Ivugururamategeko 10 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIkimasa gikozwe muri zahabu: Imbabazi z’Uhoraho 1 Nuko Uhoraho arambwira ati «Baza ibindi bimanyu bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere, hanyuma ubizamukane unsange ku musozi; ubaze n’ubushyinguro mu giti. 2 Kuri ibyo bimanyu by’amabuye nzandikaho amagambo yari ku bya mbere wamenaguye; hanyuma uzashyire ibyo bimanyu by’amabuye mu bushyinguro.» 3 Nuko mbaza ubushyinguro mu giti cy’umunyinya, mbaza n’ibimanyu bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere, maze nzamuka umusozi mfashe bya bimanyu bibiri by’amabuye mu ntoki. 4 Uhoraho rero, akoresheje umukono usa n’uwa mbere, yandika ku bimanyu bibiri by’amabuye ya Mategeko cumi yari yabatangarije ku musozi avugira mu muriro rwagati, igihe mwari mwakoranye. Nuko Uhoraho ansubiza ibyo bimanyu by’amabuye. 5 Hanyuma ndikubura manuka umusozi; mbishyira muri bwa bushyinguro nari nabaje, maze bigumamo nk’uko Uhoraho yari yabintegetse. 6 Nuko Abayisraheli bahaguruka bava ku mariba ya bene Yahakani berekeza i Mosera. — Aho ni ho Aroni yapfiriye, aranahahambwa; umuhungu we Eleyazari aramusimbura, aba umuherezabitambo. — 7 Bahavuye, bajya i Gudigoda; nyuma bava i Gudigoda berekeza i Yotibata, mu karere k’utugezi twinshi. 8 Icyo gihe Uhoraho arobanura umuryango wa Levi, awushinga kujya utwara ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, guhagarara imbere y’Uhoraho, gukora imihango imugenewe, no guha rubanda umugisha mu izina rye, nk’uko bakibikora na n’ubu. 9 Ni cyo gituma Abalevi batagira umunani cyangwa umugabane w’umwihariko nk’abavandimwe babo; Uhoraho ni we munani wabo, nk’uko Uhoraho Imana yawe yabibasezeranyije. 10 Bityo, namaze kuri uwo musozi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine nk’ubwa mbere, kandi na bwo Uhoraho yongera kunyumva; Uhoraho yisubiyeho, ntiyakurimbura. 11 Nuko Uhoraho arambwira ati «Haguruka! Jya imbere y’imbaga, utange ikimenyetso cyo gushyira nzira, bajye mu gihugu narahiriye abasokuruza babo ko nzakibaha ngo bakigarurire.» Itegeko ry’urukundo n’iryo kumvira 12 None rero Israheli, ubu Uhoraho Imana yawe agutezeho iki? Icyo agutezeho ni uko watinya Uhoraho Imana yawe, ugakurikira inzira ze zose, ugakunda Uhoraho Imana yawe kandi ukamukorera n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, 13 ugakomeza amategeko y’Uhoraho n’amabwiriza nguhaye uyu munsi, kugira ngo uzahirwe. 14 Dore Uhoraho Imana yawe ni nyir’ijuru, na nyir’ijuru rihatse ayandi, akaba na nyir’isi hamwe n’ibiyiriho byose. 15 Nyamara abasokuruza bawe bonyine ni bo Uhoraho yihambiriyeho arabakunda; nyuma yabo, abana babakomokaho, ari bo mwebwe, yabatoranyije mu yandi mahanga yose, nk’uko bigaragara ubu ngubu. 16 Nimugenye rero imitima yanyu, muherukire aho kumushingana ijosi, 17 kuko Uhoraho Imana yawe ari we Mana ihatse izindi, Umutegetsi w’abategetsi, Imana nkuru, y’igihangange kandi itinyitse, itarenganya kandi itagurirwa, 18 irenganura imfubyi n’umupfakazi, ikunda umusuhuke ikamuha icyo kurya n’icyo kwambara. 19 Muzakunde umusuhuke, kuko namwe mwabaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri. 20 Uzatinye Uhoraho Imana yawe kandi umukorere, abe ari we wihambiraho, izina rye abe ari ryo urahira. 21 Ni we ugomba gusingiza, ni we Mana yawe yagukoreye bya bintu byose bikomeye kandi bitangaje wiboneye n’amaso yawe. 22 Igihe abasokuruza bawe bamanutse bajya mu Misiri, bari abantu mirongo irindwi gusa; none dore Uhoraho Imana yawe yarakugwije, akunganya n’inyenyeri zo mu kirere. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda