Ivugururamategeko 24 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuGusenda umugore 1 Umuntu nashaka umugore, akamurongora, nyuma yamubonaho inenge akareka kumukunda, akamwandikira urwandiko rwo kumusenda, akarumuhereza amwirukana mu rugo rwe, 2 uwo mugore akamuvira mu rugo akagenda, hanyuma agacyurwa n’undi mugabo, 3 niba uwo mugabo na we ageze aho akamuhararukwa, akamwandikira urwandiko rwo kumusenda, akarumuhereza amwirukana mu rugo rwe, cyangwa se uwo mugabo wari waramusumbakaje agapfa, 4 icyo gihe umugabo we wa mbere, wa wundi wabanje kumusenda, ntazamusubirane ngo amugire umugore, amaze kwihumanya atyo; kuko ibyo ari amahano mu maso y’Uhoraho. Uramenye ntuzagushe mu cyaha igihugu Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde. Gusonera umuntu ukirongora 5 Umugabo naba arongoye vuba, ntazatabare, kandi ntihazagire uza iwe kumubuza uburyo; azamare umwaka umwe yibereye iwe, ari nta cyo abazwa, maze anezereze umugore yarongoye. Ibyerekeye ingwate, ubushimusi, no kubemba 6 Ntihakagire umuntu utwara urusyo cyangwa ingasire ho ingwate, kuko byaba ari ukugwatira ubugingo bw’undi. 7 Nihagira umuntu ushimuta umwe mu bavandimwe be b’Abayisraheli akamujyana, akamugira umucakara cyangwa akamugurisha, bene uwo mushimusi agomba kwicwa. Muzakure ishyano hagati yanyu. 8 Uzirinde indwara z’ibibembe, witondera kureba neza no gukurikiza ibyo abaherezabitambo b’Abalevi bazabigisha byose. Muzitondere gukora mukurikije amabwiriza nabahaye. 9 Ibuka uko Uhoraho Imana yawe yagenjereje Miriyamu igihe mwari ku rugendo muva mu Misiri. 10 Nuramuka ugize ikintu uguriza mugenzi wawe, ntuzinjire mu nzu ye, ngo umutware ingwate yacyo. 11 Uzahagarare hanze, maze uwo muntu ugurije agusangishe iyo ngwate hanze. 12 Kandi niba asanzwe ari umuntu usuzuguritse, ntuzaryame utamushubije iyo ngwate ye; 13 ugomba kuyimusubiza izuba rikirenga. Azaryama muri uwo mwambaro we, agusabire umugisha; ibyo bizatuma witwa intungane imbere y’Uhoraho Imana yawe. Kubaha umupagasi 14 Ntuzanyunyuze imitsi umupagasi usuzuguritse kandi ukennye, yaba uwo mu bavandimwe bawe cyangwa se uwo mu basuhuke b’abanyamahanga batuye mu gihugu cyawe, mu migi yawe. 15 Uzajye umuha igihembo cye buri munsi akoze; izuba ntirikarenge utamwishyuye, kuko ari umukene, akaba arekereje kubona uwo mushahara. Ntazagombe gutakira Uhoraho akurega: byagukururira icyaha. Uwakoze icyaha ni we ugihanirwa 16 Ababyeyi ntibazicwe bazira ibyo abana babo bakoze, n’abana ntibazicwe bazira ibyakozwe n’ababyeyi babo; buri muntu azicwe azira icyaha yakoze ubwe. Amategeko arengera abanyamaboko make 17 Ntuzapfukirane uburenganzira bw’umusuhuke cyangwa ubw’impfubyi. Ntuzatwareho ingwate umwambaro w’umupfakazi. 18 Uzibuke ko nawe wabaye umucakara mu Misiri, maze Uhoraho Imana yawe akagucungura, akagukurayo. Ni cyo gituma ngutegetse gukurikiza ibyo maze kuvuga. 19 Nusarura umurima wawe, ukibagirirwa mu murima umuganda w’amahundo, ntuzasubireyo kuwutwara; uzabe uw’umusuhuke, cyangwa impfubyi, cyangwa umupfakazi, maze Uhoraho Imana yawe aguhere umugisha mu byo ukora byose. 20 Nucugusa igiti cy’umuzeti ukagusha imbuto zeze, ntuzagaruke gusoroma bwa kabiri; izisigaye zizabe iz’umusuhuke cyangwa impfubyi, cyangwa umupfakazi. 21 Nusoroma imbuto z’umuzabibu wawe, ntuzasubiremo guhumba; izisigaye zizabe iz’umusuhuke cyangwa impfubyi cyangwa umupfakazi. 22 Ujye wibuka ko nawe wabaye umucakara mu gihugu cya Misiri; ni cyo gituma ngutegeka gukurikiza ibyo maze kuvuga. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda