Ivugururamategeko 22 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuKubaha umutungo w’abandi 1 Nubona inka cyangwa intama y’umuvandimwe wawe yangara, ntuzirengagize ngo ubure kuyigarurira umuvandimwe wawe. 2 Niba uwo muvandimwe adatuye hafi y’iwawe cyangwa se utamuzi, uzacyure iryo tungo mu rugo rwawe, rigume iwawe kugeza igihe umuvandimwe wawe azaza kurishaka. Ubwo rero uzarimusubize. 3 Uzagenze utyo no ku ndogobe ye, uzagenze utyo no ku mwambaro we, uzagenze utyo mbese ku kintu cyose umuvandimwe wawe azaba yatakaje, maze wowe ukagitoragura: uramenye ntuzirengagize. 4 Nubona indogobe y’umuvandimwe wawe cyangwa inka ye yagandaye ku nzira, ntuzirengagize, ngo ubure gufasha umuvandimwe wawe kuyigandura. Andi mabwiriza 5 Umugore ntakambare imyambaro y’abagabo; n’umugabo ntakambare imyambaro y’abagore; kuko ukora atyo wese aba abaye ishyano Uhoraho Imana yawe yanga urunuka. 6 Nusanga ku nzira yawe hari icyari cy’inyoni kirimo utwana cyangwa amagi, cyaba mu giti cyangwa se ku butaka, nyina ibundikiye utwo twana cyangwa ayo magi, ntuzatware nyina n’utwana twayo. 7 Uzareke nyina yigurukire, uduswi twayo abe ari two utwara. Bityo uzagira umugisha n’ubugingo burambye. 8 Niwubaka inzu nshya, uzazengurutse ku musozo wayo umuguno urinda umuntu kugwa: ntuzatume inzu yawe ibazwa amaraso yameneka igihe umuntu azaba ahanutse hejuru yayo. 9 Ntuzagire indi mbuto utera mu murima wawe w’imizabibu; naho ubundi, ari iyo mbuto wabibyemo, ari n’umusaruro w’imizabibu, byose byahinduka umuziro. 10 Ntuzahingishe ikimasa n’indogobe biziritse ku mugogo umwe. 11 Ntuzambare umwenda ubohesheje ubwoya bw’intama buvanze n’imigwegwe. 12 Uzatere inshunda ku misozo y’impande enye z’umwenda wambara. Ibibazo byerekeye ubusambanyi 13 Umuntu narongora umugore, akaryamana na we, hanyuma akamubenga, 14 agatangira kumurega ko yiyandaritse, akamutera urubwa avuga ngo «Uyu mugore naramurongoye, mwegereye nsanga atakiri isugi», 15 icyo gihe se na nyina b’uwo mugore w’ikirongore bazatware ibimenyetso by’ubusugi bwe, babyereke abakuru b’umugi wabo bicaye ku irembo ryawo. 16 Se w’uwo mukobwa azabwire abakuru, ati «Uyu mukobwa ni uwanjye; namushyingiye uyu mugabo, none yamubenze. 17 Kandi dore aramurega ko ngo yiyandaritse, avuga ngo ’Umukobwa wawe ntakiri isugi!» Nuko bazarambure uwo mwenda imbere y’abakuru b’umugi. 18 Abakuru b’uwo mugi bazafate wa mugabo, bamuhane bikomeye. 19 Bazamuce icyiru cya sikeli ijana z’ifeza bazihe se w’umukobwa, kuko uwo mugabo yateye urubwa umwari wo mu Bayisraheli. Agomba kumugira umugore, kandi ntashobora kumusenda kugeza igihe azapfira. 20 Ariko icyo kirego kiramutse kibaye impamo, bagasanga uwo mukobwa yararongowe atakiri isugi, 21 bazamusohore bamusubize kwa se, maze abantu bo mu mugi wabo bazamutere amabuye kugeza igihe apfiriye, kuko yakoze ikizira mu Bayisraheli igihe yemera kubera indaya mu rugo rwa se. Muzakure ishyano hagati yanyu. 22 Umuntu nafatwa asambana n’umugore ufite umugabo, bombi bazabice: uwo mugabo wasambanyije umugore, n’umugore ubwe. Uzakure ishyano muri Israheli. 23 Umukobwa w’isugi nasabwa n’umugabo, maze undi mugabo akabonanira na we mu mugi wabo, bakaryamana, 24 bombi muzabajyane ku irembo ry’uwo mugi, mubatere amabuye kugeza igihe bapfiriye! Umukobwa azire ko yari mu mugi wabo, nyamara ntatabaze; n’umugabo azire ko yononnye umugeni wa mugenzi we. Muzakure ishyano hagati yanyu. 25 Ariko niba umugabo ahuriye mu gasozi n’umukobwa usabwa, akamufatira yo, akamusambanya, umugabo wamusambanyije azabe ari we wicwa wenyine; 26 naho umukobwa, ntuzagire icyo umutwara, kuko atakoze icyaha gikwiriye kumwicisha. Ibyo bimeze nk’uko umuntu yakubikira mugenzi we, akamwica: 27 wenda uwo mugabo yamusanze mu gasozi, umukobwa arataka, ntihagira uza kumutabara! 28 Umugabo nahura n’umukobwa utarasabwa, akamufata, akamusambanya, bagafatwa, 29 icyo gihe uwo mugabo wasambanyije umukobwa azahongera se amasikeli mirongo itanu y’ifeza; kandi kubera ko azaba yamwononnye, agomba kumugira umugore we, ntashobora no kuzamusenda kugeza igihe azapfira. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda