Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ivugururamategeko 15 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umwaka w’isabato

1 Uko imyaka irindwi ishize, uzajye urekera imyenda abayikurimo.

2 Dore rero kubarekera imyenda icyo bivuga: Umuntu wese uzaba yaragize icyo yagurije mugenzi we, azareka uburenganzira agifiteho; ntazakoreshe agahato ngo yishyuze mugenzi we cyangwa mwene wabo, kuko hazaba hatangajwe igihe cyo guhara imyenda, bigiriwe Uhoraho.

3 Umunyamahanga we ushobora kumushyiraho agahato ngo akwishyure; ariko ibyo umuvandimwe wawe akurimo uzabimurekere.

4 Ndetse ntihakagire abakene baba muri mwe, kuko Uhoraho atazabura rwose kukugwizaho umugisha mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde ngo ucyigarurire,

5 upfa gusa kwihatira kumvira Uhoraho Imana yawe ubishyizeho umwete, ukitondera gukurikiza aya mategeko yose ngushyikirije uyu munsi.

6 Uhoraho Imana yawe namara kuguha umugisha nk’uko yabigusezeranyije, uzajya uguriza amahanga menshi ku bugwate, ariko wowe ntuzayaguzaho ku bugwate; uzahaka amahanga menshi, wowe ntazaguhaka.

7 Nihaba muri mwe umukene, ari umwe wo muri bene wanyu, atuye muri umwe mu migi yawe, mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye, ntuzanangire umutima wawe ngo ugundire ibyawe, ubyimeho mwene wanyu w’umukene;

8 ahubwo ntuzatinye kumuramburira intoki, maze wemere kumuguriza ku bugwate ibyo ashobora kuba akeneye byose.

9 Uramenye ntuzagire ku mutima wawe ibitekerezo bigoramye, wibwira uti «Dore umwaka wa karindwi ugiye gutaha, umwaka wo guhara imyenda», ibyo bigatuma rero urebana imbabazi nke mwene wanyu w’umukene, ukanga kugira icyo umuha. Kuko icyo gihe aramutse atakiye Uhoraho akurega, wabarwaho icyaha!

10 Ntuzabure kumuha, kandi niba umuhaye, bigire utagononwa; kuko ibyo ari byo bizatuma Uhoraho Imana yawe aguhera umugisha mu mirimo ukora yose n’ibyo wimirije imbere byose.

11 Kubera ko abakene badateze gushira mu gihugu, nguhaye nanone iri tegeko: Ntuzabure kugira icyo uha mwene wanyu, n’umunyabyago, n’umutindi uri mu gihugu cyawe.


Kurekura abacakara b’Abahebureyi

12 Nihagira mwene wanyu w’Umuhebureyi, yaba umugabo cyangwa umugore witanze ngo umugure, maze akagukorera imyaka itandatu ari umucakara, mu wa karindwi uzamurekure umusubize ubwigenge.

13 Kandi numurekura ngo agende abeho yigenga, ntuzamusezerere ngo agende amara masa;

14 ahubwo uzamuhe ibintu byinshi ku matungo yawe no ku myaka usaruye, no ku muvure wawe wengeramo divayi: uko Uhoraho azaba yaraguhaye umugisha, azabe ari ko nawe umuha.

15 Uzibuke yuko nawe wari umucakara mu gihugu cya Misiri, maze Uhoraho Imana yawe akagucungura; ni cyo gituma nguhaye iryo tegeko uyu munsi.

16 Ariko uwo mucakara nakubwira ati «Sinshaka kuva iwawe», kubera urukundo agufitiye, wowe n’abo mu rugo rwawe, maze akaba amerewe neza iwawe,

17 uzende uruhindu, urumupfumuze ugutwi umwegetse ku rugi rw’iwawe, maze abe umugaragu wawe burundu. N’umuja wawe uzamugenze utyo.

18 Numurekura ngo akuveho, abeho yigenga, ntibizagutere agahinda; kuko kuba yaragukoreye imyaka itandatu yose, yakungukiye ibiruta incuro ebyiri ibyo umupagasi ahembwa; kandi Uhoraho Imana yawe azaguhera umugisha mu byo uzakora byose.


Ikivutse uburiza cyose kizaturwe Imana

19 Uburiza bwose bw’igitsinagabo buzavuka ku matungo yawe maremare n’amagufi, uzabwegurira Uhoraho Imana yawe; ntugakoreshe imirimo uburiza bw’itungo ryawe rirerire cyangwa ngo wogoshe uburiza bw’intama yawe.

20 Buri mwaka uzajye ubujyana imbere y’Uhoraho Imana yawe, ahantu Uhoraho azaba yihitiyemo, maze uburireyo ubusangire n’abo mu rugo rwawe.

21 Niba hari inenge bwavukanye, bukaba bucumbagira cyangwa buhumye, cyangwa se bufite inenge yindi bwavukanye, ntuzabutambire Uhoraho Imana yawe:

22 uzaburire iwanyu, ubusangire n’umuntu uhumanye kimwe n’udahumanye, nk’uko musangira isirabo n’impara.

23 Gusa rero uzirinde kurya amaraso yabwo, ahubwo uzayavushirize ku butaka nk’uko bamena amazi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan