Itangiriro 9 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuImana igirana amasezerano na Nowa 1 Imana iha Nowa n’abahungu be umugisha, irababwira iti «Mwororoke, mugwire, mwuzure isi. 2 Inyamaswa zose z’isi n’inyoni zose zo mu kirere zizabatinya, muzitere ubwoba. Ibikururuka ku isi byose, hamwe n’amafi yose yo mu nyanja, murabigabiwe. 3 Ibikururuka byose byifitemo ubuzima, mbibahayeho ikiribwa, kimwe n’ibimera bitohagiye. 4 Icyakora ntimuzarye inyama ikifitemo ubuzima, ari yo maraso. 5 Kandi amaraso yanyu, arimo ubuzima bwanyu, sinzabura kuyahorera. Ari inyamaswa, ari umuntu uzaba yayamennye, nzayamuryoza. Buri muntu wese azishyura ubuzima bwa mugenzi we. 6 Usheshe amaraso y’umuntu, aye azaseswa n’undi muntu, kuko Imana yaremye umuntu imwishushanyije. 7 Naho mwebwe nimwororoke mugwire, mwuzure isi muyigenge.» 8 Imana ibwira Nowa n’abahungu be, iti 9 «Dore ngiranye Isezerano namwe n’urubyaro rwanyu, 10 kimwe n’ibinyabuzima byose muri kumwe: inyoni, n’amatungo n’inyamaswa zose zo ku isi, mbese ibivuye mu bwato byose, ntavanyemo n’inyamaswa z’ishyamba. 11 Ngiri rero Isezerano ngiranye namwe: nta kinyamubiri kizongera kurimburwa n’amazi y’umwuzure, kandi nta n’umwuzure uzongera kurimbura isi.» 12 Imana iravuga iti «Dore ikimenyetso cy’Isezerano ngiranye namwe, n’ibifite ubuzima byose muri kumwe, uko ibisekuruza byanyu bisimburana: 13 nshyize umukororombya wanjye mu gicu, uzaba ikimenyetso cy’Isezerano ngiranye n’isi. 14 Ninkoranyiriza ibicu hejuru y’isi, mukabona uwo mukororombya, 15 nzibuka Isezerano nagiranye namwe, n’ikinyabuzima cyose; amazi ntazongera kuba umwuzure warimbura ibinyamubiri byose. 16 Umukororombya niwitambika mu bicu, nanjye nzawitegereza nibuke Isezerano rizahoraho jyewe Imana ngiranye n’ikinyamubiri cyose cyo ku isi.» 17 Imana ibwira Nowa, iti «Icyo ni cyo kimenyetso cy’Isezerano ngiranye n’ikinyamubiri cyose cyo ku isi.» Abahungu batatu ba Nowa 18 Bene Nowa basohotse mu bwato, ni Semu, Kamu na Yafeti; Kamu ni se wa Kanahani. 19 Abo uko ari batatu, ni bo Nowa yabyaye; ni bo bakomotsweho n’abakwiriye ku isi yose. 20 Nowa aba umuhinzi, atera imizabibu. 21 Nuko aza kunywa divayi arasinda, yambara ubusa ari mu ihema rye. 22 Kamu, se wa Kanahani, abona se yambaye ubusa, abibwira abavandimwe be bombi bari hanze. 23 Semu na Yafeti benda igishura cya Nowa, bagishyira ku bitugu byabo, bagenza umugongo, batwikira ubwambure bwa se. Bityo ntibabona se yambaye ubusa. 24 Nowa asindutse, amenya ibyo umuhererezi we yamugiriye, 25 nuko atera hejuru ati «Kanahani aravumwe, azaba umucakara wa nyuma mu bacakara ba bene se!» 26 Arongera ati «Nihasingizwe Uhoraho Imana ya Semu, maze Kanahani azamubere umucakara! 27 Yafeti na we, Imana imutoneshe, azature mu mahema ya Semu, maze Kanahani amubere umucakara!» 28 Nyuma y’umwuzure, Nowa abaho indi myaka magana atatu na mirongo itanu. 29 Iminsi yose Nowa yabayeho ni imyaka magana cyenda na mirongo itanu, nuko arapfa. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda