Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ivugururamategeko 27 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


UKO ABAYISRAHELI BAZIBUKA ISEZERANO BAGIRANYE N’UHORAHO Ibirori by’Isezerano ry’Uhoraho

1 Musa ari hamwe n’abakuru b’imiryango y’Abayisraheli, aha rubanda aya mabwiriza, ati «Mwite ku mategeko yose mbashyikirije uyu munsi.

2 Umunsi muzambuka Yorudani mujya mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye, uzashake amabuye manini uyashinge, maze uyasige ingwa.

3 Uzayandikeho amagambo yose y’iri Tegeko, igihe uzaba umaze kwambuka. Nuko uzinjire mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye, igihugu gitemba amata n’ubuki, nk’uko Uhoraho Imana y’abasokuruza bawe yagusezeranyije.

4 Nimumara rero kwambuka Yorudani, muzashinge ku musozi wa Ebali ayo mabuye mukurikije amabwiriza mbahaye none, kandi muyasige ingwa.

5 Aho hantu uzahubake urutambiro rw’Uhoraho Imana yawe, urutambiro rwubakishije amabuye adaconzwe n’icyuma;

6 uzubakishe urutambiro rw’Uhoraho Imana yawe amabuye adaconze; aho ni ho uzaturira Uhoraho Imana yawe ibitambo bitwikwa.

7 Uzahaturire n’ibitambo by’ubuhoro, uharire, maze wishimire imbere y’Uhoraho Imana yawe.

8 Uzandike kuri ayo mabuye amagambo yose y’iri Tegeko, uyandike ku buryo asomeka neza.»

9 Hanyuma Musa, ari kumwe n’abaherezabitambo b’Abalevi, abwira Abayisraheli bose, ati «Bayisraheli, nimuceceke mwumve! Uyu munsi Uhoraho Imana yawe yakugize umuryango we.

10 Uzajye wumvira ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, ukurikize amategeko ye n’amabwiriza ye ngushyikirije uyu munsi.»

11 Uwo munsi nyine, Musa aha rubanda aya mabwiriza, ati

12 «Dore abazahagarara ku musozi wa Garizimu kugira ngo basabire umugisha rubanda, nimumara kwambuka Yorudani: ni abo mu nzu ya Simewoni, Levi, Yuda, Isakari, Yozefu na Benyamini.

13 Dore n’abazahagarara ku musozi wa Ebali kugira ngo basabe umuvumo: ni abo mu nzu ya Rubeni, Gadi, Asheri, Zabuloni, Dani na Nefutali.


Imivumo cumi n’ibiri

14 Abalevi bazavuge mu ijwi rirenga babwira Abayisraheli bose bati

15 «Arabe ikivume umuntu wese uzarema ikigirwamana mu ishusho ribajwe cyangwa rishongeshejwe, — ishyano Uhoraho yanga urunuka, ikintu gikozwe n’umuhanga wabyo — maze akacyimika rwihishwa!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

16 «Arabe ikivume uzasuzugura se cyangwa nyina!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

17 «Arabe ikivume uzimura imbago z’isambu y’umuturanyi!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

18 «Arabe ikivume uzayobya impumyi inzira!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

19 «Arabe ikivume uzagoreka urubanza rw’umusuhuke w’umunyamahanga, cyangwa urw’imfubyi, cyangwa urw’umupfakazi!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

20 «Arabe ikivume uzasambana na muka se, kuko azaba amworosoyeho umwenda yoroshwe na se!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

21 «Arabe ikivume uzasambanya inyamaswa!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

22 «Arabe ikivume uzasambana na mushiki we, yaba uwo basangiye se cyangwa yaba uwo basangiye nyina!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

23 «Arabe ikivume uzasambana na nyirabukwe!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

24 «Arabe ikivume umuntu uzica mugenzi we rwihishwa!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

25 «Arabe ikivume uzemera ruswa kugira ngo yice umuntu utacumuye!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

26 «Arabe ikivume utazubahiriza amagambo y’iri Tegeko ngo ayakurikize!» Nuko imbaga yose izasubize iti «Amen».

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan