Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Imana yiyemeza gutsemba abantu

1 Abantu batangira kugwira ku isi, bamaze no kubyara abakobwa,

2 abahungu b’Imana babona abakobwa b’abantu ari beza. Ni bwo bihitiyemo abo bishakiye babagira abagore babo.

3 Nuko Uhoraho aravuga ati «Umwuka wanjye ntuzongera kuguma mu muntu ngo arambe igihe kirekire; ni ikinyamubiri, kandi kubera amakosa ye, iminsi ye ntizarenga imyaka ijana na makumyabiri.»

4 Muri ibyo bihe, (ndetse no hanyuma) ku isi habagaho abantu barebare kandi banini cyane; kubera ko abahungu b’Imana babanaga n’abakobwa b’abantu, abo bakobwa bababyariraga abantu b’ibyamamare; ni bo za ntwari za kera, ba bagabo b’ibirangirire mujya mwumva.

5 Uhoraho arareba asanga ububi bw’abantu bwakwiriye ku isi; ibitekerezo by’umutima wabo nta bindi bitari ubugizi bwa nabi.

6 Uhoraho yicuza kuba yarashyize umuntu ku isi, maze arababara mu mutima we.

7 Ni ko kuvuga, ati «Ngiye gutsemba ku isi abantu naremye; kandi hamwe na bo nzatsembe amatungo n’ibikoko, ndetse n’ibiguruka mu kirere, kuko nicuza icyatumye mbirema.»

8 Nowa ariko agira ubutoni mu maso y’Uhoraho.


Imana yiyemeza kubabarira Nowa

9 Dore rero amateka ya Nowa. Nowa yari umuntu w’intungane, ntiyari ameze nk’abo mu gihe cye, ahubwo yagendanaga n’Imana.

10 Nowa abyara abahungu batatu: Semu, Kamu na Yafeti.

11 Isi yose irandavura mu maso y’Imana, yuzura ubwicanyi.

12 Imana irebye isi isanga yarandavuye, kubera ubugiranabi bwa buri muntu.

13 Imana ibwira Nowa, iti «Ikinyamubiri cyose kigiye gutsembwa! Dore, isi yuzuye ubwicanyi kubera abantu; ngiye kubatsemba hamwe n’ibiri ku isi byose.

14 Iyubakire ubwato mu biti by’imizonobari. Uzabugabanyemo ibyumba. Hanyuma ubuhomeshe ubujeni imbere n’inyuma.

15 Dore ukuntu uzubaka ubwato: buzagira uburebure bw’imikono magana atatu, ubugari bw’imikono mirongo itanu, n’ubuhagarike bw’imikono mirongo itatu.

16 Ubwato uzabuhe igisenge, maze uburangirize ku mukono umwe uturutse ku gasongero. Umuryango w’ubwato uzawushyire mu rubavu rwabwo, hanyuma uzabwubakemo amagorofa atatu: imwe hasi, indi hagati, n’indi hejuru.

17 Jyewe dore ngiye guteza ku isi umwuzure w’amazi yo gutsemba ikinyabuzima cyose gihumekera aha mu nsi y’ijuru, maze ibiri ku isi byose bizapfe.

18 Ariko nzagirana nawe Isezerano. Uzinjire mu bwato, wowe n’abahungu bawe, n’umugore wawe n’abakazana bawe.

19 Mu binyabuzima byose, mu binyamubiri byose, uzinjize mu bwato bibiri bibiri, ingabo n’ingore muri buri bwoko, kugira ngo birokoke hamwe nawe.

20 Inyoni ukurikije amoko yazo, ibikoko uko bimeze mu moko yabyo, inyamaswa zikururuka hasi ukurikije ubwoko bwazo, hazajya haza bibiri bibiri bya buri bwoko bigusange, kugira ngo birokoke.

21 Naho wowe, uzafate ku bishobora kuribwa byose, uzabihunike, bizakubere ibiryo bizagutunga wowe n’izo nyamaswa.»

22 Nowa agenza atyo; uko Imana yari yamutegetse, ni ko yabigenjeje.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan