Ivugururamategeko 20 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmabwiriza yerekeye intambara 1 Nuhagurukira kurema urugamba urwanya abanzi bawe, ukabona bafite amafarasi, amagare y’intambara n’ingabo biruta ibyawe kuba byinshi, ntukabatinye, kuko Uhoraho Imana yawe ari kumwe nawe, we wagukuye mu gihugu cya Misiri. 2 Nimuzaba muri hafi yo kurema urugamba, umuherezabitambo azahagarare imbere, abwire rubanda ati 3 «Israheli, tega amatwi! Uyu munsi mugiye kurwanya abanzi banyu. Muramenye ntimucike intege, ntimugire ubwoba, ntimute umutwe, ntimuhinde umushyitsi imbere yabo. 4 Koko rero Uhoraho Imana yanyu aragendana namwe, kugira ngo arwanye abanzi banyu mu kigwi cyanyu, mbese abatabare.» 5 Abashinzwe kubahiriza amategeko na bo bazaze babwire rubanda bati «Hari umuntu uri hano waba yarubatse inzu nshya, none akaba atarayitaha? Nagende asubire iwe, kugira ngo hato atagwa ku rugamba, maze undi akaba ari we utaha iyo nzu ye. 6 Hari umuntu uri hano waba yarateye imizabibu, none akaba atararya imbuto zayo z’umuganura? Ngaho nagende yisubirire iwe, kugira ngo hato atagwa ku rugamba, maze undi akaba ari we urya imbuto z’umuganura. 7 Hari umuntu uri hano waba yarasabye umugeni none akaba ataramurongora? Ngaho nagende yisubirire iwabo, kugira ngo hato atagwa ku rugamba, maze undi muntu akaba ari we umurongorera umugeni.» 8 Abashinzwe kubahiriza amategeko bazongere babwire rubanda nanone bati «Hari umuntu uri hano waba afite ubwoba, akaba yacitse intege? Ngaho nagende yisubirire imuhira, yoye gukura umutima abavandimwe be nk’uko uwe umeze.» 9 Abashinzwe kubahiriza amategeko nibamara kubwira rubanda batyo, hazashyirweho abatware b’ingabo bo kuyobora rubanda. 10 Numara gusatira umugi ngo uwurwanye, bene wo uzabagire inama yo kugirana nawe amasezerano y’amahoro. 11 Nibagusubiza bati «Ngaho tugirane amasezerano y’amahoro», maze bakakugururira amarembo yabo, abantu uzasangamo bose uzabagire ingaruzwamuheto zawe, bajye bagukorera. 12 Ariko nibanga kugirana nawe amasezerano y’amahoro, bagashaka kurwana, uzagote umugi wabo; 13 Uhoraho Imana yawe azawukurekurira, maze abantu bawurimo bose ubamarire ku bugi bw’inkota. 14 Uzazigame gusa abakobwa, abana n’amatungo, n’ibindi byose biri muri uwo mugi bishobora gusahurwa, ubijyaneho iminyago. Uzarye ibyo wambuye abo babisha bawe, ibyo Uhoraho Imana yawe yaguhaye. 15 Azabe ari ko ugenza imigi ikuri kure cyane, itabarirwa mu migi y’ayo mahanga. 16 Ariko imigi y’ayo mahanga Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde, ni yo yonyine utazareka hagira ikintu kizima gihonoka. 17 Ahubwo uzatsembe rwose uwitwa Umuheti, Umuhemori, Umukanahani, Umuperezi, Umuhivi n’Umuyebuzi, uko Uhoraho Imana yawe yabigutegetse, 18 kugira ngo batazabigisha gukora amahano bajya bakora bashaka gushimisha imana zabo: mwaba mucumuriye Uhoraho Imana yanyu. 19 Numara igihe kirekire ugose umugi, ukarwanira kuwutsinda, ntuzabangure intorezo ngo utemagure ibiti bya bene wo, kuko imbuto zabyo ari zo zizagutunga: ntuzabiteme rero. None se igiti cyo mu murima na cyo ni umuntu, kugira ngo ube wakirwanya? 20 Icyakora ibiti uzi ko bitera imbuto ziribwa, byo uzabiteme ubisature, ubikuremo ibikoresho bigufasha kugota umugi murwana, kugeza igihe uwutsindiye. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda