Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ivugururamategeko 4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ni ngombwa gukurikiza amategeko y’Imana

1 None rero, Israheli, umva amategeko n’imigenzo mbigisha ubwanjye gukurikiza, maze muzabone kubaho no kwinjira mu gihugu Uhoraho Imana y’abasokuruza banyu abahaye ngo mucyigarurire.

2 Ntimuzagire icyo mwongera ku magambo y’amategeko mbahaye, ntimuzagire n’icyo mugabanyaho, kugira ngo mukomeze amategeko y’Uhoraho Imana yanyu mbashyikirije.

3 Mwiboneye n’amaso yanyu ibyo Uhoraho yakoreye i Behali-Pewori: abari bayobotse bose Behali y’i Pewori, Uhoraho yabatsembye muri mwe rwagati,

4 nyamara mwebwe abayoboke b’Uhoraho Imana yanyu muracyariho mwese na n’ubu.

5 Dore mbigishije amategeko n’imigenzo, nk’uko Uhoraho Imana yanjye yabintegetse, kugira ngo muzabikurikize mu gihugu mugiye kwinjiramo ngo mucyigarurire.

6 Muzayakomereho, muyakurikize; ni cyo kizatuma muba abanyabwenge mu maso y’amahanga. Abazabwirwa iby’aya mategeko yose, bazavuga bati «Ntakabuza, iri hanga rikomeye ritya rigomba kuba ari iry’abantu b’abanyabwenge kandi b’impuguke!»

7 Koko se, hari irindi hanga rikomeye ryagira imana ziriba hafi nk’uko Uhoraho Imana yacu abigenza igihe cyose tumutabaje?

8 Ni irihe hanga rikomeye ryagira amategeko n’imigenzo biboneye nk’iri Tegeko mbagejejeho uyu munsi?

9 Icyakora uririnde, umenye ntuzibagirwe ibintu wiboneye n’amaso yawe. Mu buzima bwawe bwose ntibizigere bikuva ku mutima; ahubwo uzabyigishe abana bawe n’abuzukuru bawe.


Uhoraho yimenyekanisha ku musozi wa Horebu

10 Wari uhagaze ubwawe imbere y’Uhoraho Imana yawe kuri Horebu, igihe Uhoraho ambwira ati «Koranyiriza rubanda hafi yanjye, mbumvishe amagambo yanjye, kugira ngo bige kuntinya iminsi yose bazabaho ku isi, no kugira ngo bazabyigishe abana babo.»

11 Uwo munsi mwigiye hafi, muhagarara mu nsi y’umusozi wakaga umuriro, indimi zawo zitumbagira mu kirere, mu mwijima w’ibicu n’uw’ijoro ribuditse.

12 Uhoraho rero abavugisha ari muri uwo muriro rwagati: ijwi ryaravugaga mukaryumva, ariko ntimugire ishusho mubona, mwumvaga ijwi gusa.

13 Ni bwo abatangarije Isezerano rye, rigizwe na ya Mategeko cumi yabahaye ngo muyakurikize, akayandika ku bimanyu bibiri by’amabuye.

14 Maze nanjye Uhoraho antegeka kubigisha amategeko n’imigenzo bye, kugira ngo muzabikurikize mu gihugu mugiye kwinjiramo ngo mukigarurire.


«Mwirinde ibigirwamana»

15 Mwimenye, mwebwe ubwanyu: nta shusho mwigeze mubona cya gihe Uhoraho yabavugishirije kuri Horebu, ari mu muriro rwagati.

16 Muramenye ntimuzandavure mwiremera ikigirwamana, gikozwe mu ishusho iryo ari ryo ryose: ryaba iry’umugabo cyangwa iry’umugore,

17 ryaba iry’inyamaswa igendera ku butaka cyangwa iry’igisiga kiguruka mu kirere,

18 ryaba iry’igisimba gikururuka hasi, cyangwa se iry’ifi iba mu mazi akikije isi.

19 Uramenye ntuzararame ureba ku ijuru, ngo witegereze izuba, ukwezi cyangwa inyenyeri, n’ibindi byose bitatse ijuru, maze ngo utwarwe, ubipfukamire ubiramya. Koko rero, ibyo ni ibintu Uhoraho Imana yawe yahaye abantu bose bari mu nsi y’ijuru;

20 ariko mwebwe Uhoraho yarabafashe, abakura mu itanura rishongesha ubutare ari ryo Misiri, kugira ngo mumubere umuryango, ubukonde bwe, nk’uko mumeze ubu ngubu.

21 Hanyuma Uhoraho yarandakariye kubera mwebwe, arahira ko ntazambuka Yorudani, ngo nanjye ngere mu gihugu cyiza Uhoraho Imana yawe aguhayeho umunani.

22 None dore ngiye gupfira muri iki gihugu, ndashoboye kwambuka Yorudani; nyamara mwebwe muzayambuka, mwitungire icyo gihugu cyiza.

23 Muramenye rero ntimuzibagirwe Isezerano Uhoraho Imana yanyu yagiranye namwe, ngo mwiremere ikigirwamana gikozwe mu ishusho ry’ikintu icyo ari cyo cyose Uhoraho Imana yawe yakubujije.

24 Koko rero, Uhoraho Imana yawe ni nk’umuriro utsemba; ni Imana ifuha.

25 Numara kugira abana n’abuzukuru, mumaze kuba imbaga irambye muri icyo gihugu, maze mukandavura mwiremera ikigirwamana gikozwe mu kintu icyo ari cyo cyose, mugakora ibibi imbere y’Uhoraho Imana yawe, mukayirakaza,

26 uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abagabo: muzahita murimbuka, mushire mu gihugu mugiye kwegurirwa mumaze kwambuka Yorudani; ntimuzakirambamo, kuko muzarimbukira gushira.

27 Uhoraho azabatatanyiriza mu bindi bihugu, musigare muri bake cyane hagati y’amahanga, aho Uhoraho azaba yabimuriye bunyago.

28 Nimugerayo, muzasenga imana zakozwe n’ibiganza by’abantu: mu biti, mu mabuye, zitabasha kubona no kumva, kurya no guhumurirwa.

29 Ubwo rero uzashakashakire iyo ngiyo Uhoraho Imana yawe; uzamubona kandi numushakashakisha umutima wawe wose, n’amagara yawe yose.

30 Mu minsi izaza rero, nugera mu kaga, ibyo byose bikakubaho, uzagarukira Uhoraho Imana yawe, maze wumve ijwi rye.

31 Kuko Uhoraho Imana yawe ari Imana igira impuhwe: ntazagutererana, ntazakurimbura buhere, ntazibagirwa Isezerano yagiriye abasokuruza bawe ageretseho indahiro.


Itorwa rya Israheli

32 Ngaho baza ibihe byakubanjirije, uhereye ku munsi Imana yaremeyeho abantu ku isi, ubaririze kandi uhereye ku mpera y’isi ukagera ku yindi: Hari ikintu gikomeye nk’iki kigeze kubaho? Hari uwigeze yumva ibintu nk’ibi?

33 Hari undi muryango w’abantu wigeze wumva nkawe ijwi ry’Imana rivugira mu muriro rwagati, maze bagakomeza kubaho?

34 Cyangwa se hari indi mana yigeze igerageza kwikurira ihanga hagati y’irindi ikoresheje ibyago, ibimenyetso n’ibitangaza bikaze? Ikabigirisha kandi imirwano, n’imbaraga n’umurego by’ukuboko kwayo, n’imidugararo ikanganye, nk’uko Uhoraho Imana yanyu yabibagenjereje mu Misiri, mubyibonera n’amaso yanyu?

35 Woweho warabyeretswe, kugira ngo umenyereho ko Uhoraho ari we Mana, ko nta yindi Mana ibaho uretse we.

36 Yaguhaye kumva ijwi rye riturutse mu ijuru kugira ngo akwigishe; ku isi ahakwerekera umuriro we w’inkongi, maze muri uwo muriro rwagati wumva haturutsemo amagambo ye.

37 Kubera ko yakunze abasokuruza bawe, yitoreye nyuma yabo urubyaro rwabo, maze akwikurira ubwe mu Misiri, akoresha imbaraga ze nyinshi

38 kugira ngo yirukane imbere yawe amahanga akuruta ubwinshi kandi akurusha amaboko, maze akwinjize mu gihugu cyabo, akiguheho umunani, ari byo bibaye none.

39 Uyu munsi rero ubimenye kandi ujye ubizirikana mu mutima wawe: Uhoraho ni we Mana mu ijuru no ku isi, nta yindi ibaho.

40 Urajye ukurikiza amategeko n’amabwiriza ye nkugejejeho uyu munsi kugira ngo uzabone ubugira ihirwe, wowe n’abana bazagukomokaho, maze uzarambe ingoma ibihumbi mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.


Imigi itatu y’ubuhungiro

41 Nuko rero Musa arobanura imigi itatu hakurya ya Yorudani, mu ruhande rw’iburasirazuba,

42 kugira ngo ibe ubuhungiro bw’umuntu wese wishe mugenzi we atabishaka, atabitewe n’uko yari asanzwe amwanga na mbere hose. Bene uwo mwishi nahungira muri umwe muri iyo migi, bazamureke akomeze kubaho.

43 Iyo migi ni iyi: umwe ni Beseri uri mu butayu mu gihugu cy’Imirambi, ukaba uwa bene Rubeni; undi ni Ramoti ho muri Gilihadi, ukaba uwa bene Gadi; uwa gatatu ni Golani ho muri Bashani, ukaba uwa bene Manase.

44 Ngayo amategeko Musa yashyikirije Abayisraheli.


IJAMBO MUSA YAVUZE UBWA KABIRI

45 Dore amateka, amategeko n’imigenzo Musa yatangarije Abayisraheli ubwo bimukaga mu Misiri,

46 igihe bari bageze hakurya ya Yorudani mu kibaya giteganye na Beti-Pewori, mu gihugu cya Sihoni umwami w’Abahemori wari utuye i Heshiboni. Musa n’Abayisraheli bari bamutsinze ubwo bimukaga bava mu Misiri,

47 bigarurira igihugu cye hamwe n’icya Ogi umwami wa Bashani. Abo bami bombi b’Abahemori bari batuye hakurya ya Yorudani, mu ruhande rw’iburasirazuba.

48 Nuko Abayisraheli bigarurira ibihugu byabo, guhera ku mugi w’Aroweri wubatse ku nkombe y’umugezi w’Arunoni, kugeza ku musozi wa Siyoni ari na yo Herimoni,

49 hamwe n’Araba yose hakurya ya Yorudani mu ruhande rw’iburasirazuba, bikageza ku Nyanja y’Araba iri mu nsi y’ibisi bya Pisiga.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan