Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ivugururamategeko 29 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ibyiza Imana yagiriye Abayisraheli

1 Musa ahamagara Abayisraheli bose, maze arababwira ati «Mwiboneye ubwanyu, mu gihugu cya Misiri, ibyo Uhoraho yagiriye Farawo, n’abagaragu be bose, n’igihugu cye cyose:

2 ibyo ni bya byago bikomeye mwiboneye n’amaso yanyu, bya bimenyetso n’ibitangaza bihambaye.

3 Nyamara kugeza magingo aya, Uhoraho yari atarabaha umutima wo kumenya, n’amaso yo kubona, n’amatwi yo kumva.

4 Jyewe Uhoraho nabamajije imyaka mirongo ine yose mugenda mu butayu: imyambaro yanyu ntiyigeze ibasaziraho, n’inkweto zanyu ntizigera zibasazira mu birenge.

5 Icyo mwariye si umugati, n’icyo mwanyoye si divayi cyangwa se inzoga zisindisha, kugira ngo mumenye yuko jyewe Uhoraho ndi Imana yanyu.

6 Hanyuma mugera aha hantu; ni bwo Sihoni umwami w’i Heshiboni na Ogi umwami w’i Bashani baduteye ngo baturwanye, ariko turabatsinda.

7 Twigarurira ibihugu byabo, tubihaho umunani bene Rubeni na bene Gadi, n’igice kimwe cy’umuryango wa bene Manase

8 Muzite rero ku magambo y’iri Sezerano, muyakurikize, kugira ngo muzashobore kugira icyo mugeraho mu byo mukora byose.


Isezerano rigenewe n’ibindi bisekuru

9 Uyu munsi mwese muhagaze imbere y’Uhoraho Imana yanyu: abatware banyu, imiryango yanyu, abakuru banyu, abashinzwe kubahiriza amategeko, abagabo b’Abayisraheli bose,

10 abana banyu, abagore banyu, n’umusuhuke uri iwawe mu ngando, kugira ngo ajye agusenyera inkwi cyangwa akuvomere amazi.

11 Uzanywe no kwemera Isezerano ry’Uhoraho Imana yawe, ritangajwe riherekejwe n’imivumo, Isezerano ry’Uhoraho Imana yawe agiranye nawe uyu munsi,

12 kugira ngo nyine uyu munsi akugire umuryango we, kandi na we akubere Imana nk’uko yabikubwiye, kandi nk’uko yabirahiye abasokuruza bawe: Abrahamu, Izaki na Yakobo.

13 Iri Sezerano ritangajwe riherekejwe n’imivumo, nta bwo ndigiranye namwe gusa,

14 ahubwo ndigiranye n’uhagararanye natwe uyu munsi imbere y’Uhoraho Imana yacu, kimwe n’utari hano hamwe natwe uyu munsi.

15 Murabizi mwebweho, ukuntu twabaga mu gihugu cya Misiri, n’uko kandi twaciye hagati y’amahanga mwavogereyemo.

16 Mwiboneye amahano bakora, n’ibigirwamana bafite iwabo, bikozwe mu biti, mu mabuye, muri feza cyangwa zahabu.

17 Muri mwe rero, uyu munsi ntihagire umugabo cyangwa umugore, inzu cyangwa umuryango, uzinukwa Uhoraho Imana yacu ngo ajye kuyoboka imana z’ayo mahanga; ntihakabe muri mwe umuzi wera uburozi cyangwa imbuto ibishye.

18 Nihagira umuntu umara kumva ya magambo y’imivumo, akibwira ko we afite umugisha agira ati «Jyeweho nta cyo nzabura kubera ko nashegeye gukurikiza ibitekerezo byanjye, none bikaba byarabaye impamo ko ubutaka bwanjye bwahaze amazi, bukaba butagikeneye imvura»,

19 Uhoraho ntazemera kumubabarira, ahubwo uburakari bwe n’ifuha rye bizagurumanira uwo muntu, maze imivumo yose yanditse muri iki gitabo imuhame, kandi Uhoraho azimanganye izina rye ryibagirane mu nsi y’ijuru.

20 Uhoraho azamurobanura mu miryango yose ya Israheli amushyire ukwe, maze yibonere ibyago bihuje n’imivumo yose ijyana n’Isezerano ryanditse muri iki gitabo cy’amategeko.


Uhoraho azabahana uko yabibamenyesheje

21 Mu gisekuru kizakurikiraho, abana banyu bazavuka mutakiriho, kimwe n’umunyamahanga uzaza iwawe aturutse mu gihugu cya kure, nibabona ibyago by’iki gihugu n’indwara Uhoraho yagiteje, bazavuga

22 ngo «Igihugu cye cyose cyahindutse amahindure, umunyu n’umunyotwe gusa; nta buhinge, nta katsi, nta gati kamera; hameze nk’i Sodoma na Gomora, Adama na Seboyimu, ya migi Uhoraho yigeze kuyogoza abitewe n’uburakari hamwe n’umujinya.»

23 Nuko amahanga yose azavuge yibaza ati «Ni iki cyatumye Uhoraho agira iki gihugu atya? Ni iki cyamurakaje cyane bigeze aha?»

24 Rubanda bazasubiza bati «Ni uko baretse Isezerano Uhoraho Imana y’abakurambere yari yaragiranye na bo, ubwo yabakuraga mu gihugu cya Misiri.

25 Ni uko bagiye kuyoboka izindi mana, baraziramya, – imana batari bazi kandi Uhoraho atari yarabarangiye –.

26 Ni cyo cyatumye uburakari bw’Uhoraho bugurumanira iki gihugu, akakigushaho imivumo yose yanditse muri iki gitabo.

27 Uhoraho yabahubuje mu gihugu cyabo, abigiranye uburakari n’umujinya n’ubukana bwinshi, maze abajugunya mu kindi gihugu, nk’uko bimeze ubu.»

28 Ibintu byihishe ni iby’Uhoraho Imana yacu, naho ibintu byahishuwe ni ibyacu twebwe n’abana bacu ingoma ibihumbi, kugira ngo dukurikize amagambo yose y’iri Tegeko.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan