Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ivugururamategeko 19 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Imigi y’ubuhungiro

1 Uhoraho Imana yawe namara gutsemba imbere yawe amahanga atuye mu gihugu Uhoraho aguhaye, maze ukabazungura, ugatura mu migi yabo no mu mazu yabo,

2 uzarobanure imigi itatu muri icyo gihugu cyawe, icyo Uhoraho Imana yawe aguhaye ngo ukigarurire;

3 uharure imihanda iganayo, ugabanyemo gatatu igihugu Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde, maze umuntu wese wishe undi ajye abona ubuhungiro.

4 Dore rero igihe umuntu wishe undi azashobora kuhahungira kugira ngo abeho: ni igihe azaba yishe bitari nkana mugenzi we, umuntu atari asanzwe yanga na mbere.

5 Nk’umuntu wajyana n’undi mu ishyamba gutema ibiti; hanyuma yamanika intorezo, ikamucika igihe ashaka gutema igiti, igakuka, igatarukira mugenzi we, ikamwica: uwo muntu ashobora guhungira muri umwe muri iyo migi, maze agakira atyo.

6 Ugomba guhorera uwe wapfuye ntazarakare, ngo atangire gukurikirana nyir’ukumwica, wenda amufatire mu nzira kubera ko urugendo ari rurerure, maze amutsinde aho. Koko rero, uwo mwishi ntakwiye guhanishwa urupfu, kubera ko mbere atari asanzwe yanga uwo yishe.

7 Ni cyo gitumye nguhaye iri tegeko, nti «Uzarobanure imigi itatu.»

8 Kandi Uhoraho Imana yawe niyagura ubwatsi bwawe, nk’uko yabirahiye abasokuruza bawe, maze akaguha igihugu cyose yasezeranye ko azakibaha —

9 kubera ko uzaba wakomeje kandi ugakurikiza aya mategeko yose ngushyikirije uyu munsi, bityo ugakunda Uhoraho Imana yawe kandi ukanyura mu nzira ze iminsi yose — icyo gihe kuri ya migi itatu ya mbere uzongereho indi itatu.

10 Bityo amaraso y’umuntu utacumuye ntazamenekera mu gihugu cyawe Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde: ayo maraso yazaguhama.

11 Ariko niba umuntu yari asanzwe yangana na mugenzi we, akamwubikira, akamugwa gitumo, akamukubita, undi agakurizaho gupfa; hanyuma uwo mwishi agahungira muri umwe muri ya migi,

12 abakuru bo mu mugi w’iwabo bazoherezeyo abantu bo kumufata bamukureyo, maze bamurekurire ugomba guhorera uwapfuye kugira ngo amwice.

13 Ntuzamugirire ibambe na busa. Uzahanagure ku Bayisraheli amaraso y’umuntu utacumuye, bityo uzagire amahoro.


Ibyerekeye imbago z’imirima

14 Ntuzimure imbago z’umurima w’umuturanyi wawe, uko zashinzwe n’abakurambere mu bukonde uzakeberwa mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye ngo ukigarurire.


Ibyerekeye abagabo n’urubanza

15 Umugabo umwe gusa ntazaze ngo ashinje umuntu wishe undi, cyangwa agakora icyaha cyangwa amafuti, ibyo ari byo byose; ubuhamya bw’abagabo babiri cyangwa batatu azabe ari bwo bashingiraho kugira ngo bashobore gutangiza urubanza.

16 Nihagira umugabo w’ibinyoma wihandagaza kugira ngo ashinje umuntu icyaha cy’ubwigomeke,

17 abo bantu bombi bazaba baburanira imbere y’Uhoraho, bazahagarare imbere y’abaherezabitambo n’abacamanza bazaba bariho icyo gihe.

18 Abacamanza bazaperereze neza, bavumbure ko nyakurega undi ari umuhamyabinyoma, urega umuvandimwe we ibintu by’ibihimbano.

19 Muzamucire urwo yashakaga gucira umuvandimwe we. Uzakure ishyano hagati yanyu.

20 Rubanda basigaye bazumva bivugwa, maze bashye ubwoba, baherukire aho gukorera muri mwe ibibi bimeze bityo.

21 Ntuzagire ibambe: amagara azahorwe andi, ijisho rihorwe irindi, iryinyo rihorwe irindi, ikiganza gihorwe ikindi, ikirenge gihorwe ikindi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan