawe batigeze bamenya. Ibyo byose kwari ukugira ngo agucishe bugufi kandi akugerageze, maze abone kuzaguha guhirwa mu bihe bizaza.

17 Ntuzibwire uti «Imbaraga zanjye bwite ni zo zangejeje kuri ubu burumbuke»,

18 ahubwo uzibuke ko ari Uhoraho Imana yawe uzaba yaraguhaye imbaraga zo kugera ku burumbuke, kugira ngo akomeze Isezerano yarahiriye abasokuruza bawe, nk’uko ubikora ubu ngubu.

19 Nuramuka wibagiwe Uhoraho Imana yawe, ukayoboka izindi mana, ukazikorera, ukazipfukamira, nemeje uyu munsi ko muzarimbukira gushira:

20 nk’amahanga Uhoraho yarimburiye imbere yanyu, ni ko namwe muzarimbuka, kubera ko muzaba mutarateze amatwi ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan