Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ivugururamategeko 25 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ubutabera mu bucamanza

1 Abantu nibagira icyo bapfa, bazajye mu rukiko, babacire urubanza: uri mu kuri azabe ari we bavuga ko atsinze, uri mu cyaha abe ari we bavuga ko atsinzwe.

2 Nibasanga nyir’icyaha akwiye gukubitwa ibiboko, umucamanza azamuryamishe ku butaka, ategeke ko bamukubitira imbere ye ibiboko bihwanye n’icyaha cye.

3 Bazamukubite ibiboko mirongo ine; ntibazarenzeho, kugira ngo igihe bamukubita ibiboko byinshi batamutonyagura bikabije, maze umuvandimwe wawe akahavana ubusembwa uhora urora.


Inka

4 Ntuzahambire umunwa w’inka iri ku kazi ko guhonyora ingano.


Itegeko ryo guhungura umugore

5 Abavandimwe niba batuye hamwe, umwe muri bo akaza gupfa atarabyara akana k’agahungu, umugore wa nyakwigendera ntazashake umugabo utari uwo muri uwo muryango; ahubwo umugabo wabo azamusange amuhungure, amugire umugore we.

6 Umuhungu uwo mugore azabyara bwa mbere ni we uzakomeza izina rya wa muvandimwe wapfuye, bityo izina rye ryoye kwibagirana mu Bayisraheli.

7 Uwo mugabo nadakunda guhungura umugore wabo, uwo mugore azajye ku irembo ry’umugi, asange abakuru, abaregere avuga ati «Umugabo wacu yanze ko izina rya mwene se riramba mu Bayisraheli, yanze kunkorera icyo ashinzwe.»

8 Abakuru b’umugi wabo bazamuhamagaze, bavugane na we. Azaze ahagarare aho ngaho, maze avuge ati «Sinshaka kumuhungura.»

9 Umugore yagombaga guhungura azamwegere, aho ari imbere y’abo bakuru, amwambure urukweto, amucire mu maso, hanyuma aterure avuga ati «Nguko uko bagenzereza umuntu wanze gucikura urugo rwa mwene se!»

10 Nuko mu Bayisraheli bazajye bamwita «Nyakwamburwurukweto».


Igihano cy’umugore ushira isoni

11 Umugabo n’umuvandimwe we nibaramuka basingiranye bakarwana, maze umugore w’umwe muri bo akaza gutabara umugabo we ukubitwa n’undi, agasodotsa intoki, agasingira uwo mubisha iwabo w’abantu, akamukama,

12 uzace ikiganza cy’uwo mugore. Ntuzamugirire ibambe!


Kudahendana mu bucuruzi

13 Ntuzagire mu isaho yawe ibipimisho bibiri bidahwanye, ikiremereye n’ikitaremereye.

14 Ntukagire mu nzu yawe ibyibo by’urugero rumwe biciye ukubiri, ikinini n’igito.

15 Ahubwo igipimisho cy’uburemere uzahorana kizabe cyuzuye kandi kitabeshya, n’icyibo ugeresha incuro kizabe cyuzuye kandi kitabeshya, kugira ngo iminsi y’ukubaho kwawe izarambe mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.

16 Koko rero abakora ibintu nka biriya bose, abakora ibinyuranye n’ubutabera bose, baba ari ishyano Uhoraho Imana yawe yanga urunuka.


Amaleki ni umwanzi karande

17 Jya wibuka ibyo Amaleki yakugiriye mu rugendo, igihe mwimukaga mu Misiri:

18 yaje kugutegera mu nzira, aguca inyuma, maze atsemba abari bagikururuka inyuma bose; igihe wari wishwe n’umunaniro kandi waguye isari, ntiyatinye Imana.

19 Ni cyo gituma Uhoraho Imana yawe namara kuguha kuruhuka, agukijije abanzi bawe bose bakugose, mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde ngo ukigarurire, uzazimangatanya Amaleki, ikibagirana mu nsi y’ijuru. Uramenye ntuzabyibagirwe!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan