Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ivugururamategeko 13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Mwirinde abashukanyi bogeza ibigirwamana

1 Aya mategeko yose mbahaye, murihatire kuyakurikiza; ntuzagire icyo wongeraho cyangwa icyo ugabanyaho.

2 Nihagira umuhanuzi cyangwa umubonekerwa waduka muri mwe n’aho yaguhanurira ikimenyetso cyangwa igitangaza kizaba,

3 maze icyo kimenyetso cyangwa icyo gitangaza yari yakubwiye kikaba koko– nuko akakoshya agira ati «Reka tuyoboke imana zindi, tuzisenge», imana utigeze umenya,

4 ntuzumve amagambo y’uwo muhanuzi cyangwa ngo witabire inzozi z’uwo mubonekerwa; kuko ubwo ari Uhoraho Imana yanyu uzaba ubagerageza, kugira ngo arebe niba koko muri abantu bakunda Uhoraho Imana yanyu n’umutima wanyu wose, n’amagara yanyu yose.

5 Uhoraho Imana yanyu ni we wenyine mugomba gukurikira no gutinya; amategeko ye ni yo mugomba gukurikiza; ijwi rye ni ryo mugomba kumva; ni we mugomba gusenga; ni we mugomba kwizirikaho.

6 Naho uwo muhanuzi cyangwa uwo mubonekerwa, muzamwice kubera ko azaba yababwirije kugomera Uhoraho Imana yanyu, wabakuye mu gihugu cya Misiri, akababohoza mu nzu y’ubucakara: uwo muntu yari agamije kubatesha inzira Uhoraho Imana yanyu yababwirije gukurikira. Muzakure ishyano hagati yanyu!

7 Mwene so cyangwa mwene nyoko, umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, umugore upfumbase cyangwa incuti yawe y’amagara, naramuka agusanze rwihishwa akakugira inama ati «Reka dusenge imana zindi» — imana utigeze umenya, na ba sogokuru batigeze bamenya,

8 imana z’amahanga agukikije, yaba ari aya hafi cyangwa ari aya kure, uhereye ku mpera y’isi ukagera ku yindi –

9 ntuzamwemerere, ntuzamwumve, ntuzamugirire impuhwe, ntuzashake kumukiza, ntuzamuhishire;

10 ahubwo ugomba kumwica nta kabuza. Ikiganza cyawe kizabe icya mbere mu kumwica, hanyuma habone gukurikiraho rubanda rwose.

11 Uzamutere amabuye, maze apfe azize ko azaba yagerageje kugushuka ngo agucishe ukubiri n’Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara.

12 Abayisraheli bose bazabyumva maze batinye, baherukire aho gukorera ibibi bimeze bityo muri mwe rwagati.

13 Mu migi Uhoraho Imana yawe aguhaye guturamo, nuramuka wumvise inkuru y’uko hari ahadutse abantu b’ibyohe muri mwe,

14 bagashuka abatuye mu rusisiro rwabo bababwira bati «Nimucyo tuyoboke imana z’ahandi», imana mutigeze mumenya,

15 icyo gihe uzabibaririze, ubisobanuze neza, ubigenzure witonze. Nusanga ari byo koko, yuko bene iryo shyano ryakorewe hagati yanyu,

16 ntuzatindiganye kumarira ku icumu abaturage b’uwo mugi bose, uwurimburane n’ibirimo byose, n’amatungo yabo uyamarire ku bugi bw’inkota.

17 Ibisahuwe byose uzabiteranyirize ku karubanda, maze uwo mugi hamwe n’ibintu byose bisahuwe uzabitwikire Uhoraho Imana yawe. Uwo mugi uzahinduka umuyonga ingoma ibihumbi, ntuzigere wongera kubakwa ukundi.

18 Ntuzagire ikintu na kimwe utwara mu bizaba byaciriwe umuvumo wo kurimburwa. Bityo Uhoraho azashira uburakari, maze akugirire impuhwe, akwereke ubugwaneza bwe, kandi aguhe kugwira nk’uko yabisezeranyije abasokuruza bawe;

19 kuko uzaba wumviye ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, ugakurikiza amategeko ye yose ngushyikirije uyu munsi, ugakora ibitunganiye Imana yawe.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan