Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Itangiriro 45 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yozefu abibwira

1 Nuko Yozefu ananirwa kwitsinda imbere y’abo bari kumwe bose, arangurura ijwi, ati «Nimusohore abantu bose bambise.» Nuko ntihagira usigara iruhande rwe, igihe Yozefu yibwiraga bene se.

2 Maze araboroga arira, nuko Abanyamisiri baramwumva, ndetse n’abo mu ngoro ya Farawo.

3 Yozefu abwira bene se, ati «Ndi Yozefu! Data aracyariho?» Nuko bene se ntibashobora kumusubiza, kuko badagadwaga imbere ye.

4 Maze Yozefu abwira bene se ati «Nimwigire hino.» Nuko baramwegera. Aravuga ati «Ndi Yozefu umuvandimwe wanyu mwaguze mu Misiri.

5 Noneho nimushire agahinda, kandi mwibabazwa n’uko mwangurishije hano. Ni Imana yanyohereje imbere yanyu kugira ngo ndamire ubuzima bwanyu.

6 Koko kandi dore inzara imaze imyaka ibiri mu gihugu, kandi hasigaye imyaka itanu batazahinga, ntibasarure.

7 Imana yanyohereje imbere yanyu, kugira ngo mbahunikire ibiryo mu gihugu, mushobore kubaho, irokore ityo benshi muri mwe.

8 Maze rero nta bwo ari mwe mwanyohereje hano, ni Imana kandi yangize nka se wa Farawo, ingira umuyobozi w’urugo rwe rwose, n’umutware w’igihugu cyose cya Misiri.

9 Ngaho nimwihute muzamuke, musange data, maze mumubwire muti ’Dore uko umwana wawe Yozefu avuze: Imana yangize umutware wa Misiri yose, manuka unsange udatinze.

10 Uzatura mu gihugu cya Gosheni kandi uzaba hafi yanjye, wowe ubwawe, abana bawe, abuzukuru bawe, umukumbi n’amashyo yawe, n’ibyo utunze byose.

11 Ni ho nzaguteganyiriza ibizagutunga, byatuma udakena, wowe n’urugo rwawe, n’abawe bose, kuko inzara ishigaje imyaka itanu.’

12 Namwe murareba, kandi na mwene mama Benyamini arirebera ko ari jyewe ubwanjye ubibwirira.

13 Muzabwire data ikuzo ryose mfite mu Misiri, n’ibyo mwabonye byose, kandi muzihutire kumanukana data hano.»


Yakobo atumizwa ngo aze mu Misiri

14 Maze Yozefu agwa mu nda ya mwene nyina Benyamini, asuka amarira. Benyamini na we ararira bahoberana.

15 Ahobera na bene se arira, hanyuma bene se baganira na we.

16 Inkuru igera mu ngoro ya Farawo ngo: Bene se wa Yozefu baje. Nuko Farawo n’abagaba be babyakira neza.

17 Farawo abwira Yozefu, ati «Bwira abo muva inda imwe, uti ’Nimugenze mutya: nimwihutishe indogobe zanyu, musubire mu gihugu cya Kanahani;

18 muzagarukane na so n’umuryango wanyu maze munsange. Nzabaha ameza mu masambu yo mu Misiri, maze muzatungwe n’ibyiza by’igihugu.’

19 Naho wowe, ubategeke uti ’Dore uko muzabigenza: Muzajyane amagare yo mu Misiri kugira ngo abahekere abana n’abagore, na so, hanyuma muze.

20 Ntimuzicuze ibyo muzasiga, kuko ibyiza byose byo mu Misiri bizaba ari ibyanyu.’»

21 Bene Israheli babigenza batyo. Yozefu abaha amagare, abahambirira n’impamba, uko Farawo yabitegetse.

22 Aha buri muntu muri bo, umwenda w’umurimbo, naho Benyamini amuha amasikeli ya feza magana atatu, n’imyenda itanu y’umurimbo.

23 Na se amwoherereza indogobe cumi zikoreye ibyiza byo mu Misiri, hamwe n’indogobe cumi z’ingore bari bakoreye ingano, n’imigati n’impamba yari yageneye se.

24 Nuko asezera kuri bene se, ariko abanje kubihanangiriza, ati «Muramenye ntimutonganire mu nzira.»

25 Nuko bava mu Misiri, bagera mu gihugu cya Kanahani, kwa se Yakobo.

26 Baramubwira bati «Yozefu aracyariho, ndetse ni na we mutware wa Misiri yose!» Maze ariko umutima wa Yakobo urakakara, ntiyabemera.

27 Nyamara bamaze gusubira mu magambo yose Yozefu yari yababwiye, amaze no kubona amagare Yozefu yari yamwoherereje kugira ngo amuzane, Yakobo arahembuka.

28 Nuko Israheli aravuga ati «Nimurekere aho! Noneho nemeye ko Yozefu umwana wanjye akiriho! Reka njye kumureba, ntarapfa.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan