Ivugururamategeko 18 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUburenganzira bw’Abalevi 1 Abaherezabitambo b’Abalevi n’inzu yose ya Levi, ntibazagira umugabane n’ubukonde muri Israheli: bazatungwa n’ibitambo biturwa Uhoraho hamwe n’amakoro ye. 2 Umulevi nta munani agira mu bavandimwe be: Uhoraho ni we munani we nk’uko yabimubwiye. 3 Dore rero uburenganzira abaherezabitambo bazagira muri rubanda no ku bantu baza gutura ibitambo by’inka cyangwa intama: bazajya baha umuherezabitambo urushyi rw’ukuboko, imisaya n’igifu. 4 Uzajye umuha kandi umuganura w’ingano zawe, n’uwa divayi yawe, n’uw’amavuta y’imizeti yawe n’uw’ubwoya bw’intama zawe. 5 Kuko ari we Uhoraho Imana yawe yatoranyije mu miryango yawe yose, kugira ngo we n’urubyaro rwe bagume aho iteka, bakora imirimo mitagatifu mu izina ry’Uhoraho. 6 Umulevi nava aho atuye, muri umwe mu migi yawe, aho ariho hose muri Israheli, agashaka kujya ahantu Uhoraho azaba yihitiyemo, 7 azajye akora imihango mitagatifu mu izina ry’Uhoraho Imana ye nk’uko ikorwa n’abavandimwe be bose b’Abalevi, ba bandi baguma imbere y’Uhoraho. 8 Ku byerekeye ibibatunga, bose bazajye babona umugabane ungana, uretse ibyo buri muntu muri bo azashobora kuronka ku kiguzi cy’ibintu yarazwe n’abasokuruza be. Abahanuzi b’ibinyoma n’umuhanuzi nyakuri 9 Numara kugera mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye, uramenye ntuzige gukora amahano akorwa n’ayo mahanga. 10 Muri mwe ntihazaboneke umuntu utura Imana umuhungu we cyangwa umukobwa we amujugunya mu muriro; ntihazaboneke umuntu uraguza cyangwa ukora imigenzo yo gutongera undi amarozi, 11 yo kuragura, kuzinga, guca inzaratsi, gushika abazimu n’abanzi, cyangwa se kuraguza ku bapfuye. 12 Kuko ukora ibyo wese, Uhoraho amuzira akamwanga urunuka; kandi bene ayo mahano ni yo yatumye Uhoraho Imana yawe amenesha ayo mahanga imbere yawe. 13 Uhoraho Imana yawe uzamwizirikeho rwose. 14 Koko rero ayo mahanga ugiye kunyaga ibyayo, akora ibyo gutongera n’ibyo kuragura. Woweho Uhoraho Imana yawe ntiyashatse ko ugenza utyo. 15 Uhoraho Imana yawe azitorera umuhanuzi umeze nkanjye, ukomoka muri mwe, mu bavandimwe bawe; azabe ari we mwumva. 16 Ni na cyo wasabye Uhoraho Imana yawe kuri Horebu, kuri wa munsi w’ikoraniro, igihe wavugaga uti «Sinshaka gukomeza kumva ijwi ry’Uhoraho Imana yanjye, sinshaka gukomeza kubona uwo muriro mwinshi, kugira ngo ntapfa!» 17 Ni bwo Uhoraho yambwiraga ati «Bagize neza kuba bavuze batyo! 18 Nzababonera umuhanuzi umeze nkawe, ukomoka mu bavandimwe babo; nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke, ajye ababwira ibyo mubwirije byose. 19 Kandi umuntu utazumva amagambo yanjye, ayo uwo muhanuzi nyine azavuga mu izina ryanjye, nzabimuryoza ubwanjye. 20 Ariko uwo muhanuzi nahangara kuvuga mu izina ryanjye ijambo ntamubwirije kuvuga, cyangwa akavuga mu izina ry’imana zindi, icyo gihe uwo muhanuzi azapfa.» 21 Yenda wakwibaza uti «Tuzamenya dute ko ijambo iri n’iri Uhoraho atari we warivuze?» 22 Umuhanuzi navuga mu izina ry’Uhoraho, maze icyo avuze ntikibe, ntigisohore, icyo gihe bizaba atari ijambo ryavuzwe n’Uhoraho; uwo muhanuzi azaba yavuze ibyo yihimbiye. Ntugomba kumutinya! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda