Ivugururamategeko 17 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Ntuzatambire Uhoraho Imana yawe inka cyangwa intama ifite ubusembwa cyangwa indi nenge yavukanye, kuko ari ishyano Uhoraho Imana yanyu yanga urunuka. 2 Niba iwawe cyangwa muri umwe mu migi Uhoraho Imana yanyu aguhaye hari umugabo cyangwa umugore ukora ibintu bidatunganiye amaso y’Uhoraho Imana yawe, agaca ku Isezerano rye, 3 maze akajya kuyoboka izindi mana, akazipfukama imbere, agasenga izuba, ukwezi cyangwa ikindi kintu cyose mu biri ku ijuru, kandi narabibujije, 4 hanyuma bakamukuregera cyangwa ukagira ukundi wumva babivuga, uzaperereze ubyitondeye; maze nubona hari ibyemezo by’uko iryo shyano rikorwa muri Israheli, 5 uzasohore uwo mugabo cyangwa uwo mugore ukora iryo shyano, umujyane ku irembo ry’umugi wawe, maze uwo mugabo cyangwa uwo mugore uzabatere amabuye, kugeza igihe bapfira. 6 Ntihazagire ucirwa bene urwo rubanza rwo gupfa hatabonetse abagabo babiri cyangwa batatu bamushinja; naho nashinjwa n’umuntu umwe gusa, ntibazamwice. 7 Abagabo bamushinja bazabe ari bo bafata iya mbere mu kumwica, hanyuma habone gukurikiraho rubanda rwose. Uzakure ishyano hagati yanyu. Imanza zigoye zizajya zicirirwa mu Ngoro y’Imana 8 Nihaboneka urubanza rukunaniye rwerekeye icyaha cy’ubwicanyi, amahane cyangwa gukomeretsa undiibyo biburanishirizwa mu rukiko rw’umugi wawe — uzashyire nzira ujye ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo; 9 maze usange abaherezabitambo b’Abalevi hamwe n’umucamanza uzaba ariho icyo gihe, ubasobanuze: na bo bazakumenyesha uko baciye urubanza rwawe. 10 Nawe rero uzakurikize icyemezo bazaba bakubwiriye aho hantu Uhoraho azaba yarihitiyemo, wihatire gukora ukurikije ibisobanuro byabo byose. 11 Uko ibisobanuro baguhaye biteye n’uko urubanza rwawe baruciye, azabe ari ko ugenza, nta gutanira iburyo cyangwa ibumoso bw’icyemezo cy’urubanza bazaba bakumenyesheje. 12 Nihagira umuntu ugira ihinyu ntiyumvire umuherezabitambo ubereyeho gukora imirimo mitagatifu y’Uhoraho Imana yawe, cyangwa ntiyumvire umucamanza, uwo muntu agomba kwicwa. Uzakure ishyano muri Israheli. 13 Rubanda rwose bazabimenya, batinye, maze habure uwongera kuba umunyahinyu. Amabwiriza yerekeye umwami 14 Numara kugera mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye, ukakigarurira, ukagituramo, maze ukibwira uti «Ndashaka umwami untegeka nk’uko ayandi mahanga yose ankikije ameze», 15 umwami uzimika ngo agutegeke agomba kuba ari uwo Uhoraho Imana yawe yitoreye ubwe. Umwami uzimika ngo agutegeke, uzamushake mu bavandimwe bawe; uramenye ntuzimike umunyamahanga utari umuvandimwe wawe. 16 Ariko rero, azirinde gutunga amafarasi menshi, cyangwa gusubiza rubanda mu Misiri kugira ngo abone uko agwiza umubare w’amafarasi; kuko Uhoraho yababwiye ati «Oya, ntimuzasubize ukundi muri iyo nzira!» 17 Ikindi kandi, ntagomba kugira abagore benshi cyane: ibyo byatuma umutima uteshuka inzira nziza. Ku byerekeye ifeza na zahabu, ntazashake gutunga ibirenze urugero. 18 Kandi namara kwima ingoma, aziyandukurire mu gitabo aya mategeko, ayashyikirijwe n’abaherezabitambo b’Abalevi. 19 Ayo mategeko azamugume hafi, ajye ayasoma iminsi yose y’ukubaho kwe, kugira ngo yige gutinya Uhoraho Imana ye, yitondera amagambo yose y’iri Tegeko n’amabwiriza arimo, kugira ngo abikurikize. 20 Bityo, azirinda kwirata imbere y’abavandimwe, no gutanira ibumoso cyangwa iburyo bw’ayo mategeko; maze azarambe ku ngoma, we n’urubyaro rwe, muri Israheli. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda