Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Nowa asohoka ava mu bwato

1 Imana yibuka Nowa, yibuka n’inyamaswa zose n’amatungo yose yari kumwe na we mu bwato. Imana ihuhera umuyaga ku isi, maze amazi aratuza.

2 Nuko amasoko yose y’ikuzimu n’ibigomera amazi byose byo ku ijuru birafungwa. Imvura ntiyongera kumanuka mu ijuru, maze amazi ahizuka ku isi.

3 Hashize iminsi ijana na mirongo itanu, amazi aragabanuka.

4 Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa cumi n’irindwi w’ukwezi, ubwato buruhukira ku musozi wa Ararati.

5 Amazi agenda agabanuka kugeza mu kwezi kwa cumi, ku wa mbere wako, impinga z’imisozi ziragaragara.

6 Hashize iminsi mirongo ine, Nowa akingura idirishya ry’ubwato yari yakoze.

7 Arekura igikona. Kirasohoka, kirakomeza kiraguruka, kirajarajara, kugeza ko amazi akamye, ubutaka bukagaragara.

8 Hanyuma Nowa arekura inuma, ngo arebe niba amazi yagabanutse ku isi.

9 Ariko inuma ntiyabona aho ikandagira, ni ko kumugarukaho mu bwato, kuko amazi yari akiri ku isi hose. Nowa atega ikiganza, arayisingira ayigarura mu bwato.

10 Yirenza iminsi irindwi, arongera arekura inuma.

11 Inuma ihindukira nimugoroba, itwaye mu kanwa ishami ritoshye ry’umuzeti! Nuko Nowa amenya ko amazi yari yagabanutse ku isi.

12 Arongera ategereza indi minsi irindwi arekura inuma, ariko yo ntiyongera kumugarukaho.

13 Mu mwaka wa magana atandatu n’umwe w’ubuzima bwa Nowa, mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa mbere, amazi arakama, ubutaka buragaragara. Nowa yegura igisenge cy’ubwato, arebye asanga ubutaka bwumutse.

14 Mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wako wa makumyabiri n’irindwi, isi irumuka.

15 Imana ibwira Nowa, iti

16 «Sohoka uve mu bwato, wowe n’umugore wawe, n’abahungu bawe, n’abakazana bawe.

17 Sohokana n’inyamaswa n’ibinyamubiri byose muri kumwe: inyoni, amatungo, n’ibikururuka hasi, ubisohokane byose, kugira ngo byuzure ku isi, byororoke bigwire ku isi.»

18 Nuko Nowa asohokana n’abana be, n’umugore we, n’abakazana be.

19 Inyamaswa zose, amatungo yose, inyoni zose, n’ibikururuka hasi byose, biva mu bwato, ukurikije amoko yabyo.

20 Nowa yubakira Uhoraho urutambiro. Mu matungo yose atazira, no mu nyoni zitazira, arobanuramo izo guturaho ibitambo bitwikwa kuri urwo rutambiro.

21 Uhoraho ahumurirwa n’umwuka ugusha neza w’ibitambo. Nuko aribwira ati «Sinzongera kuvuma ubutaka ukundi ku mpamvu y’umuntu. N’ubwo kuva mu bwana bwe nta kindi umutima we urarikira uretse ikibi, sinzongera kwica ibifite ubugingo nk’uko nabigenje.

22 Iminsi yose isi izamara, ibiba n’isarura, imbeho n’ubushyuhe, icyi n’itumba, amanywa n’ijoro, ntibizigera bivaho.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan