Ivugururamategeko 33 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuMusa aha umugisha imiryango cumi n’ibiri y’Abayisraheli 1 Uyu ni wo mugisha Musa, umuntu w’Imana, yasabiye Abayisraheli, mbere y’uko apfa. 2 Ati «Uhoraho yaje aturuka kuri Sinayi, arasira mu mpinga ya Seyiri kubera bo, arabagirana aturuka ku musozi wa Parani, agera i Meriba h’i Kadeshi; kubera bo aza aturuka mu majyepfo yawo agana mu Mirambi. 3 Ni ukuri, wowe ukunda imiryango y’abantu, ab’intungane bose bari mu maboko yawe. Bo bari barambaraye imbere y’ibirenge byawe, maze bakira ijambo ryose uvuze. 4 Musa yatugeneye Itegeko, arishyikiriza iteraniro rya bene Yakobo. 5 Nuko Yeshuruni abona umwami, ubwo abatware ba rubanda bateranaga, hamwe n’imiryango y’Abayisraheli yose. 6 Rubeni arakarama, ntagapfe, harakabaho kandi n’abe n’ubwo ari bakeya.» 7 Ageze kuri Yuda, avuga ibi ati «Uhoraho, jya wumva ijwi rya Yuda uzamugarure mu ngabo ze. Amaboko ye aramurengere, nawe uzamugoboke umutabare yatewe n’abanzi be.» 8 Ageze kuri Levi aravuga ati: «Tumimu zawe na Urimu zawe ziragatungwa n’umuntu wakubereye indahemuka, ukamugeragereza i Masa, ukamugishiriza impaka ku mazi y’i Meriba, 9 ari na we wavuze kuri se na nyina ati ’Nta bwo nigeze mbabona!’ Akanga kwemera bene se, kandi ntanamenye abahungu be. Koko bene Levi bitaye ku ijambo ryawe, bakomera ku Isezerano ryawe, 10 bigisha bene Yakobo imigenzo yawe, batoza Abayisraheli amategeko yawe, bagutura imibavu, uranyurwa, bagashyira ku rutambiro rwawe ibitambo bitwikwa. 11 Uhoraho, ha umugisha ubutwari bwa Levi, unogerwe n’imirimo y’amaboko ye, ushegeshe ibyaziha by’abamurwanya; abamwanga barakagwa ubutabyuka.» 12 Ageze kuri Benyamini aravuga ati «Ni inkoramutima y’Uhoraho, aradendeje mu ituze, yizigiye Nyirigira umuragiye iminsi yose kandi uruhukiye hagati y’udusozi twe.» 13 Ageze kuri Yozefu aravuga ati «Igihugu cye kirakagira umugisha w’Uhoraho! Ibyiza biruta ibindi mu bitangwa n’ijuru, ibyo ni urume, n’amazi adendeje mu nsi y’ubutaka, 14 ibyiza biruta ibindi mu bifashwa n’izuba kurumbuka, hamwe n’ibyiza biruta ibindi mu bimera buri kwezi, 15 ibyiza biruta ibindi mu bibyarwa n’imisozi ya kera na kare, hamwe n’ibyiza biruta ibindi mu bibyarwa n’utununga duhoraho, 16 ibyiza biruta ibindi mu bikungahaje igihugu, hamwe n’ineza y’Uwiyerekaniye mu Gihuru cyakaga umuriro: ibyo byose biratwikire umutwe wa Yozefu, uruhanga rw’uweguriwe Uhoraho atoranyijwe muri bene se. 17 Ni impfizi ye yavutse uburiza: icyubahiro kiramuharirwe! Amahembe yayo ni nk’amahembe y’imbogo: izayicisha amahanga kugeza ku mpera z’isi! Ngibyo ibihumbi n’ibihumbi byo kwa Efurayimu, ngaya amagana n’amagana yo kwa Manase!» 18 Ageze kuri Zabuloni aravuga ati «Dabagira, Zabuloni, buri gihe uzaba ugabye ibitero; dabagira nawe Isakari, aho utuye mu mahema yawe. 19 Bahamagaye amahanga ngo aze ku musozi baturiraho ibitambo by’ubuhoro; bayoboye iwabo ikivu cy’ibyiza biturutse inyuma y’inyanja, kimwe n’ubukungu bwihishe mu musenyi.» 20 Ageze kuri Gadi, aravuga ati «Arakagira umugisha uwo Gadi azakesha kwagura imipaka! Aryama nk’intare itanyagura ukuboko cyangwa igihanga cy’inyamaswa yishe. 21 Yamamye akajisho ku byo yagabiwe rugikubita, abona aho umugabane w’ubutware umugenewe uherereye. Yagiye mu rwego rw’abatware ba rubanda, atunganya ubucamanza bw’Uhoraho hamwe n’ibyemezo yafashe arengera Israheli.» 22 Ageze kuri Dani aravuga ati «Dani ni icyana cy’intare, gisimbuka gituruka i Bashani.» 23 Ageze kuri Nefutali aravuga ati «Nefutali ahaga ibyo aherewe ubuntu, agwiza imigisha y’Uhoraho, arigarurire igihugu cy’iburengerazuba n’icy’amajyepfo.» 24 Ageze kuri Asheri aravuga ati «Asheri arakagira umugisha muri bose, agire ubuhoro mu bavandimwe be, avogere mu mavuta masa. 25 Ibihindizo byawe bizabe ibyuma n’imiringa, kandi uko iminsi yawe ingana, azabe ari ko n’imbaraga zawe zireshya.» 26 Yewe Yeshuruni, nta n’umwe uhwanye n’Imana izanwa no kugutabara, igahutera igendera ku ifarasi y’ijuru n’ibicu, yuje ububasha. 27 Imana ya kera na kare ni yo buhungiro bwawe; kuva iteka ryose ni yo kuboko gukora byose hano mu nsi; yirukanye ababisha imbere yawe, maze iravuga iti ’Ngaho tsemba!’ 28 Israheli idendeje mu mahoro nta cyo yishisha: isoko ya Yakobo iratemba nta kiyiziga, igana mu gihugu cya divayi n’imyaka y’impeke; ndetse n’ijuru rirahatondesha ikime. 29 Urahirwa koko Israheli! Ni nde umeze nkawe, wowe bwoko burengerwa n’Uhoraho? Ni we ngabo igukingira ikagutabara, akaba n’inkota iguha gutsinda. Ababisha bawe bazakora iyo bwabaga bakwigira amayeri, ariko ntuzabura gushinga ikirenge mu mpinga y’imisozi y’igihugu cyabo.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda