Ivugururamategeko 28 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAho umugisha uzaturuka 1 Niwumvira koko ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, wihatira gukurikiza amategeko yose ngushyikirije uyu munsi, Uhoraho Imana yawe azagusumbisha amahanga yose ari mu gihugu; 2 kandi dore imigisha yose izakumanukiraho, iguhame, mu rugero uzaba wumviye ijwi ry’Uhoraho Imana yawe. 3 Uzagirira umugisha mu mugi, uzagirira umugisha no mu gasozi. 4 Umugisha uzaze ku bana bawe, ku myaka yo mu mirima yawe, ku matungo yawe, ku nka zawe zihaka no ku ntama zawe zonsa. 5 Umugisha uzaza mu kigega cyawe no mu nkono uvugiramo umutsima. 6 Uzagira umugisha igihe ugenda n’igihe ugaruka. 7 Abanzi nibahagurukira kugutera, Uhoraho azatuma batsindirwa imbere yawe; bazaza inzira imwe baguteye, baguhunge baciye inzira ndwi zinyuranye. 8 Uhoraho azategeka ko umugisha ukubaho, ari mu bigega byawe, ari no mu byo ukora byose, kandi azaguhera umugisha mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye. 9 Uhoraho azakugira umuryango umweguriwe, nk’uko yabikurahiye, mu rugero uzaba witaye ku mategeko y’Uhoraho Imana yawe, maze ukagenda mu nzira akuyobora. 10 Amahanga yose ari ku isi azabona yuko witirirwa izina ry’Uhoraho, maze agutinye. 11 Uhoraho azaguha guhirwa, akugwirize abana, amatungo n’imyaka mu mirima, mu gihugu Uhoraho yarahiye abasokuruza bawe yuko azakiguha. 12 Uhoraho azagukingurira ibigega bitangaje by’amazi yo mu ijuru rye, maze agushirize imvura igihe cyayo mu gihugu cyawe, ahe umugisha imirimo y’amaboko yawe. Uzajya uguriza amahanga menshi, ariko wowe ntuzakenera kuguza. 13 Uhoraho azagushyira mu mwanya wa mbere, ntazagushyira mu mwanya wa nyuma; uzahora ujya ejuru nta gusubira hasi, kubera ko uzaba wumviye amategeko y’Uhoraho Imana yawe ngushyikirije uyu munsi kugira ngo uyiteho kandi uyakurikize; 14 bityo ukirinda gutanira iburyo cyangwa ibumoso bw’inzira zose ngutegetse uyu munsi, kandi ntiwigere wohoka inyuma y’imana zindi kugira ngo uzikorere. Aho ibyago bizaturuka 15 Ariko nutumvira ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, ngo wihatire gukurikiza amategeko ye yose n’amabwiriza ngushyikirije uyu munsi, dore imivumo yose izakuzaho, ikaguhama: 16 Uzaba ikivume mu mugi, ube ikivume no mu gasozi. 17 Umuvumo uzaza mu kigega cyawe no mu nkono uvugiramo umutsima. 18 Umuvumo uzaza mu bana bawe, mu myaka yo mu mirima yawe, mu nka zawe zihaka no mu ntama zawe zonsa. 19 Uzaba ikivume igihe ugenda n’igihe ugaruka. 20 Uhoraho azakoherereza umuvumo, ibintu bikura umutima n’ibyago, mu byo uzagerageza gukora byose, kugeza igihe urimbukiye ukazima ako kanya, ku mpamvu y’ibibi uzaba wakoze igihe uncikaho. 21 Uhoraho azaguteza indwara y’icyorezo izashyira ikaguhitana, ikagutsemba mu gihugu ugiye kwinjiramo ngo ukigarurire. 22 Uhoraho azaguteza kuma uhagaze, ubuganga, ubupfurute, uburibwe, amapfa, ubugwangare na kagungu; bizagukurikirane kugeza igihe uzimiye. 23 Ijuru ryo hejuru y’umutwe wawe rizahinduka umuringa, ubutaka uhagazeho buhinduke ubutare. 24 Aho kugusha imvura mu gihugu cyawe, Uhoraho azagusha umukungugu n’umucanga: bizacunshumuke mu ijuru bikugweho, kugeza igihe urimbukiye. 25 Uhoraho azatuma uneshwa n’ababisha bawe musakiranye: uzaza inzira imwe ubateye, ubahunge uciye inzira ndwi zinyuranye. Ingoma zose zigize icyo gihugu zizakwinuka, ziguhe akato. 26 Intumbi yawe izaba inyama z’ibisiga byose byo mu kirere, iribwe n’inyamaswa ziri mu gihugu, habure umuntu uza kuzitesha. 27 Uhoraho azaguteza ibishyute, nka bya bindi byo mu Misiri; kimwe n’amasazi, n’ubuheri, n’uburyaryate utazigera ukira. 28 Uhoraho azaguteza ibisazi, n’ubuhumyi n’ubuhungetwe. 29 Ku manywa y’ihangu, uzagenda ushakisha inzira nk’impumyi mu mwijima, unanirwe kugira icyo ugeraho; uzahora uri umuntu unyunyuzwa imitsi gusa kandi unyagwa ibye, habure uza kukurengera. 30 Uzisabira umugeni, arongorwe n’undi; uziyubakira inzu, woye kuyitahamo; uziterera umuzabibu, woye kurya imbuto zawo zeze mbere. 31 Inka yawe izabagirwa mu maso yawe, woye kuyiryaho; indogobe yawe izanyagwa ubireba, woye kuyisubizwa; intama zawe zizagabizwa abanzi bawe, habure uza kukurengera. 32 Abahungu bawe n’abakobwa bawe bazagabizwa undi muryango, amaso yawe ahere mu kirere, ananizwe no kubashakisha buri munsi, nyamara ari nta cyo ushobora kubikoraho na busa. 33 Imyaka yo ku butaka bwawe n’ibindi bikuvuye mu maboko byose bizaribwa n’undi muryango utazi, nuko uzahore uri umuntu unyunyuzwa imitsi kandi ushikamiwe iteka. 34 Amaherezo uzasazwa n’ibyo amaso yawe azibonera. 35 Uhoraho azaguteza kurwara imisozi ku maguru no mu bibero, woye kuyikira: ndetse azabiguteza guhera mu bworo bw’ikirenge bigere mu gitwariro. 36 Wowe n’umwami uziyimikira, Uhoraho azabajyana mu ihanga mutigeze mumenya, wowe n’abasokuruza bawe, maze nuhagera ukorere imana zindi zakozwe mu biti cyangwa amabuye! 37 Mu mahanga yose Uhoraho azakwimuriramo, uzahinduka akarorero, ube iciro ry’imigani, n’urwo baseka. 38 Uzabiba imbuto nyinshi mu mirima, ariko usarure bike cyane, kubera ko inzige zizabyona byose. 39 Uzatera imizabibu uyihingire, ariko ntuzanywa divayi yayo; ndetse ari byo ntuziyumya ujya gusoroma imbuto zayo, kuko udusimba tuzarya byose. 40 Uzagira ibiti by’imizeti mu gihugu cyawe cyose, ariko ntuzabona utuvuta two kwisiga, kuko imizeti yawe izahungura imiteja ikaragarika. 41 Uzabyara abahungu n’abakobwa, ariko ntuzabagumana, kuko bazajyanwa ari ingaruzwamuheto. 42 Ibiti byawe byose n’imyaka yo ku butaka bwawe, inzige zizabyigabiza. 43 Umusuhuke w’umunyamahanga uba muri mwe azagenda akurusha gukira, naho wowe ugende urushaho gutindahara. 44 Ni we uzajya akuguriza, wowe ubure icyo umuguriza; azagumana umwanya wa mbere, wowe uhere mu mwanya wa nyuma. 45 Iyo mivumo yose izakuzaho, igukurikirane iguhame, kugeza igihe uzarimbukira, kubera ko uzaba utumviye ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, ngo wite ku mategeko ye n’amabwiriza yaguhaye. 46 Iyo mivumo izakugwaho ibe ikimenyetso n’igitangaza, byanditse kuri wowe no ku bagukomokaho uko ibihe bigenda bisimburana. Icyago cy’intambara n’ijyanwabunyago 47 Kubera ko uzaba utarakoreye Uhoraho Imana yawe ufite umutima wishimye kandi unezerewe igihe wari utunze ibintu byose, 48 uzakorera abanzi Uhoraho azaguteza, wicwe n’inzara n’inyota, wambare ubusa, ubure ibyo ukeneye byose. Azagereka ku bitugu byawe umutwaro w’urutare kugeza igihe akurimburiye. 49 Uhoraho azaguteza ihanga riturutse kure cyane, ku mpera z’isi, rize riguruka nk’ikizu: rizaza ari ihanga rivuga ntiwumve, 50 ihanga rifite amatwara y’urugomo, ritubaha umusaza, ntirigirire umwana imbabazi. 51 Rizarya amatungo yawe, n’imyaka yo ku butaka bwawe, kugeza igihe uzarimbukira; nta cyo rizagusigira ku myaka yawe y’impeke cyangwa kuri divayi yawe nshya, cyangwa ku mavuta yawe y’imizeti, cyangwa ku nka zawe zihaka cyangwa ku ntama zawe zonsa, kugeza igihe rizakurimburira. 52 Iryo hanga rizakugariza mu migi yawe yose, kugeza igihe risenyeye inkike zawe ndende kandi zicinyiye, zikikije iyo migi, kandi ari zo wiringiraga, maze ziriduke mu gihugu cyawe cyose. Rizakugariza mu migi yawe yose, mu gihugu cyawe cyose, icyo Uhoraho Imana yawe aguhaye. 53 Nuko uzarye abana wabyaye, utungwe n’inyama z’abahungu bawe n’abakobwa bawe, Uhoraho Imana yawe azaba yaraguhaye; ibyo bizaba muri icyo gihe uzaba wugarijwe kandi uri mu kaga ushyizwemo n’abanzi bawe. 54 Umugabo wo muri mwe wadamaraye, kandi wamenyereye kugubwa neza gusa, azarebana imbabazi nke umuvandimwe we, ndetse n’umugore we yapfumbataga, kimwe n’abana be azaba asigaranye, 55 kugira ngo hatagira n’umwe muri bo aha ku nyama z’abana be azaba ariye, ntagire icyo asigaza na gito: ibyo bizaba muri icyo gihe uzaba wugarijwe kandi uri mu kaga ushyizwemo n’abanzi bawe, mu migi yawe yose. 56 Umugore wo muri mwe wadamaraye, kandi wamenyereye kugubwa neza gusa, utatinyukaga no gukandagiza ikirenge cye ku butaka ku mpamvu yo kudamarara no kumenyera kugubwa neza gusa, azarebana imbabazi nke umugabo yapfumbataga, kimwe n’umuhungu we n’umukobwa we, 57 ndetse n’uruhinja amaze kubyara hamwe n’ingobyi yarwo isohotse mu matako ye; kuko muri icyo gihe cyo kubura byose azabyadukira akabirya rwihishwa: ibyo bizaba muri icyo gihe uzaba wugarijwe kandi uri mu kaga ushyizwemo n’abanzi bawe, mu migi yawe yose. 58 Nutihatira gukurikiza amagambo yose y’iri Tegeko yanditse muri iki gitabo, ngo utinye iri zina ryanjye ryuje ishema kandi riteye ubwoba, ari ryo «UHORAHO IMANA YAWE», 59 icyo gihe, wowe n’urubyaro rwawe, Uhoraho azabateza ibyo byago bitangaje, ibyago bikomeye kandi bidahwema, n’indwara mbi cyane zidakira. 60 Azaguteza nawe bya byago by’icyorezo yateje Misiri, bikagukura umutima, maze bizakwibasire. 61 Ndetse n’izindi ndwara zose hamwe n’ibyago byose bitavuzwe mu gitabo cy’iri Tegeko, Uhoraho azabiguteza, kugeza igihe uzarimbukira. 62 Muri mwe hazahonoka bake cyane, n’ubwo mwari muhwanyije ubwinshi n’inyenyeri zo ku ijuru, ku mpamvu y’uko uzaba utumviye ijwi ry’Uhoraho Imana yawe. 63 Kandi nk’uko Uhoraho yahimbarirwaga kubitaho kugira ngo abahe gutunganirwa no kugwira, ni ko Uhoraho nanone azahimbarirwa kubihata kugira ngo abakindagure maze mushireho. Muzirukanwa mu gihugu mugiye kwinjiramo ngo mukigarurire. 64 Uhoraho azagutatanyiriza mu mahanga yose, uhereye ku mpera y’isi ukageza ku yindi; kandi nugerayo, uzayoboka imana zindi wowe n’abasokuruza bawe mutigeze mumenya: imana zikozwe mu biti cyangwa amabuye! 65 Kandi muri ayo mahanga, nta mahoro uzagira, ntuzabona n’aho uruhurira ibirenge byawe; ahubwo Uhoraho azaguherayo imitima ibunga, amaso ahondobera n’ubuzima bukendera. 66 Ubugingo bwawe buzahora buregetse, uhore udagadwa ijoro n’amanywa, uhore ushidikanya ko ukiriho. 67 Nibucya, uzajya uganya ngo «Ese noneho burira ryari?»; nibugoroba, ugire uti «Noneho buracya ryari?» Uzaba ubiterwa no gukurwa umutima n’ibyo amaso yawe azagumya kwibonera. 68 Kandi Uhoraho azatuma usubira mu Misiri, ujyanywe n’amato muri icyo gihugu, nyamara nari narakubwiye nti «Nta bwo uzigera wongera kukireba ukundi!» Nimugerayo, ubwanyu muzagenda mwicuruza kugira ngo mube mwaba abagaragu cyangwa abaja b’ababisha banyu, ariko mubure ubagura!» IJAMBO MUSA YAVUZE BWA NYUMA 69 Ngaya amagambo y’Isezerano Uhoraho yategetse Musa kugirana n’Abayisraheli mu gihugu cya Mowabu, risanga rya Sezerano yari yagiranye na bo kuri Horebu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda