Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ivugururamategeko 23 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Ntihazagire umuntu winjira muka se; ntazamworosoreho ikinyita cy’umwenda se yamworoshe.


Abantu bagomba guhezwa mu ikoraniro ritagatifu

2 Umuntu wamenetse amabya, kimwe n’uwashahuwe ntibakemererwe kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho.

3 Umuntu w’icyimanyi ntazemererwe kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho; ndetse n’abazamukomokaho mu gisekuru cya cumi, ntibazemererwe kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho.

4 Umuhamoni cyangwa Umumowabu ntibazemererwe na rimwe kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho; ndetse n’ababakomokaho mu gisekuru cya cumi, ntibazemererwe kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho;

5 kuko batabasanganije ibyo kurya n’amazi igihe mwari mu rugendo mwimuka mu Misiri, ndetse Mowabu yo ikagurira Balamu mwene Bewori, w’i Petori muri Aramu‐Naharayimu, kugira ngo akuvume.

6 Ariko Uhoraho Imana yawe yanze kumvira Balamu, ahubwo umuvumo we Uhoraho Imana yawe awuguhinduriramo umugisha, kuko Uhoraho Imana yawe agukunda.

7 Ingoma ibihumbi ntuzabashakire ubukire n’ihirwe igihe cyose ufite kubaho.

8 Ntuzange urunuka Umunyedomu, kuko ari mwene wanyu; ntuzange urunuka Umunyamisiri, kuko wabaye umusuhuke mu gihugu cye.

9 Ababakomokaho nyuma y’igisekuru cya gatatu bazemererwe kujya mu ikoraniro ry’Uhoraho.

10 Nuca ingando uteye ababisha bawe, uzirinde ikibi cyose.

11 Muri mwe nihaba umugabo wahumanyijwe n’uko yisohoreyeho nijoro asinziriye, azasohoke mu ngando, yoye kuyigarukamo:

12 nibujya kwira aziyuhagire, maze izuba nirirenga asubire mu ngando.

13 Uzagire ahantu hikinze hatari mu ngando, abe ari ho wituma.

14 Mu bintu byawe, uzabe ufitemo n’igihosho, maze nujya hanze kwituma, ugicukuze umwobo, nyuma uze gutwikira imyanda yawe.

15 Koko rero Uhoraho Imana yawe ubhwe agendagenda mu ngando yawe, kugira ngo akurinde kandi akurekurire ababisha bawe. Ni cyo gituma ingando yawe ari ahantu hatagatifu; ntibikwiye rero ko Uhoraho ayibonamo ikintu cyamutera ishozi: naho ubundi, yareka kujyana nawe.


Kurengera umucakara watorotse shebuja

16 Nihagira umucakara ucika shebuja, agahungira iwawe, ntuzamumusubize;

17 azagumane nawe, abe iwanyu, aho azatoranya muri umwe mu migi yanyu, kugira ngo amererwe neza. Ntuzashake kumurya imitsi.


Kudashyigikira indaya

18 Mu bakobwa b’Abayisraheli ntihazabeho indaya zigenewe gukorera ibigirwamana, no mu bahungu b’Abayisraheli ntihazabeho indaya zigenewe gukorera ibigirwamana.

19 Mu Ngoro y’Uhoraho Imana yawe, ntuzajyanemo amaronko y’umukobwa w’indaya cyangwa igihembo cy’uwo muhungu w’inyana y’imbwa, ngo ubitangeho ituro ry’uguhigura; kuko bombi ari amahano Uhoraho yanga urunuka.


Inguzanyo

20 Ntuzagire icyo uguriza umuvandimwe wawe ngo umwake n’inyungu: cyaba ifeza, cyaba ibiribwa, cyangwa se ikindi kintu cyose cyashobora gushakwaho inyungu.

21 Umunyamahanga we, uzamugurize umutezeho inyungu; ariko umuvandimwe wawe ntuzamwake inyungu, kugira ngo Uhoraho Imana yawe azaguhere umugisha mu mirimo uzakorera mu gihugu ugiye kwinjiramo ngo ukigarurire.


Imihigo igiriwe Uhoraho

22 Nugirira umuhigo Uhoraho Imana yawe, ntuzatinde kuwuhigura; naho ubundi Uhoraho Imana yawe ntiyabura kuwukuryoza, bikagukururira icyaha.

23 Ariko niwirinda kugira imihigo, ntibizagukururira icyaha.

24 Ijambo rikuvuye mu kanwa, jya ushishikarira kurishyira mu bikorwa, ukurikije umuhigo wagiriye Uhoraho Imana yawe ku bwende, ukawivugira ubwawe.


Imirima y’undi

25 Nujya mu murima w’imizabibu w’umuturanyi wawe, wemerewe kurya imbuto z’imizabibu uko ushaka, ugashira ipfa; ariko uramenye ntuzasorome ibyo utwara.

26 Nujya mu murima weze w’umuturanyi wawe, ushobora gucamo amahundo n’intoki; ariko ntuzageze aho gufata umuhoro ngo ukarare imyaka y’umuturanyi wawe.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan