Ivugururamategeko 30 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsraheli izashyira igarukire Uhoraho 1 Ibyo byose nibimara kukubaho, ni ukuvuga umugisha cyangwa umuvumo nagushyize imbere, uzabizirikana mu mutima wawe aho uzaba uri mu mahanga yose Uhoraho Imana yawe azaguciramo. 2 Nuko wowe n’abana bawe uzagarukire Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose n’amagara yawe yose, kandi ubigire ukurikiza ibyo ngutegetse byose uyu munsi. 3 Uhoraho Imana yawe azahindura urwo yari yaraguciriye, akwereke imbabazi ze, asubire kugukoranya akuvana mu mahanga yose Uhoraho Imana yawe azaba yaragutatanyirijemo. 4 N’aho waba waraciriwe ku mpera y’isi, Uhoraho Imana yanyu azahagukoranyiriza, aze kugukurayo. 5 Uhoraho Imana yawe azakugarura mu gihugu abasokuruza bawe bari batunze, nawe wongere ugitunge; azaguha guhirwa no kugwira kurusha abasokuruza bawe. 6 Wowe hamwe n’abazagukomokaho, Uhoraho Imana yawe azakugenya umutima, kugira ngo ubashe gukunda Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, maze ubone kugira ubugingo. 7 Kandi Uhoraho Imana yawe azagusha ya mivumo yose ku babisha bawe no ku banzi bawe bazaba bagutoteje. 8 Nuko woweho uzongere kumvira ijwi ry’Uhoraho, ukurikize amategeko ye yose ngushyikirije uyu munsi. 9 Uhoraho Imana yawe azaguha gutunganirwa mu byo ukora byose, akugwirize abana n’amatungo n’ibihingwa. Koko rero Uhoraho azongera ahimbarirwe kukugirira neza nk’uko yahimbarirwaga kubigirira abasokuruza bawe; 10 upfa gusa kumvira ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, wita ku mategeko ye n’amabwiriza ye, uko yanditse muri iki gitabo cy’amategeko, kandi ukagarukira Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose. Ijambo ry’Uhoraho ntiriri kure yawe 11 Koko, iri Tegeko ngushyikirije uyu munsi nta bwo ari akadashoboka kuri wowe, nta n’ubwo riri kure aho udashyikira. 12 Nta bwo riri ku ijuru, ngo ube wakwibaza uti «Ni nde uzatuzamukira ku ijuru ngo aritumanurireyo, maze aritubwire, turikurikize?» 13 Nta n’ubwo riri hakurya y’inyanja, ngo ube wakwibaza uti «Ni nde uzatwambukira inyanja ngo arituzanire, maze aritubwire, kugira ngo turikurikize?» 14 Koko rero iryo jambo rikuri bugufi cyane, riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe, kugira ngo urikurikize. Amayira ni abiri 15 Dore uyu munsi nshyize imbere yawe ubugingo n’amahirwe, urupfu n’ibyago; 16 kuko uyu munsi ngutegeka gukunda Uhoraho Imana yawe, kugenda mu nzira ze, kwita ku mategeko ye, ku mabwiriza ye no ku migenzo ye. Nukora utyo uzagira ubugingo, uzororoka ugwire, kandi Uhoraho Imana yawe azaguhera umugisha mu gihugu ugiyemo kugira ngo ucyigarurire. 17 Ariko umutima wawe nuraruka, ntumwumvire, ukemera kujya kunamira imana zindi kandi ukazikorera, 18 uyu munsi nkubwiye neruye yuko muzarimbuka, muzime rwose, mwoye kubaho igihe kirekire mu gihugu ugiye kwinjiramo umaze kwambuka Yorudani, kugira ngo ucyigarurire. 19 Uyu munsi, ijuru n’isi mbitanzeho abagabo bazabashinja: nashyize imbere yanyu ubugingo n’urupfu, umugisha n’umuvumo. Hitamo rero ubugingo kugira ngo wowe n’abazagukomokaho mubeho, 20 mukunda Uhoraho Imana yawe, mwumvira ijwi rye, kandi mumwizirikaho. Bityo uzabaho, mu gihugu Uhoraho yarahiye kuzaha abasokuruza bawe Abrahamu, Izaki na Yakobo.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda