Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ivugururamategeko 11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Uzakunde rero Uhoraho Imana yawe, ukurikize amategeko ye, imigenzo ye, amabwiriza ye n’amateka ye, ubigire iminsi yose.


Israheli irajye izirikana ibyo Imana yayigiriye

2 Mwe murabizi ubu — ariko abana banyu ntibabimenye kandi ntibabyiboneye — mwe mwamenye ukuntu Uhoraho Imana yanyu yabigishije, mwamenye ubuhangange bwe, n’imbaraga n’umurego by’ukuboko kwe.

3 Mwabonye ibimenyetso bye n’ibigwi bye muri Misiri nyirizina, mwabonye ibyo yakoreye Farawo umwami wa Misiri n’igihugu cye cyose.

4 Mwamenye ibyo yakoreye ingabo z’Abanyamisiri, amafarasi yabo n’amagare yabo, akabubikaho amazi y’inyanja y’Urufunzo igihe bari babasatiriye, maze Uhoraho akabarimbura buheriheri.

5 Mwabonye kandi ibyo yabakoreye mwebwe, kuva igihe mwari mu butayu kurinda mugera hano,

6 n’ibyo yakoreye Datani na Abiramu, bene Eliyabu wo mu muryango wa Rubeni: imbere y’Abayisraheli bose, ubutaka bwarasamye bubamirana n’ab’iwabo bose, n’amahema yabo, ndetse n’abantu bose bari babashyigikiye.

7 Mbese mwiboneye n’amaso yanyu ibigwi by’Uhoraho!

8 Muzakomeze rero amategeko yose mbahaye uyu munsi, kugira ngo muzabe intwari, mwigarurire igihugu mugiye kwinjiramo ngo mugitunge,

9 maze muzarambe ku butaka Uhoraho yarahiriye kuzaha abasokuruza banyu hamwe n’urubyaro rwabo — igihugu gitemba amata n’ubuki.


Igihugu Uhoraho yitaho

10 Nanone igihugu ugiye kwinjiramo ngo ukigarurire nta bwo gihwanye n’igihugu cya Misiri mwavuyemo. Aho ngaho wabibaga imbuto zawe, ukaziyoboramo amazi ukoresheje ikirenge cyawe, nk’uko umuntu avomerera umurima w’imboga;

11 naho igihugu mugiyemo ngo mukigarurire ni igihugu kirimo imisozi n’ibikombe, cyuhirwa amazi y’imvura:

12 ni igihugu Uhoraho Imana yawe yitaho, Uhoraho Imana yawe agihozaho amaso kuva mu ntangiriro y’umwaka kugera ku ndunduro yawo.

13 Nimugira umwete wo kumvira koko amategeko yanjye, ayo nguhaye none, mukabigira mukunda Uhoraho Imana yanyu, munamukorera n’umutima wanyu wose n’amagara yanyu yose,

14 mu gihe gikwiye nzavubira ubutaka bwanyu imvura bukeneye, ari iy’umuhindo ari n’iy’urugaryi, muzasarure imyaka yanyu y’impeke na divayi nshya, n’amavuta y’imizeti;

15 kandi nzameza ubwatsi bw’amatungo yawe mu nzuri zawe, maze uzarye uhage.

16 Muramenye, imitima yanyu itazoshywa mugateshuka inzira, mukayoboka izindi mana, mukazipfukamira;

17 kuko icyo gihe uburakari bw’Uhoraho bwabagurumanira, akaziba ijuru, akica imvura, ubutaka ntibwongere kwera imyaka, bityo mukarimbuka bidatinze, mugashira mu gihugu cyiza Uhoraho abahaye.

18 Aya magambo yanjye mwumvise, muzayabike muri mwe, mu mitima yanyu, muyagire ikimenyetso kidasibangana mu biganza byanyu, muyatamirize mu ruhanga hagati y’amaso yanyu.

19 Muzayigishe abana banyu, muyabasubirishemo igihe wicaye iwawe n’igihe ugenda mu nzira, igihe uryamye n’igihe ubyutse.

20 Uzayandike ku nkomanizo z’umuryango w’inzu yawe, no ku marembo y’imigi yawe,

21 kugira ngo mwebwe n’abana banyu muzarambe mu gihugu Uhoraho yarahiriye kuzaha abasekuruza banyu, uko ijuru rizahora hejuru y’isi.

22 Nimugira rwose umwete wo gukomeza ayo mategeko yose mbahaye ngo muyakurikize, mugakunda Uhoraho Imana yanyu, mukagenda mu nzira ze zose, kandi mukamwihambiraho,

23 Uhoraho azamenesha ariya mahanga yose ari imbere yanyu, bityo munyage amahanga abaruta ubwinshi kandi abarusha amaboko.

24 Ahantu hose muzashinga ikirenge hazaba habaye ahanyu; kuva ku butayu bwo mu majyepfo, kugera kuri Libani mu majyaruguru, kuva ku ruzi rwa Efurati mu burasirazuba kugera ku Nyanja y’Iburengerazuba, ngicyo igihugu cyanyu.

25 Nta muntu uzatinyuka kubahangara; Uhoraho azakangaranya igihugu muzakandagiramo cyose, babatinye nk’uko yabibasezeranyije.


Muhitemo umugisha cyangwa umuvumo

26 Dore, uyu munsi mbashyize imbere umugisha n’umuvumo.

27 Umugisha muzawubona nimwumvira amategeko y’Uhoraho Imana yanyu mbagejejeho none;

28 umuvumo muzawugira nimutumvira amategeko y’Uhoraho Imana yanyu, mugateshuka inzira mbabwirije none, ngo mwikurikirire izindi mana mutari muzi.

29 Kandi Uhoraho Imana yawe namara kukugeza mu gihugu ugiye kwinjiramo kugira ngo ukigarurire, uzavugire umugisha ku musozi wa Garizimu, n’umuvumo uwuvugire ku musozi wa Ebali.

30 Iyo misozi yombi iri hakurya ya Yorudani, (hirya y’inzira igana iburengerazuba mu gihugu cy’Abakanahani batuye muri Araba), iteganye na Giligali, hafi y’ibiti by’imishishi by’i More.

31 Koko rero mugiye kwambuka Yorudani, mwigarurire igihugu Uhoraho Imana yanyu abahaye: muzakigarurira maze mugituremo . . .

32 Ariko rero muzajye mwihatira gukurikiza amategeko yose n’imihango mbashyikirije uyu munsi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan