Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ivugururamategeko 12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


AMATEGEKO Y’UHORAHO

1 Dore amategeko n’imihango mukwiye kuzitondera mu gihugu Uhoraho Imana y’abasokuruza bawe yaguhaye gutunga, muzabikurikize iminsi yose muzamara ku isi.


Mujye musengera Uhoraho ahantu hamwe gusa

2 Ahantu hose amahanga mugiye kunyaga yasengeraga imana zabo, muzahasenye muhatsiratsize: haba ku misozi miremire, haba ku tununga cyangwa se mu nsi y’ibiti bitohagiye byose.

3 Muzasenye intambiro zabo, mumenagure inkingi zabo z’amabuye, mutwike ibiti byabo bisengwa, mumenagure amashusho yabo, mbese muzazimanganye amazina y’izo mana, yibagirane aho hantu.

4 Uhoraho Imana yanyu, we ntimuzamugirire nk’uko bo bagiriraga imana zabo;

5 ahubwo ahantu Uhoraho Imana yanyu azaba yihitiyemo mu miryango yanyu yose kugira ngo ahature, ni ho honyine uzajya umushakira, ukanahayoboka.

6 Azabe ari ho mujyana ibitambo byanyu bitwikwa, n’ibitambo byanyu bindi, n’icya cumi cy’umutungo wanyu, n’imisanzu yanyu, n’amaturo y’uguhigura, n’ibindi mutanze ku bwende, n’uburiza bw’amatungo yanyu maremare n’amagufi.

7 Azabe ari ho mujya kurira imbere y’Uhoraho Imana yanyu, muhadabagirire hamwe n’abo mu ngo zanyu, mwishimire ibikorwa byose Uhoraho Imana yanyu azaba yabahereyemo umugisha.

8 Ntimuzagenze nk’uko tugenza ubu ngubu hano, aho buri muntu yikorera uko abyumva.

9 Koko rero ntimuragera aho mwagenewe kuruhukira, mu bukonde Uhoraho Imana yanyu abahaye.

10 Ariko mugiye kwambuka Yorudani, muture mu gihugu Uhoraho Imana yanyu abahayeho umunani; azabaha kuruhuka abanje kubakiza ababisha banyu bose babagose, maze muhature nta mpagarara mufite.

11 Ahantu Uhoraho Imana yanyu azaba yihitiyemo ngo ahatuze izina rye, ni ho muzajyana ibi mbategetse byose: ibitambo byanyu bitwikwa, n’ibitambo byanyu bindi, n’imisanzu yanyu, hamwe n’ibyo muzaba mwishakiye byose guha Uhoraho ngo bibe ituro ry’uguhigura.

12 Azabe ari ho mujya kwishimira imbere y’Uhoraho Imana yanyu, mwebwe n’abahungu banyu, n’abakobwa banyu, n’abagaragu banyu n’abaja banyu, n’Abalevi bari mu migi yanyu, kuko bo badafite umugabane cyangwa umunani nkamwe.

13 Uzirinde guturira ibitambo byawe bitwikwa ahantu ubonye hose.

14 Ahubwo ahantu Uhoraho azihitiramo mu bukonde bw’umwe mu miryango yawe, ni ho honyine uzaturira ibitambo byawe bitwikwa; aho ni ho uzakorera ibyo ngutegetse byose.

15 Cyakora, ushobora gukinja amatungo no kurira inyama zayo mu migi yawe yose uko ushaka, bikurikije uko Uhoraho Imana yawe azaba yaraguhaye umugisha. Abahumanye n’abadahumanye bemerewe kuzaryaho, nk’uko barya isirabo cyangwa impara.

16 Cyakora, ntimuzarye amaraso: muzayavushirize ku butaka nk’abamena amazi.

17 Ikindi kandi, uramenye ntuzarire mu mugi wawe icya cumi cy’ingano zawe, n’icya divayi yawe nshya, n’icy’amavuta y’imizeti yawe, cyangwa se uburiza bw’amatungo yawe maremare n’amagufi, cyangwa ibitambo byose by’uguhigura, cyangwa ibintu utanze ku bwende, n’imisanzu;

18 uzajye ubirira gusa imbere y’Uhoraho Imana yawe, ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo, ubisangire n’umuhungu wawe, n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe, n’umuja wawe, n’Umulevi uri mu mugi wawe; mudabagirire imbere y’Uhoraho Imana yawe, wishimire ibyo wakoze byose.

19 Uzirinde kurangarana Umulevi igihe cyose uzamara ku butaka utuyeho.

20 Uhoraho Imana yawe namara kwagura igihugu cyawe nk’uko yabigusezeranyije, maze nawe ukibwira uti «Reka ndye inyama», bitewe n’uko umutima wawe uzishaka, uzarye inyama uko umutima wawe ushaka kose.

21 Niba ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo ngo ahatuze izina rye hakubereye kure, ukananirwa kujyayo, uzabage amwe mu matungo yawe maremare cyangwa amagufi Uhoraho azaba yaraguhaye, ubigire uko nagutegetse, maze urire izo nyama mu mugi wawe uko umutima wawe ushaka kose.

22 Rwose uzirire izo nyama nk’uko barya isirabo cyangwa impara! Abahumanye n’abadahumanye bazazirye kimwe.

23 Icyakora, uramenye uzirinde kurya amaraso, kuko amaraso ari yo buzima; ntuzaryane rero inyama n’ubuzima bwazo.

24 Uramenye ntuzayarye: amaraso uzajye uyavushiriza ku butaka nk’uko bamena amazi.

25 Uramenye ntuzayarye, kugira ngo wowe n’abana bazagukomokaho muzahirwe kubera ko uzaba wakoze igitunganye mu maso y’Uhoraho.

26 Ibintu byonyine uzajyana ahantu Uhoraho azaba yarihitiyemo, ni ibyo uzaba wareguriye Imana kimwe n’amatungo yawe y’uguhigurwa.

27 Ibitambo bitwikwa – ni ukuvuga inyama hamwe n’amaraso – uzabiturire ku rutambiro rw’Uhoraho Imana yawe; amaraso y’ibitambo byawe azamenwe ku rutambiro rw’Uhoraho Imana yawe, naho inyama zabyo uzazirye.

28 Uritondere kumva amagambo yose y’amategeko nguha, kugira ngo wowe n’abana bazagukomokaho uko imyaka itashye muzahirwe mubikesheje kugenza neza no gukora igitunganye mu maso y’Uhoraho Imana yawe.


Kwirinda imana z’Abakanahani

29 Uhoraho Imana yawe namara kurimbura imbere yawe amahanga ugiye gusanga ngo ubanyage ibyabo, nawe kandi numara kubanyaga ibyabo maze ugatura mu gihugu cyabo,

30 uramenye ntuzagwe mu mutego ngo ugenze nka bo nibamara kuzima imbere yawe; uzirinde kubaririza ibyerekeye imana zabo uvuga uti «Harya, ya mahanga yubahaga imana zayo ate, kugira ngo nanjye ngenze nka yo?»

31 Uramenye ntuzagirire Uhoraho Imana yawe ibyo bagirira imana zabo, kuko ikintu cyose Uhoraho yita gukora ishyano, icyo yanga urunuka cyose, bo bagikoreye imana zabo: ndetse bagejeje n’aho kujya batwikira izo mana abahungu babo n’abakobwa babo!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan