Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ivugururamategeko 7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Israheli ni umuryango weguriwe Uhoraho

1 Uhoraho Imana yawe namara kukwinjiza mu gihugu ugiye kwigarurira, akirukana amahanga menshi imbere yawe, Abaheti, Abagirigashi, Abahemori, Abakanahani, Abaperezi, Abahivi n’Abayebuzi, amahanga arindwi akuruta ubwinshi kandi akurusha amaboko,

2 nuko Uhoraho Imana yawe akabakurekurira maze ukabatsinda, uzabatsembe rwose. Ntuzagirane na bo amasezerano, ntuzabababarire.

3 Ntuzashyingirane na bo; ntuzahe umuhungu wabo umukobwa wawe, ntuzashakire umuhungu wawe umukobwa wabo,

4 kuko ibyo byatuma umuhungu wawe ahinduka ntankurikire, akayoboka izindi mana; uburakari rero bw’Uhoraho bukabagurumaniraho, maze ako kanya akakurimbura.

5 Ahubwo dore uko muzagenza ayo mahanga: intambiro zabo muzazisenye, inkingi zabo z’amabuye muzimenagure, ibiti byabo bisengwa mubitemagure, n’amashusho y’imana zabo muyatwike.

6 Kuko wowe uri umuryango weguriwe Uhoraho Imana yawe; ni wowe Uhoraho Imana yawe yitoreye, kugira ngo mu miryango yose iri ku isi umubere umuryango w’umwihariko.


Uhoraho ntahemuka ku Isezerano rye

7 Niba Uhoraho yarabitayeho akabatora, si uko wenda mwari benshi kurusha indi miryango, kuko ari mwe bake cyane mu miryango yose.

8 Ahubwo niba Uhoraho yarabimuye iyo mwari muri abigirishije imbaraga z’ukuboko kwe, akababohora mu nzu y’ubucakara, mu maboko ya Farawo umwami wa Misiri, ni ukubera ko Uhoraho abakunda kandi agakomera ku ndahiro yagiriye abasokuruza banyu.

9 Uzamenye ko Uhoraho Imana yawe ari we Mana, Imana nyakuri; akomereza Isezerano rye n’ubudahemuka bwe abamukunda kandi bagakurikiza amategeko ye, akabibagirira mu bisekuru igihumbi.

10 Nyamara yitura ako kanya umwanga wese, akamukuraho: ntatindiganyiriza umwanga, amwitura ako kanya.

11 Uzite ku mategeko, n’amabwiriza n’imigenzo ngutegetse uyu munsi ngo ujye ubikurikiza.

12 Kubera ko muzaba mwarateze amatwi iyi migenzo, mukayikomeza kandi mukayikurikiza, Uhoraho Imana yawe azagukomereza nawe Isezerano n’ubudahemuka yarahiriye abasokuruza bawe.

13 Azagukunda, aguhe umugisha, aguhe kugwira; kandi azaha umugisha abana bawe, n’imbuto zikomoka mu mirima yawe, ingano zawe, divayi yawe nshya n’amavuta yawe; azaha umugisha inka zawe zihaka n’intama zawe zonsa, mu gihugu yarahiriye abasokuruza bawe ko azakiguha.

14 Uzagira umugisha kurusha indi miryango yose; nta bugumba buzabaho iwawe, ari ku bagabo, ari ku bagore, cyangwa se ku matungo yawe.

15 Uhoraho azakurinda indwara zose, na bya byorezo bya Misiri uzi neza; ntazabiguteza, ahubwo azabyoherereza abakwanga bose.

16 Uzarimbure amahanga yose Uhoraho Imana yawe azakurekurira, ntuzabababarire; kandi ntuzasenge imana zabo, kuko byakubera umutego.


Uhoraho arengera umuryango we

17 Wenda wakwibwira uti «Ariya mahanga ko anduta ubwinshi, nzashobora nte kuyanyaga ibyayo?»

18 Ntuzayatinye! Uzibuke ibyo Uhoraho Imana yawe yagiriye Farawo na Misiri yose,

19 wibuke bya byago bikomeye yahateje ubyibonera n’amaso yawe, wibuke bya bimenyetso n’ibitangaza bikaze, wibuke kandi imbaraga n’umurego by’ukuboko kw’Uhoraho Imana yawe, igihe agukuye mu Misiri! Nguko rero uko Uhoraho Imana yawe azagenzereza amahanga yose yashobora kugutera ubwoba.

20 Ndetse Uhoraho Imana yawe azabaterereza gucika intege, kugeza ko harimbuka n’abazaba bacitse ku icumu bakakwihisha.

21 Ntuzahinde umushyitsi imbere yabo, kuko Uhoraho Imana yawe, Imana ikomeye kandi iteye ubwoba, ari kumwe nawe.

22 Nyamara Uhoraho Imana yawe azamenesha ayo mahanga buhoro buhoro: ntiwashobora kubarimbura ako kanya, kuko bitabaye ibyo, inyamaswa zo mu gasozi zagwira, zikagutera.

23 Amaherezo ariko Uhoraho Imana yawe azakurekurira ayo mahanga, abakure umutima kugeza ubwo bazarimbuka.

24 Azakurekurira abami babo, amazina yabo yibagirane mu nsi y’ijuru; nta n’umwe uzakunanira kugeza ubwo bose uzabarimbura.

25 Amashusho y’imana zabo uzayatwike. Ntuzagire ibishuko byo kugumana feza cyangwa zahabu biyatatse, kuko byatuma ugwa mu mutego, kandi ari ishyano Uhoraho Imana yawe yanga urunuka.

26 Ntihazagire bene ibyo bintu by’amahano winjiza mu nzu yawe, kuko wakurikiranwa n’umuvumo nka byo. Uzabyirinde rwose, bikubere umuziro, kuko bikurikiranwe n’umuvumo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan