Itangiriro 47 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Nuko Yozefu ajya kubimenyesha Farawo, ati «Data n’abo tuva inda imwe baje bava mu gihugu cya Kanahani bazanye imikumbi n’amashyo yabo, n’ibyo batunze byose. Ubu bari mu karere ka Gosheni.» 2 Yozefu yari yajyanye na bene se batanu, abasohoza kwa Farawo. 3 Nuko Farawo abaza abo bavandimwe ba Yozefu, ati «Umwuga wanyu ni uwuhe?» Baramusubiza bati «Abagaragu bawe turi abashumba, twe kimwe n’abasokuru.» 4 Babwira kandi Farawo, bati «Twasuhukiye muri iki gihugu, kuko amashyo y’abagaragu bawe yabuze urwuri. Inzara iraca ibintu mu gihugu cya Kanahani, none turagusaba ngo wemerere abagaragu bawe gutura mu karere ka Gosheni.» 5 Nuko Farawo abwira Yozefu, ati «So n’abavandimwe bawe bagusanze. 6 Igihugu cya Misiri ni icyawe: uhe so n’abavandimwe bawe ahantu harusha ahandi kuba heza. Nibature muri Gosheni. Kandi niba hari abo uzi muri bo babishoboye, ubagire abashumba b’amashyo yanjye.» 7 Yozefu yinjiza se Yakobo, amushyikiriza Farawo; nuko Yakobo asuhuza Farawo. 8 Farawo abaza Yakobo, ati «Umaze imyaka ingahe?» 9 Nuko Yakobo asubiza Farawo, ati «Imyaka maze ngenda ni ijana na mirongo itatu. Iyo myaka yanjye ni mike, kandi nayigizemo ingorane, nta n’ubwo igeze ku myaka ba sokuruza bamaraga mu ngendo zabo.» 10 Yakobo asezera kuri Farawo, arikubura aragenda. 11 Yozefu atuza se na bene se, abakebera isambu mu karere ka Ramusesi, aharusha ahandi kuba heza muri Misiri yose, uko Farawo yari yabitegetse. 12 Yozefu agenera se ibizamutunga, abigenera bene se n’inzu ya se yose, akurikije uko abantu banganaga. Inzara yiyongera mu Misiri no muri Kanahani 13 Mu gihugu hose bari babuze icyo barya, kuko inzara yacaga ibintu, bigatuma rubanda bahondobera mu Misiri yose no mu gihugu cya Kanahani. 14 Yozefu akoranya feza zose zari mu gihugu cya Misiri n’izavaga mu gihugu cya Kanahani, izo bahahishaga ingano, azohereza mu ngoro ya Farawo. 15 Feza zose zari mu Misiri n’izari mu gihugu cya Kanahani zimaze gushira, Abanyamisiri bose basanga Yozefu, baramubwira bati «Duhe icyo kurya! Ese tukugwe mu maso, kuko nta feza tugifite?» 16 Nuko Yozefu arababwira ati «Munzanire amatungo yanyu. Niba nta feza mugifite ibyo kurya ndabibaguranira, mumpe amatungo yanyu.» 17 Bazanira Yozefu amatungo yabo, na we abaha ibyo kurya, akurikije ikiguzi cy’amafarasi, intama, ihene, inka n’indogobe. Abaha ibyo kurya uwo mwaka wose, abiguranye amatungo yabo. 18 Umwaka urashira; ukurikiyeho barongera baramusanga baramubwira, bati «Nta cyo dushobora guhisha databuja: rwose feza zadushizeho, kandi amashyo yacu yose yabaye aya databuja. Nta cyo dusigaranye twazanira databuja, keretse twebwe ubwacu n’ubutaka bwacu. 19 Ese tukugwe mu maso? Ubutaka bwacu nta cyo bukitumariye. Tugure twe n’ubutaka bwacu; uduhe icyo kurya, twe n’ubutaka bwacu tuzaba imbata za Farawo. Maze ariko uduhe imbuto, kugira ngo dushobore kubaho, twe gupfa kandi n’ubutaka bwacu bwe kurara.» 20 Nguko uko Yozefu yaguriye Farawo ubutaka bwose bwa Misiri: buri Munyamisiri wese yagurishaga umurima we, ku mpamvu y’inzara yari yabatangatanze, nuko igihugu cyose gihinduka icya Farawo. 21 Naho rubanda bahinduka abacakara be, kuva ku rubibi rw’igihugu cya Misiri kugera ku rundi. 22 Keretse ubutaka bw’abaherezabitambo bwonyine, ni bwo Yozefu ataguze, kuko Farawo yari yaciye iteka riberekeyeho: ngo abaherezabitambo bazajya batungwa n’ibyo Farawo yemeye kubaha. Ni cyo cyatumye batagurisha ubutaka bwabo. 23 Hanyuma Yozefu abwira rubanda, ati «Noneho ubu narabaguze, mwe n’ubutaka bwanyu muri aba Farawo. Muzahabwa imbuto kugira ngo muhinge ubutaka bwanyu. 24 Ariko mu byo muzasarura, muzagomba kujya muha Farawo umugabane wa gatanu, naho indi migabane uko ari ine ibe iyanyu, muyikuremo imbuto n’ibibatunga, mwe, imiryango yanyu, n’abana banyu. 25 Baramusubiza, bati «Waramiye ubuzima bwacu. Dupfa gusa kugira ubutoni kuri databuja, tuzaba abacakara ba Farawo.» 26 Kubera ibyo, Yozefu ashyirishaho itegeko rigenga ubutaka bwa Misiri kugeza na magingo aya: umugabane wa gatanu uhabwa Farawo, keretse ubutaka bw’abaherezabitambo, ni bwo butabaye ubwa Farawo. Yakobo asaba guhambwa hamwe n’abasokuruza be 27 Israheli atura mu Misiri mu karere ka Gosheni. Abayisraheli bungukirayo ibintu, barororoka, baba benshi cyane. 28 Yakobo amara imyaka cumi n’irindwi mu gihugu cya Misiri; iminsi yose Yakobo yabayeho, ni imyaka ijana na mirongo ine n’irindwi. 29 Israheli yumvise ko igihe cye cyo gupfa kigeze, ahamagara umwana we Yozefu, aramubwira ati «Niba unkunda koko, shyira ikiganza cyawe mu nsi y’ikibero cyanjye, ungirire ubuntu n’ubudahemuka, unsezeranire ko utazampamba mu Misiri. 30 Nimara gusanga ba sokuruza, uzamvane mu Misiri maze umpambe mu mva yabo.» Aramusubiza ati «Nzabigenza uko uvuze.» 31 Maze ariko Yakobo abikomeraho, ati «Ndahira!» Yozefu aramurahira, nuko Israheli yunama ku musego, amushimira. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda