Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 46 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yakobo abona umuhungu we Yozefu

1 Israheli ashyira nzira, ajyana ibyo yari atunze byose. Ageze i Berisheba, atura ibitambo Imana ya se Izaki.

2 Nuko Imana ibwira Israheli imubonekeye nijoro mu nzozi, iti «Yakobo, Yakobo». Na we arasubiza ati «Ndi hano».

3 Iramubwira iti «Ndi Imana, Imana ya so. Witinya kujya mu Misiri, kuko nzahakugirira umuryango ukomeye.

4 Nzamanukana nawe mu Misiri; byongeye kandi, ni jye uzakuzamurayo. Kandi Yozefu ni we uzahumbya amaso yawe.»

5 Yakobo ava i Berisheba. Nuko abahungu ba Israheli bashyira se, abana babo, n’abagore babo ku magare Farawo yari yohereje ngo abazane.

6 Bajyana imikumbi yabo n’ibyo bari barungukiye mu gihugu cya Kanahani byose. Nuko Yakobo agenda yerekeza mu Misiri, hamwe n’urubyaro rwe rwose.

7 Abahungu be n’abakobwa be, n’abana babo bose, mbese urubyaro rwe rwose, abajyana mu Misiri.

8 Dore amazina y’abahungu ba Israheli, ari we Yakobo, uko bagiye mu Misiri. Rubeni, imfura ya Yakobo.

9 Bene Rubeni ni Hanoki, Palu, Hesironi na Karumi.

10 Bene Simewoni ni Yemuweli, Yamini, Ohadi, Yakini, Sohari, na Sawuli, umuhungu w’Umukanahanikazi.

11 Bene Levi ni Gerishoni, Kehati na Merari.

12 Bene Yuda ni Eri, Onani, Shela, Pereshi na Zera. Ariko Eri na Onani bari baraguye mu gihugu cya Kanahani. Bene Pereshi ni Hesironi na Hamuli.

13 Bene Isakari ni Tola, Puwa, Yobu na Shimeroni.

14 Bene Zabuloni ni Seredi, Eloni na Yahuleyeli.

15 Abo ni bo bahungu Leya yabyariye Yakobo mu kibaya cya Aramu; yamubyariye kandi n’umukobwa Dina. Bose hamwe, abahungu n’abakobwa bari mirongo itatu na batatu.

16 Bene Gadi ni Sifiyoni, Hagi, Shuni, Esiboni, Eri, Arodi na Areli.

17 Bene Asheri ni Yimuna, Yishiwa, Yishiwi, Beriya na mushiki wabo Sera. Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli.

18 Abo ni bo bahungu ba Zilipa, umuja Labani yari yarahaye umukobwa we Leya. Abo ni bo yabyariye Yakobo, abantu cumi na batandatu.

19 Abana ba Rasheli muka Yakobo ni Yozefu na Benyamini.

20 Yozefu yabyariye mu Misiri Manase na Efurayimu, ababyarana na Asinata, umukobwa wa Poti‐Fera, umuherezabitambo wo mu mugi witwa Oni.

21 Bene Benyamini ni Bela, Bekeri, Ashibeli, Gera, Nahamani, Ehi, Roshi, Mupimu, Hupimu na Aridi.

22 Abo ni bo bahungu Rasheli yabyariye Yakobo; bose hamwe ni abantu cumi na bane.

23 Mwene Dani ni Hushimu.

24 Bene Nefutali ni Yahiceli, Guni, Yezeri na Shilemu.

25 Abo ni bo bana ba Biliha, umuja Labani yari yarahaye umukobwa we Rasheli. Abo ni bo yabyariye Yakobo, abantu barindwi.

26 Abantu bose bo mu muryango wa Yakobo bamukomokaho, basuhukiye mu Misiri, abagore b’abahungu ba Yakobo batabariwemo, bari mirongo itandatu na batandatu.

27 Abahungu Yozefu yabyariye mu Misiri bari babiri. Umubare w’abantu bose bo mu nzu ya Yakobo bagiye mu Misiri bari mirongo irindwi.

28 Yakobo atuma Yuda kuri Yozefu ngo bahurire muri Gosheni. Nuko bagera mu gihugu cya Gosheni.

29 Yozefu ateguza igare rye, maze ajya gusanganira se Israheli muri Gosheni. Akimubona, aherako amugwa mu nda, ararira, bishyira kera amuhobera.

30 Israheli abwira Yozefu, ati «Noneho n’aho napfa nta cyo bitwaye, ubwo maze kukubona ukaba ukiriho.»


Yakobo atura mu Misiri

31 Nuko Yozefu abwira abavandimwe be n’umuryango wa se, ati «Ngiye kubimenyesha Farawo, maze mubwire nti ’Abavandimwe banjye n’inzu ya data bari batuye mu gihugu cya Kanahani baje bansanga.

32 Abo bantu ni abashumba, borora amatungo. Bazanye imikumbi n’amashyo yabo n’ibiri ibyabo byose.’

33 Bityo Farawo nabahamagara akababaza, ati ’Umwuga wanyu ni uwuhe?’

34 muze kumusubiza, muti ’Abagaragu bawe turi abashumba kuva mu buto bwacu kugeza ubu, twebwe ubwacu kimwe na ba sogokuru bacu.’ Bityo muzashobora gutura mu gihugu cya Gosheni, kuko Abanyamisiri bazira uwitwa umushumba wese.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan