Ivugururamategeko 32 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Ati «Juru, tega amatwi, maze mvuge; isi nawe, wumve ijambo rimva mu kanwa. 2 Inyigisho zanjye nizisuke nk’imvura, amagambo yanjye niyisese nk’urume, nk’imvura y’umurindi igwa ku bwatsi butoto, nk’ibitonyanga bigwa mu kanyatsi! 3 Kuko ngiye kwamamaza izina ry’Uhoraho. Nimwemere ko Imana yacu ari indahangarwa. 4 Ni urutare, ibyo akora biba bitunganye rwose, uburyo bwe bwose buraboneye. Ni Imana izira guhemuka, kandi itarenganya, ni intabera n’intagorama. 5 Bo bariyononnye, kubera ubusembwa bisize, ntibakiri abana be, bahindutse inyoko yandavuye kandi yatannye. 6 Mbe bwoko bw’ibipfapfa, mbe bwoko bw’abanyabwenge buke! Uko ni ko mwitura Uhoraho? Si we so wakubyaye, si we wakuremye, akagukomeza intege? 7 Ibuka ibihe bya kera, uzirikane imyaka yagiye isimburana, kuva mu gisekuru ukagera mu kindi. Baza so, azabigutekerereza, baza abakuru bo muri mwe, bazabikubwira: 8 Igihe Musumbabyose yahaga amahanga iminani agenewe, igihe yatandukanyaga amoko y’abantu, yashingiye imbago imiryango akurikije umubare w’abana ba Israheli. 9 Koko rero, ingarigari y’Uhoraho ni uwo muryango we, bene Yakobo bakaba umunani yegukanye. 10 Uwo muryango we babonaniye mu gihugu cy’ubutayu, ku gasi kaganjemo imyoromo ikanganye: yarawukikiye, arawurera. 11 Yagenje nka kagoma ikangura ibyana byayo igatambatamba hejuru y’icyari cyayo, ikabamba amababa yayo uko yakabaye, maze ikabiterura ikabigurukana ibihetse. 12 Uhoraho ni we wenyine wayoboye umuryango we, ari nta mana y’inyamahanga bafatanyije, 13 awutoza gukwira imisozi y’igihugu, kugira ngo utungwe n’umwero w’imirima; awubwiriza kunyunyuza ubuki bwaretse mu binogo by’amabuye, awuha amavuta yaretse ku bitare by’intamenwa. 14 Awuha kandi ikivuguto n’amatamatama, n’ikinure cy’abana b’intama n’icy’amapfizi y’intama y’i Bashani, n’icy’amasekurume y’ihene, hamwe n’inkongote y’impeke z’ingano; umutobe w’umutuku uturutse mu mbuto z’imizabibu uwunywa ubanje kuba inzoga ihiye. 15 Nuko Yeshuruni arashisha, maze ashinga ijosi — warashishe, urabyibuha, uba ingogo — ahararukwa Imana yamuremye, asuzugura Urutare rwamukijije. 16 Barayiharika, bayoboka imana z’inyamahanga, bayibabaza bakora amahano, 17 batura ibitambo ibishitani bitari Imana nyakuri, batura ibitambo imana zindi batari bazi, imana nshya zadutse vuba, izo abasokuruza banyu batatinyaga. 18 Urutare ukesha kubona izuba ntukirwitaho, wibagiwe Imana yakubyaye. 19 Ibyo Uhoraho yiboneye byamuteye kuzinukwa: abahungu be n’abakobwa be baramurakaje. 20 Nuko aravuga ati «Ngiye kubahisha amaso, nzarebe iherezo ryabo uko rizamera, kuko ari inyoko yandavuye, abana umuntu atashobora kwizera. 21 Bambangikanyije n’ibitari Imana nyakuri, barandakaza bayoboka ibigirwamana by’amanjwe bishakiye. Nanjye nzababangikanya n’ikitari umuryango nyakuri, mbagirire nabi nkoresheje ihanga ritagira ubwenge! 22 Ni koko, umuriro uzagurumana mu mazuru yanjye, utwike byose kugeza hasi ikuzimu iwabo w’abapfuye, woreke isi hamwe n’ibyo yeze, uhindure ivu imizi y’imisozi. 23 Nzabacunshumuriraho amakuba, mbamarireho imyambi yanjye. 24 Nibamara kwicwa n’inzara, no kurimburwa n’inkuba, hamwe n’amacumu yanjye afite uburozi, nzabagabiza amenyo y’inyamaswa, n’uburozi bw’ibisimba bikuruza inda mu mukungugu. 25 Hanze, inkota izavuga ibamareho abana, no mu mazu yabo haganze ubukangarane. Umuhungu w’umusore azapfa rumwe n’umukobwa w’inkumi, umwana uri ku ibere apfe rumwe n’umugabo umeze imvi. 26 Naravuze nti ’Mba mbajanjaguye nkabahindura ubushingwe, nkazimangatanya icyatuma bibukwa mu bantu, 27 iyo ndatinya ko ababisha banyigambaho.’ Abanzi babo ntibajye aho ngo bibeshye, bavuga ngo ’Ni twe twabarushije amaboko turabatsinda, ngo nta bwo ari Uhoraho wakoze ibyo byose!’ 28 Kuko iryo ari ihanga ritareba kure, ry’abantu b’ibicucu. 29 Iyo baba abanyabwenge bari gusobanukirwa na byo, bakamenya ibibafitiye akamaro mu gihe kiri imbere: 30 ’Umuntu umwe gusa yabasha ate kwirukana abantu igihumbi, abantu babiri gusa babasha bate kwirukana abantu ibihumbi cumi, atari uko Urutare rwabo ruba rwabarekuye, maze Uhoraho akabatanga? 31 Koko rero Urutare rurinda ababisha bacu si kimwe n’Urutare ruturinda twebwe: ababisha bacu ubwabo ni bo baca urwo rubanza. 32 Ingemwe z’imizabibu yabo zikomoka i Sodoma no mu mirima y’i Gomora; imbuto z’imizabibu yabo zirimo uburozi, imisogwe yazo irakarishye. 33 Divayi yabo ni nk’ubumara bw’ikiyoka, ni ubumara bukaze nk’ubw’impiri. 34 Ibyo si byo mbitse iwanjye, si ibyo mpfundikiye mu bubiko bwanjye? 35 Kumara inzigo no gutanga inyiturano ni jye nyirabyo, nkabizigamira igihe ibirenge byabo bizateshuka inzira; koko rero umunsi w’ibyago uri bugufi, ibihano byabateganyirijwe ntibigitinze.» 36 Uhoraho agiye gucira urubanza umuryango we, akazagirira ibambe abayoboke be, nabona yuko intege zabo zishize, kandi ko nta mucakara cyangwa umuntu wigenga usigaye. 37 Icyo gihe azabaza ati «Za mana zabo ziri hehe, n’urutare bahungiragaho? 38 Ziri hehe za mana zaryaga urugimbu rw’ibitambo byabo, zikanywa divayi y’ibitambo byabo biseswa? Ngaho se nizihaguruke zibatabare, zibabonere ahantu mwakwikinga! 39 Noneho rero ubu nimurebe: Ni jyewe ubwanjye, nta wundi. Nta yindi mana indi iruhande! Ni jye wica kandi nkabeshaho, uwo mfashe ntanyikura. 40 Kandi koko, manika ukuboko nkwerekeza ku ijuru, maze nkavuga nti ’Ndi muzima iteka ryose!’ 41 Nintyaza inkota yanjye irabagirana, ukuboko kwanjye kugatigisa iteka naciye, nzamara inzigo mfitanye n’ababisha banjye, mpe inyiturano abanyanga. 42 Inkota yanjye izavubata inyama, imyambi yanjye nyuhire amaraso iyasinde, amaraso y’abishwe n’ay’abafashwe mpiri, hamwe n’ibihanga by’ababisha bitendeza imisatsi.» 43 Mahanga, nimukomere yombi imbaga ye, kuko agiye guhorera amaraso y’abayoboke be, akamara inzigo afitanye n’ababisha be, maze agakiza ubwandu igihugu cye n’imbaga ye.» 44 Musa rero wari uherekejwe na Yozuwe mwene Nuni, yaraje avuga amagambo yose y’iyi ndirimbo, rubanda bateze amatwi. Amategeko y’Uhoraho ni isoko y’ubugingo 45 Musa arangije kubwira Abayisraheli bose aya magambo, 46 yungamo ati «Mushyire ku mutima aya magambo yose, ari na yo ntanzeho none gihamya izabashinja, kandi muzabwirize abana banyu kwihatira gukurikiza amagambo yose agize iri Tegeko. 47 Koko rero nta bwo ari ijambo rikwiye kugira agaciro gake kuri mwe; ahubwo iri jambo ni ryo bugingo bwanyu, ni ryo muzakesha kumara iminsi mu gihugu mugiye kwigarurira mumaze kwambuka Yorudani.» Musa amenyeshwa ko agiye gupfa 48 Uwo munsi nyine Uhoraho abwira Musa ati 49 «Zamuka uriya musozi wa Nebo uri mu bisi by’Avarimu, mu gihugu cya Mowabu, ahateganye na Yeriko, maze witegereze igihugu cya Kanahani mpayeho ubukonde abana ba Israheli. 50 Hanyuma upfire kuri uwo musozi uzamutse, usange bene wanyu — bimere nk’uko Aroni mwene so na we yapfiriye ku musozi wa Hori, agasanga bene wabo — 51 kubera ko mwancumuriye mukambera abahemu hagati y’Abayisraheli, cya gihe mwari ku mazi y’i Meriba h’i Kadeshi, mu butayu bwa Sini, ubwo mwangaga kwerekanira ubutagatifu bwanjye hagati y’Abayisraheli. 52 Igihugu cya Kanahani uzakireba uri hakurya yacyo gusa, ariko nta bwo uzagikandagiramo, icyo gihugu mpaye abana ba Israheli.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda