Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Nowa yinjira mu bwato

1 Uhoraho abwira Nowa, ati «Injira mu bwato, wowe n’inzu yawe yose, kuko mu bantu b’iki gihe nasanze intungane mu maso yanjye ari wowe gusa.

2 Mu nyamaswa zose zitazira, uzafate indwi za buri gitsina, ingabo n’ingore. Naho mu zizira uzafate ebyiri ebyiri, ingabo n’ingore.

3 No mu nyoni zo mu kirere, uzafate indwi za buri gitsina, ingabo n’ingore, kugira ngo ubwoko bwazo bwoye kuzacika ku isi.

4 Impamvu ni uko hasigaye iminsi irindwi, nkagusha imvura ku isi mu minsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, nkazatsemba ku isi ibifite ubuzima byose naremye.»

5 Nowa akora byose uko Uhoraho yari yamutegetse.

6 Nowa yari afite imyaka magana atandatu igihe ku isi hateye umwuzure w’amazi.


Umwuzure

7 Nuko Nowa yinjira mu bwato, ajyana n’abahungu be n’umugore we n’abakazana be, bahunga amazi y’umwuzure.

8 Mu nyamaswa zitazira no mu nyamaswa zizira, mu nyoni, no mu bikururuka hasi byose,

9 hava ebyiri ebyiri, ingabo n’ingore, zisanga Nowa mu bwato, nk’uko Imana yari yabitegetse Nowa.

10 Hashize iminsi irindwi, amazi y’umwuzure akwira ku isi.

11 Mu mwaka wa magana atandatu w’ubuzima bwa Nowa, mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wa cumi n’irindwi w’ukwezi, amasoko yose y’ikuzimu aravubura, maze ibigomera amazi byose byo ku ijuru birafunguka.

12 Imvura y’urushyana igwa ku isi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine.

13 Uwo munsi nyine Nowa n’abahungu be: Semu, Kamu na Yafeti, muka Nowa n’abakazana be, binjira mu bwato.

14 Ajyanamo n’inyamaswa zose, ukurikije amoko yazo, amatungo ukurikije amoko yayo, n’ibisimba bikururuka hasi ukurikije amoko yabyo, hamwe n’inyoni ukurikije amoko yazo, n’ibiguruka n’ibifite amababa byose.

15 Ziza zisanga Nowa, ziza ebyiri ebyiri, zivuye mu bihumeka byose.

16 Izinjiraga zari ingabo n’ingore, zivuye mu bihumeka byose uko Imana yari yabitegetse Nowa. Hanyuma Uhoraho urugi arukingira inyuma.

17 Nuko ku isi haba umwuzure iminsi mirongo ine. Amazi aruzura yerereza ubwato hejuru y’isi.

18 Amazi ariyongera aba menshi ku isi, ubwato busigara bugenda hejuru y’amazi.

19 Amazi arushaho kwiyongera cyane hejuru y’isi, maze mu nsi y’ikirere imisozi miremire yose iriho ku isi irarengerwa.

20 Amazi yari yiyongereyeho imikono cumi n’itanu y’ubuhagarike, imisozi irarengerwa.

21 Nuko igihumeka cyose kinyagambura hano ku isi kirapfa: inyoni, amatungo, inyamaswa, ibikururuka hano ku isi byose birapfa, hamwe n’abantu bose.

22 Ibihumeka byose, ibyifitemo umwuka w’ubuzima biri ku butaka byose birapfa.

23 Nguko uko Uhoraho yarimbuye ibintu byose byari ku isi, kuva ku bantu kugeza ku matungo, kugeza ku nyamaswa n’izikururuka hasi, no ku nyoni zo mu kirere. Bitsembwa ku isi, hasigara Nowa gusa n’abari kumwe na we mu bwato.

24 Amazi akomeza kwiyongera ku isi iminsi ijana na mirongo itanu yose.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan