Ivugururamategeko 14 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuImigenzo ibujijwe igihe cyo kwiraburira uwapfuye 1 Muri abana b’Uhoraho Imana yanyu. Ntimuziraburire uwapfuye mwica indasago ku mubiri cyangwa mwitega ibiharanjongo ku mutwe w’imbere. 2 Kuko uri ubwoko bweguriwe Uhoraho Imana yawe: ni wowe Uhoraho yihitiyemo, kugira ngo mu mahanga yose ari ku bwisanzure bw’isi, ube ubukonde bwe. Inyama ziribwa n’izitaribwa 3 Ntuzarye ikintu cyose kizira. 4 Dore ubwoko bw’inyamaswa ushobora kurya: inka, intama, ihene, 5 impara, isirabo, indonyi, inyemera, impongo, ifumberi n’isha. 6 Mbese inyamaswa yose y’ikinono gisatuyemo kabiri kandi yuza, mushobora kuyirya. 7 Ariko mu nyamaswa zuza n’izifite ikinono gisatuye, izo uzirinda kurya ni izi: ingamiya, urukwavu n’impereryi, kuko zuza ariko ntizigire ikinono; zabahumanya. 8 N’ingurube, kuko ifite ikinono ariko ntiyuze, na yo ni umuziro kuri mwe: ntimukarye inyama zayo cyangwa ngo mukore ku ntumbi yayo. 9 Mu nyamaswa zose zo mu mazi, izo mushobora kurya ni izi: inyamaswa yose ifite amababa yogesha hamwe n’isharankima, mushobora kuyirya; 10 naho idafite amababa yogesha, kimwe n’isharankima, muzirinde kuyirya; yabahumanya. 11 Igisiga cyose kidahumanya, mushobora kukirya. 12 Ariko ibisiga muzirinda kurya ni ibi: kagoma, itanangabo, icyaruzi, 13 nyirabarazana, ikizu, n’ubwoko bwose bw’ibyanira, 14 ubwoko bwose bw’ibikona, 15 inyombya, nyiramurobyi, ubwoko bwose bwa za sakabaka, mbuni, 16 igihunyira gito, n’igihunyira kinini, n’igihunyira cy’amatwi, 17 inzoya, inkongoro, na sarumfune, 18 igishondabagabo, ubwoko bwose bw’uruyongoyongo, umusure, n’agacurama. 19 Udusimba twose tuguruka ni umuziro kuri wowe, muzirinde kuturya. 20 Inyoni zose zidahumanya, mushobora kuzirya. 21 Inyamaswa yose yipfushije, ntimuzayirye: uzayirekere umusuhuke utuye mu mugi wawe, maze ayirye; cyangwa se uzayigurishe ku munyamahanga. Kuko woweho uri ubwoko bweguriwe Uhoraho Imana yawe. Ntuzateke umwana w’ihene mu mahenehene ya nyina. Gutanga icya cumi buri mwaka na buri myaka itatu 22 Buri mwaka uzajye ugerura kimwe cya cumi ku bihingwa byose uzaba warabibye, ukabisarura mu mirima yawe. 23 Uzajye imbere y’Uhoraho Imana yawe, ahantu azaba yihitiyemo ngo ahatuze Izina rye, maze abe ari ho urira ituro ry’icya cumi cy’ingano wejeje, n’icya divayi yawe, n’icy’amavuta y’imizeti yawe, n’uburiza bw’amatungo yawe maremare n’amagufi; bityo uzigireho kujya utinya Uhoraho Imana yawe iminsi yose. 24 Niba urugendo ari rurerure cyane ku buryo udashobora kujyana ituro ry’icya cumi cy’ibyawe, kubera ko nyine ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo kugira ngo ahatuze Izina rye ari kure y’iwawe, niba kandi Uhoraho Imana yawe azaba yarakugwijeho umugisha, 25 icyo gihe icya cumi cy’ibyawe uzakigurane feza, ugende uzicigatiye mu ntoki, maze abe ari zo ujyana ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo. 26 Nugerayo, uzatanga izo feza uziguremo icyo ushatse cyose: itungo rirerire cyangwa irigufi, divayi cyangwa indi nzoga, mbese ikintu cyose umutima wawe uzaba ushaka. Uzabirire aho ngaho imbere y’Uhoraho Imana yawe, ubisangire n’ab’iwawe, maze munezerwe. 27 Ariko ntuzarangarane Umulevi utuye mu mugi wawe, kuko we adafite umugabane cyangwa umunani nkawe. 28 Uko imyaka itatu ishize, uzajye ugerura icya cumi cy’imyaka yose wejeje muri uwo mwaka, maze ubibike mu mugi wawe. 29 Nuko Umulevi – kuko we adafite umugabane cyangwa umunani nkawe – kimwe n’imfubyi n’umupfakazi bari mu migi yawe, bazaze barye bahage uko bashaka, kugira ngo Uhoraho Imana yawe aguhere umugisha mu mirimo ukora yose. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda