Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Urubyaro rwa Adamu guhera kuri Seti kugeza kuri Nowa

1 Ngiki igitabo cy’urubyaro rwa Adamu: Umunsi Imana irema umuntu, yamuremye mu misusire y’Imana.

2 Yabaremye ari umugabo n’umugore, ibaha umugisha, ibita Muntu umunsi ibarema.

3 Adamu amaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse, abyara umuhungu basa mu misusire ye no mu ishusho rye, amwita Seti.

4 Amaze kubyara Seti, Adamu abaho indi myaka magana inani, abyara abahungu n’abakobwa.

5 Iminsi yose Adamu yabayeho ni imyaka magana cyenda na mirongo itatu, nuko arapfa.

6 Seti amaze imyaka ijana n’itanu avutse, abyara Enoshi.

7 Amaze kubyara Enoshi, Seti abaho indi myaka magana inani n’irindwi, abyara abahungu n’abakobwa.

8 Iminsi yose Seti yabayeho ni imyaka magana urwenda na cumi n’ibiri, nuko arapfa.

9 Enoshi amaze imyaka mirongo urwenda avutse, abyara Kenani.

10 Amaze kubyara Kenani, Enoshi abaho indi myaka magana inani na cumi n’itanu, abyara abahungu n’abakobwa.

11 Iminsi yose Enoshi yabayeho ni imyaka magana urwenda n’itanu, nuko arapfa.

12 Kenani amaze imyaka mirongo irindwi avutse, abyara Mahalaleli.

13 Amaze kubyara Mahalaleli, Kenani abaho indi myaka magana inani na mirongo ine, abyara abahungu n’abakobwa.

14 Iminsi yose Kenani yabayeho ni imyaka magana urwenda n’icumi, nuko arapfa.

15 Mahalaleli amaze imyaka mirongo itandatu n’itanu avutse, abyara Yeredi.

16 Amaze kubyara Yeredi, Mahalaleli abaho indi myaka magana inani na mirongo itatu; abyara abahungu n’abakobwa.

17 Iminsi yose Mahalaleli yabayeho, ni imyaka magana inani na mirongo urwenda n’itanu, nuko arapfa.

18 Yeredi amaze imyaka ijana na mirongo itandatu n’ibiri avutse, abyara Henoki.

19 Amaze kubyara Henoki, Yeredi abaho indi myaka magana inani, abyara abahungu n’abakobwa.

20 Iminsi yose Yeredi yabayeho, ni imyaka magana urwenda na mirongo itandatu n’ibiri, nuko arapfa.

21 Henoki amaze imyaka mirongo itandatu n’itanu avutse, abyara Metushalomu.

22 Amaze kubyara Metushalomu, Henoki abaho indi myaka magana atatu, abyara abahungu n’abakobwa.

23 Iminsi yose Henoki yabayeho ni imyaka magana atatu na mirongo itandatu n’itanu.

24 Hanyuma Henoki arabura: Imana yaramwitwariye, kuko yagendanaga na yo.

25 Metushalomu amaze imyaka ijana na mirongo inani n’irindwi avutse, abyara Lameki.

26 Amaze kubyara Lameki, Metushalomu abaho indi myaka magana arindwi na mirongo inani n’ibiri, abyara abahungu n’abakobwa.

27 Iminsi yose Metushalomu yabayeho, ni imyaka magana cyenda na mirongo itandatu n’icyenda, nuko arapfa.

28 Lameki amaze imyaka ijana na mirongo inani n’ibiri avutse, abyara umuhungu.

29 Amwita Nowa, ati «Uyu azaduhoza, aturuhure imirimo inaniza duterwa no guhinga ubu butaka bwavumwe n’Uhoraho.»

30 Amaze kubyara Nowa, Lameki abaho indi myaka magana atanu na mirongo urwenda n’itanu, abyara abahungu n’abakobwa.

31 Iminsi yose Lameki yabayeho, ni imyaka magana arindwi na mirongo irindwi n’irindwi, nuko arapfa.

32 Nowa amaze imyaka magana atanu avutse, abyara Semu, Kamu na Yafeti.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan