Ivugururamategeko 6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu«Urakunde Uhoraho Imana yawe» 1 Ngaya amategeko, amabwiriza n’imigenzo Uhoraho Imana yanyu yantegetse kubigisha, ngo muzajye mubikurikiza mu gihugu mugiye kujyamo ngo mukigarurire; 2 bityo utinye Uhoraho Imana yawe, ari wowe, ari umwana wawe, ari n’umwuzukuru wawe, ubigire wubahiriza igihe cyose amategeko n’amabwiriza nguhaye, kugira ngo uzabone kuramba. 3 Israheli, tega amatwi kandi uzihatire kubikurikiza, bityo uzagira amahirwe kandi ni bwo muzagwira mube benshi cyane mu gihugu gitemba amata n’ubuki, nk’uko Uhoraho Imana y’abasokuruza bawe yabigusezeranyije. 4 Israheli, tega amatwi! Uhoraho Imana yacu ni we Nyagasani wenyine. 5 Urakunde Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose. 6 Amategeko nguhaye uyu munsi araguhore ku mutima. 7 Uzayatoze abana bawe; uzayababwire igihe wicaye iwawe n’igihe ugenda mu nzira, igihe uryamye n’igihe ubyutse. 8 Uzayagire ikimenyetso kidasibangana mu kiganza cyawe, uyatamirize mu ruhanga hagati y’amaso yawe. 9 Uzayandike ku nkomanizo z’umuryango w’inzu yawe no ku marembo y’umugi wawe. Israheli ntigomba kwibagirwa Imana yayo 10 Uhoraho Imana yawe namara kukwinjiza mu gihugu yarahiriye abasokuruza bawe, Abrahamu, na Izaki na Yakobo ko azakiguha, uzahasanga imigi minini kandi myiza utubatse, 11 amazu yuzuye ubwoko bwose bw’ibintu byiza utahunitsemo, amariba ahora yuzuye utafukuye, imizabibu n’imizeti utateye; 12 numara rero kurya ugahaga, uzirinde rwose kwibagirwa Uhoraho wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara. 13 Uzatinye Uhoraho Imana yawe, abe ari we uyoboka, izina rye abe ari ryo urahira. 14 Ntimuzohoke ku zindi mana mu zo muzasangana amahanga abakikije, 15 kuko Uhoraho Imana yawe mubana ari Imana ifuha. Uritonde, uburakari bw’Uhoraho Imana yawe butazakugurumaniraho, maze akakurimbura ku isi. 16 Ntimuzagerageze Uhoraho Imana yanyu, nk’uko mwabikoreye i Massa. 17 Muzahore mukurikiza amategeko, amateka n’amabwiriza by’Uhoraho Imana yanyu, nk’uko yabigutegetse. 18 Uzajye ukora ibitunganye n’ibiboneye mu maso y’Uhoraho, kugira ngo uzagire amahirwe kandi wigarurire igihugu cyiza Uhoraho yasezeranyije abasokuruza bawe abigirishije indahiro, 19 maze umeneshe abanzi bawe bose nk’uko Uhoraho yabisezeranye. 20 Ikindi gihe umwana wawe nakubaza ati «Aya mateka, n’aya mategeko n’iyi migenzo Uhoraho Imana yabahaye ni iby’iki?» 21 uzasubize uwo mwana wawe uti «Twari abacakara ba Farawo mu Misiri, nuko Uhoraho adukuza mu Misiri imbaraga z’ukuboko kwe; 22 Uhoraho yerekanira mu maso yacu ibimenyetso n’ibitangaza bihambaye, bigirira nabi Misiri, Farawo n’abe bose; 23 naho twebwe adukurayo, kugira ngo atujyane mu gihugu yasezeranyije abasokuruza bacu abigirishije indahiro ko azakiduha. 24 Nuko Uhoraho adutegeka gukurikiza aya mabwiriza yose no gutinya Uhoraho Imana yacu, kugira ngo tugire amahirwe iminsi yose, kandi atubesheho nk’uko tumeze ubu ngubu. 25 Tuzaba rero intungane niba twihatiye gukurikiza aya mategeko yose, turangamiye Uhoraho Imana yacu, nk’uko yabitubwirije.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda